U Rwanda rugeze aho ingurube inenga ihene isuku!

Banyarwanda bavandimwe,

Iby’urubanza rwa Ingabire n’imyaka u 8 yakatiwe ntibyantunguye na busa, ahubwo natunguwe n’abo byatunguye bari bizeye ko ahanagurwaho “icyaha”!

Gutekereza ko ubucamanza bwo mu Rwanda bwigenga ni ugusetsa imikara, naho kwizera ko bwakwigenga mu guca urubanza nka ruriya ni ukurota izuba riva!

Gusa, njye nahise nkubita agatima kuri ya discours ya Kagame yo ku ya 4 z’uku turangije (04/10/2012) ubwo yikomaga ubucamanza mpuzamahanga.

Kubera ko yari azi neza ko butangiye kumunuganuga, yabuvuze amabi ashoboka, ariko atinda cyane ku ngingo imwe avuga ko BURIYA ATARI UBUTABERA, AHUBWO ARI UBUCAMANZA BUSHINGIYE KURI POLITIKI. Mu gushimangira iyo ngingo , yabisubiyemo agira ati : “Ntibyumvikana ukuntu abantu bahera ku mpamvu za politiki bagashaka
gushora imanza zidafite aho zishingiye”.

Njye ndibaza ukuntu umuntu witwa ko ari umukuru w’igihugu avuga amagambo nk’aya azi neza ko mu byumweru bitatu azicara iwe muri salon n’umugore we, n ‘inkoramutima ze , bagafatira kiriya kemezo Ingabire, barangiza bagasaba imizindaro yabo ngo ni abacamanza kubitangaza!!

Uku gukerensa ubucamanza bw’ahandi azi neza ko ubw’iwe bukora nabi bwikube gatatu, niko nise kwa gushyanuka kw’ingurube inenga ihene isuku!

Si ibyo gusa, ahubwo byananyibukije urwenya rukurikira:

” Burugumesitiri wa Komini, yabengutse umugore w’umwe mu baturage be akajya amusambanya mu ibanga. Nyuma yaje kubigira akamenyero ku buryo buri wese abimenya ndetse na nyir’urugo bimugeraho. Kubera ingufu nke, yabifashe atyo, abura icyo yabikoraho aricecekera.

Umunsi umwe mu kabari, nyamugabo ari mu biganiro n’abandi binywera agacupa, bavuga uko babona komini yabo ihagaze ugereranije n’izindi.

Bose bahurije ku kintu kimwe cy’uko komini yabo ikiri hasi cyane kandi yagakwiye kuba yarateye imbere. Buri wese yatangaga igitekerezo ke avuga impamvu yadindiye, wa wundi ataravuga, Burugumesitiri aba arahahingutse.

Yarabasengereye karahava, bamwe batangira kumugabira amaka kubera ko kabagezemo. Nyamugabo yaje gusanga ari we usigaye atagabiye umutware. Yarunamye avanamo inkweto , akuramo amasogisi afite isuku nke cyane, ati nyakubahwa burugumesitiri nkugabiye aya masogisi yanjye! Undi ati nta soni wa mushenzi we ugatinyuka, ukampa uwo umwanda wawe?!! Mu gutangara cyane yereka abandi asa n’ubatangaho umugabo, nyamugabo ati mwabibonye impamvu Komini yacu idatera imbere? Itegekwa n’umuntu uha agaciro ikirenge cye kurusha inyubahiro (ubugabo) ye!!!!”

Kagame nawe rero, ntaho atandukaniye n’uriya Burugumesitiri!!

Ngira ngo namwe mwiboneye impamvu u Rwanda rudashobora kugira amahoro: ruyobowe n’umuperezida ubona ko ubucamanza mpuzamahanga butakwivanga muri politiki ariko ubw’iwe politiki ikabwivangamo!!!

Mugire amahoro!

Bizimana Valois

2 COMMENTS

  1. ahahahahahahahhahahahahaha wisetsa njye narinziko bamuha nka 25 nkabandi batekereza nkawe bose none baramugabanyirije kariya kageni ntimikuve ko ubucamanza buzaca imanza kubwi byifuzo byanyu naho kuvugagagura kwanyu twarakurambiwe

Comments are closed.