Kabuga: ahabonetse ibisigazwa by’imibiri y’abantu ubu haragenzurwa n’igisirikare

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kabuga aravuga ko muri ako gace ahazwi nko mu Gahoromani ubu hasenywe amazu hashakishwa ibisigazwa by’imibiri y’abantu ubu harinzwe n’abasirikare.

Ayo makuru avuga ko abashinzwe umutekano barimo polisi, abasirikare n’abashinzwe iperereza ari bo bahagarariye igikorwa cyo gucukura bashakisha ibisigazwa by’imibiri y’abantu hakoreshejwe ibimashini binini nka bya bindi bikora imihanda, ku buryo ari abaturage basanzwe, ari IBUKA, ari abanyamakuru n’abandi bose bakumiriwe kongera kugera muri ako gace.

Nabibutsa ko n’ubwo Leta y’u Rwanda na bamwe mu bacitse kw’icumu b’abatutsi bemezaga ko ibyo bisigazwa by’imibiri y’abantu ari iby’abatutsi bishwe muri Genocide, ku rundi ruhande humvikanye amajwi menshi avuga ko ahubwo ibyo bisigazwa by’imibiri y’abantu byaba ari abaturage b’abahutu bishwe n’ingabo za FPR.

Benshi mu babikurikiranira hafi bakaba bibaza impamvu Leta y’u Rwanda isa nk’iyashyize ingufu nyinshi mu kubuza ko hagira amakuru yongera gusohoka ajyanye n’ibi byobo by’i Kabuga.

Hakaba hakekwa ko ubu igikorwa ari ukureba uburyo hakorwa itekinika ku buryo amakuru abayobozi b’u Rwanda bashaka ari yo azagera hanze kandi adasobanutse mu buryo bwizwe neza kugira ngo hatazagira abazajya batanga amakuru ashinja abasirikare ba FPR ubwicanyi bakurikije ibimenyetso byaba byabonetse kubera kureka buri wese akagera ahari gucukurwa ndetse n’abanyamakuru bakavugana n’ubonetse wese hatabanje gutegurwa ibigomba kuvugwa n’ibigomba gucecekwa.