Dore bimwe mu byatangajwe n'abantu batandukanye nyuma y'ikatirwa rya Madame Ingabire

Nk’uko byumvikanye muri iki gitondo taliki ya 31 Ukwakira 2012 kw’Ijwi ry’Amerika, bagarutse ku gihano cyahawe Ingabire, urukiko rwo mu Rwanda rwahanishije imyaka 8 y’igifungo.

Usibye uburanira Ingabire wasobanuye ko batishimiye imikirize y’uru rubanza kandi ko biteguye kujurira, humvikanye n’abandi bantu batangaza uko bakiriye ikatirwa rya Ingabire.

– Umwe mu bayobozi b’ishyaka rya FDU yavuze ko kujuririra inkiko zo mu Rwanda ari nko kurumwa n’inzoka « ukitwara kw’isaka umugani w’Abarundi”. We atekereza ko ibyiza ari ukuregera ubucamanza mpuzamahanga.

– Muyizere Lini, umugabo wa Ingabire na we yabwiye Tomasi Kamilindi ko bari baraho usibye « ibyo bibazo bitugeraho », hanyuma asobanura ko bababajwe cyane n’uko igihugu gifata umugore we « nk’umuntu mubi, kandi igihugu ubwacyo abayobozi bacyo barakomeje kuvuga ngo abashaka gukorera igihugu nibaze bafatanye n’abari mu gihugu imbe, none dore uwagiyeho uko bamugenje ». Muyizere avuga kandi ko n’abana babaye cyane bakumva ibyakorewe nyina « nta kuri kurimo »

– Patrick Ndengera Kayijamahe we ngo asanga ruriya rubanza rwa Ingabire ari urubanza rwa politiki, kandi ngo kumuha imyaka umunani ni uburyo bwo kumwigizayo no kumwikiza. Ndengera Kayijamahe kandi na we ngo atangazwa n’ibihano bito byahawe abitwa abasoda b’amapeti ngo bayoboraga « terrorisme », ndetse ngo we arumva vuba aha aba bazasohoka mu buroko. Ndengera Kayijamahe kandi anavuga ko na Mushayidi na Ntaganda, ari kimwe na Ingabire, ngo ibihano bafatiwe na byo ni ibyo kubigizayo hagamijwe kubabuza gukora politiki.

– Me Inosenti Twagiramungu, uburanira abantu i Buruseli mu Bubiligi, avuga ko na we yatangajwe n’uko bahamije Ingabire icyaha cyo gupfobya jenoside no gukuraho leta, anatangazwa n’uko bagabanyije ibyaha bari basanzwe bamurega kandi ntibavuge impamvu, agakeka ko igihano kitafashwe n’abacamanza bigenga ngo ahubwo asanga bishobora kuba ari abanyapolitiki bavugiye mu bacamanza bakababwira uko baruca.

– Kamilindi yahamagaye na ministre Karugarama, amubaza uko abona icyaha bahanishije Ingabire, amubwira ko ngo hari “abavuga” urukiko “rwaciye inkoni izamba cyane bikomeye”.

Karugarama nyuma yo kuvuga ko asanga ubutabera bwaciye urubanza mu bwigenge bukaba bwemeje igihano mu bushishozi bwabwo, ntiyibujije no kongeraho ko ngo mu bihe bisanzwe igihano cya Ingabire cyangombye kwikuba kabiri cg bakarenza. Karugarama watangiye avuga ko birinda “gucira imanza abacamanza” no “gukora comment” ku manza zaciwe, bamuhaye rugali maze anenga “ba bantu bihaye gucira amanza abacamanza b’iki gihugu”…

Naho nk’uko bitangazwa n’urubuga igihe.com Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko ku birebana n’icyo umuryango ahagarariye uvuga ku mikirize y’urwo rubanza, ko ibyaha yahamijwe yari abikurikiranweho, bifitiwe ibimenyetso kandi ari ibyaha bikomeye. Yakomeje agira ati “Ntituvuguruza icyemezo cy’ubutabera ariko urebye igihano bamuhaye ntikijyanye n’ibyaha yaregwaga, yahawe igihe gito.”

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Mwiyibagije nakanya umudamu uwiringiyimana agatha,tegereza murebe ibizaba kubera amarira ya ingabire,intwari yatinyutse igahangara gafuni aliasi kinyamugera. Ntinya abantu batubaha ababyeyi,niba barabyawe na sekibi,sinamenya.

Comments are closed.