JMV Minani yatangije ishyaka rya politiki “Isangano-AARDC”

ITANGIZWA RY’ISANGANO-ARRDC (Isangano-ARRDC Proclamation)

Banyarwanda, Banyarwandakazi ncuti z’u Rwanda,

Kuri uyu munsi wa mirongo itatu, ukwezi k’Ukwakira, umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na kabiri;

Twe Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye kw’Isi ndetse no mu Rwanda;

TUMAZE GUKORA isesengura ry’amakosa n’ibyaha ndengakamere byakorewe mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo bikozwe n’Agatsiko ka gisirikare ka FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Gen. Paul KAGAME;

TUMAZE KUBONA ko ikinyoma, akarengane, ivangura, igitugu, kwigwizaho imitungo, gusesagura, kwikubira ubutegetsi, n’ibindi bibi byinshi bikorwa n’Agatsiko ka gisirikare na FPR bikorera P. Kagame bimaze kurenga urugero rwo kwihanganirwa;

TUMAZE KUMVA isomwa ry’urubaza rw’ikinamico umwe mu balideri (leaders) b’impinduka za demokarasi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yahimbiwe ibyaha n’ubucamanza bukorera inyungu za P. Kagame n’agatsiko ke. Ndetse twibukije nizindi manza za politike Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi n’abandi banyapolitiki barezwemo ibyaha by’ibihimbano kubera impamvu za politiki;

DUSUBIJE AMASO INYUMA mu mateka ya vuba n’aya kera cyane y’igihugu cyacu, TUREBYE ibi bihe igihugu cyacu kirimo, kandi turengeje amaso TUKAREBA EJO HAZAZA, dusanze kuzahura u Rwanda no kurushyira kuri gahunda zisobanutse z’igihe kirerekire bisaba ko URWANDA RWIYUBURURA rugakora REVOLISIYO YIMBITSE MU MAHORO (deep revolution /transformation).

Twebwe ABANEGIHUGU B’U RWANDA mu ngeri zose cyane cyane ‘La Nouvelle Génération/ New Generation’ twiyemeje gushyiraho ISANGANO RY’ABANYARWANDA BAGAMIJE IMPINDUKA ZA REVOLISIYO NA DEMOKARASI (ALLIANCE OF RWANDANS FOR REVOLUTION AND DEMOCRATIC CHANGE: ARRDC);

Twiyemeje gutera ikirenge mu cy’abalideri (leaders) bafungiwe impamvu za politiki kugirango twereke Agatsiko ka P. Kagame ko katazadufunga twese ngo katumare kandi ko abazasigara bose bazakomeza guharanira impinduka ya demokarasi.

Banyarwandakazi Banyarwanda dukunda aho muri hose, mu Rwanda no hanze yarwo, nimudahaguruka ngo muhindure imitekerereze (revolution of ideas) Agatsiko ka P. Kagame kazadutsikamira twe n’urubyaro rwacu n’abazabakomokaho imyaka myinshi.

Niyo mpamvu rero ISANGANO-ARRDC ryiyemeje gufata iya mbere mugushyira imbere inyungu z’abanyarwanda bose kandi ISANGANO-ARRDC rirahamagarira buri wese udashaka gukomeza kugendera ku binyoma, amatiku, ubutiriganya, amacenga n’ibindi bigamije indonke n’inyungu z’Agatsiko ka P. Kagame kuza yisanga mu ISANGANO-ARRDC.
Abarengana mwese nimuhaguruke, igihe ni iki. Abarenganya namwe nimurekere aho igihe ni iki. Ba ntibindeba namwe nimwikubite agashyi igihe cyo guharanira IMPINDUKA ni iki ndetse kiri kurenga.

Barimu, Bahinzi-borozi, bacuruzi mwese, bakozi ba Leta, banyamyuga itandukanye, Bihayimana, Banyamakuru, Basirikare namwe ba Polisi, Banyarwanda mirimo yose ndetse n’abatayifite Banyarwandakazi, Banyarwanda mwese dukunda, TUBINYUJIJE MU NZIRA Z’UBUSHOBOZI TWIFITEMO, MU BURYO BW’AMAHORO N’URUKUNDO TWAGERA KURI DEMOKARASI TUNYOTEWE.

Banyarwandakazi Banyarwanda dukunda,

ISANGANO-ARRDC ryihaye misiyo ikurikira:
« Kuba indongozi y’impinduka mu Rwanda mu gutanga ibisubizo mu rwego rwa politiki, igisirikare, ubukungu, ubutabera, ibidukikije n’ububanyi n’amahanga. »
(« To be the leading party that inspires change and provides (by providing) best solutions and alternatives to political, military, economic, social justice, environmental, and diplomatic systems in Rwanda. »)

IBYO ISANGANO-ARRDC RYIFUZA KUGEZAHO URWANDA MU GIHE KIREKIRE (ISANGANO-ARRDC Vision statement)
« Isangano-ARRDC ryifuza ejo hazaza heza mu Rwanda rushyashya, ruyobowe n’inzego zikomeye mu nzira ya demokarasi, aho ubutegetsi bwose bujya mu maboko y’Abanyarwanda bose (ABENEGIHUGU) nta vangura iryo ariryo ryose, mu gihugu Abahutu, Abatutsi, Abatwa n’abandi Baturagihugu bafite amahoro asesuye, ubwisanzure, amahirwe n’uburenganzira bingana, ubukungu butoshye bushimijije kandi butangiza ibidukikije, aho kandi icyuho hagati y’abakize n’abakennye ari gito ».

