Iyo udashobora kwihanganira akarengane cyangwa ngo ugaceceke ntiwaba mu Rwanda:Imvo n'imvano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013, umunyamakuru wa Radio BBC Gahuza-Miryango, Bwana Ally Yusuf Mugenzi yateguye ikiganiro cy’Imvo n’imvano yakira ibitekerezo by’abantu batandukanye byari byatanzwe kubera ikindi kiganiro cy’imvo n’imvano cyari cyaciye n’ubundi kuri Radio BBC Gahuza-miryango ku wa gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013 ariko ibyo abanyarwanda bamwe batangaje byateye benshi kwibaza kuko ibyinshi byari ukuri kwambaye ubusa ku bijyanye n’ubuzima nyabwo abanyarwanda babayeho byaba mu rwego rw’ubukungu cyangwa ubwisanzure mu mibereho cyangwa muri politiki.

Sinasubiramo ibyavuzwe n’abantu byose ariko hari ibintu 2 by’ingenzi navugaho:

-Muri iki kiganiro hari uwashoboye kwerekana uburyo ibitangazwa n’abayobozi ku bijyanye n’ubukungu akenshi bishingiye kwiyerekana neza kurusha uko ibintu bimeze mu by’ukuri, uwavuze kuri iki kibazo yavuze ko uretse intambara n’ibindi bibazo bitera ubuhunzi ngo ubu ikibazo cy’ubukene kigiye gutuma abanyarwanda benshi bahunga n’ubwo ntabatinyuka kubivuga ku mugaragaro.

-Undi navugaho n’umudamu wavuze ku bwisanzure ku kuvuga icyo utekereza uri mu Rwanda. Yagiriye inama ababa hanze abasaba ko uwumva adashobora kwihanganira akarengane cyangwa ngo aceceke ahumirize bamuyobore cyangwa ngo yikirize intero ya Leta, ibyiza yakwigumira hanze aho kugira ngo azajye mu Rwanda bimugendekere nka Madamu Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi.

Kurikira iyo mvo n’imvano yo ku wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013 hano>>>

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. agapha kaburiwe ni impongo (Kagome).aba bantu bose baratanga ubuhamya ko mu Rda hari ibwicanyi, iterabwoba,politiki mbi yo kwicisha abantu inzara,birerekana ko nta mahoro ahari, abahunze bagomba gushyira hamwe yaba abahutu yaba abatutsi bakarwanya ingoma y’igitugu kugirango buri wese yibone mu Rda kandi Kagome n,abambari be bagashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kugirango babazwe ibyo bakoze bakaba bakinabikora, maze amahoro akaboka kuri buri wese

Comments are closed.