(« Isangano-ARRDC envisions a bright future in New Rwanda, democratically governed with strong institutions, where the power system belongs to all Rwandan people (Abenegihugu) without discriminations of all kinds, a country where all Hutu, Tutsi, Twa and other inhabitants as one people enjoys peace, freedom, equal opportunities and rights, with a prosperous green economy and ecologically sustainable, and where the gaps between rich and poor are small »)

AKABYINIRIRO K’ISANGANO-ARRDC (our motto/La devise)
‘Amahirwe angana ku Banyarwanda bose mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi na Repubulika’.

Guhera uyu munsi tariki 30/10/2012 ‘La Nouvelle Génération/ New Generation’ yibumbiye mw’ISANGANO-ARRDC ihagurukiye gutsinda ikibi ikagisimbuza ikiza, TURAHAGURUTSE KANDI NTAWE UZADUSUBIZA INYUMA MURI URU RUGAMBA RW’AMAHORO TWIYEMEJE.

Ushaka kuyoboka Isangano-ARRDC
Twandikire kuri Email: [email protected]

Ukeneye kugira icyo utwungura cyangwa wifuza kureba amakuru y’Isangano-ARRDC wajya kuri:
Website: http://isanganoarrdc.unblog.fr
Facebook: isangano arrdc
Twitter: https://twitter.com/IsanganoARRDC

Bishyizweho umukono mw’izina ry’abayoboke na Komite by’agateganyo y’ISANGANO-ARRDC

Jean Marie Vianney MINANI
Perezida Fondateri w’ISANGANO-ARRDC

11 COMMENTS

  1. Muzayashinga ayo mashyaka yanyu mutagangare!namwe n’inda mushyize imbere,abanyarwanda baratuje nimubahe amahoro.

  2. Uyu Minani nimumureke ni hiver igiye gutangira itumye ayoberwa icyo yakora.Njye muzi kuva 1999 nta mugabo umurimo azi kubeshyera abandi ashaka ibutoni ibukuru.Icyamubayeho rero yarariye arahaga nkabandi bahutu bose agwa ivutu.Amaze kugwa ivutu agirango ni umusajya sibwo yikanze akavuga ibyo atari kuvuga?Abana binkotanyi baba bamubonye bamuta hanze ya système none atangiye kubura za byeri na brochetse zi kigali acika ururondogorero!Minani we ibagirwa babagore beza ba Kigali babatutsikazi wirirwaga inyuma ukabarongora uko ushatse ubundi wicare hiver igiye gutangira urye ka CPAS kwe nikaba gacye ucape job.Naho kuvugango urashinga ishyaka,nabatari wowe barananiwe nkanswe wowe ubyina umudiho harimo slow(douce).Numara kuruhuka ukumvako wakosheje uzasabe imbabazi FPR izongera iguhe akazi ntiwarushije Rwigema Pierre Celestin kuyikorera no kuyisebya none yongeye kuyigarukira.Wowe se uri uwuhe?We guta umutwe utaramara kabiri.Senga usabe Imana iguhe gushishoza.

  3. Ibi nibyo Mbangurunuka ababwira ngo ni umusazi. Mundebere aka kajagali k’amashyaka? Uyu nawe aje nk’iya Gatera. Buretse Rwarakabije nawe ahunge, ashinge FDLR Power. Ni akumiro mbandi AMACINYA.

  4. Ha,ha,ha(ARRDC,FDU,PS,RDR,RNC,FDLR,PALIR,CDR,MRND ETC)ko mbona amashyaka maze kuba menshi kurenga abanyarwanda?Mwese ntampuhwe mudufitiye,impuhwe zanyu n’izabihehe!!!Uwo twatoye turamuzi,inshyaka dukunda ni FPR,umuyozi wacu ni Tonton PAUL kagame”Abamwanga mwese muziyahure”Nongere mbisubiremo twe urumbyiruko rutuye mu rwanda turamukunda kandi tumwibonamo cyaneee.

  5. nitwa nkurikiyimana viateur intego zanyu ni nziza gusa nabwo twari tubazi twabamenye miukiganiro cyimvo ni mvano twebwe dufasha urubyiruko kwiga amasomo atandukanye kandi kubuntu jyewe nabo nyobora turabashyigikiye nuko tubura aho twahera ngo tubishyire kumugaragaro ntimuzacike intege igihe kizagira amahoro ku abanyamuryango bose b’isangano

  6. minani we rekera aho pe, ndunva ubuzima bwanze ahongaho igarukire kigali , naho ubundi n’ ubundi ngo mu budage naho biragoye byarakuyobeye . POLE SANAAAAAAAAAAAAA

Comments are closed.