Afrika y’Epfo: Umuhungu wa Hassani Ngeze yiciwe muri Hoteli!

Thomas Ngeze

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018 ni avuga urupfu rwa Thomas Ngeze, umuhungu wa Hassani Ngeze wari umwanditsi w’ikinyamakuru Kangura.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ava ku muntu wo muryango wa Nyakwigendera nawe uri mu buhungiro mu mahanga kubera ihohoterwa avuga ko uwo muhungu wari umaze umwaka aba mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mujyi wa Johanesburg ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yasanzwe muri Hoteli yapfuye.

Hari amakuru avuga ko yaba yiyahuye kuko yasanzwe amanitse mu mugozi ariko umuryango we wabwiye Polisi na Ambasade y’u Bubiligi muri Afrika y’Epfo ko utabyemeye ukaba usaba ko habaho gupima umurambo ngo bamenye icyamwishe (Autopsie).

Igikomeje kuba urujijo ni ukuntu umusore w’imyaka 27 wari waraminuje mu by’amategeko (Masters in Law) yafata gahunda yo kujya kwiyahurira muri Hoteli kandi afite inzu yari yarakodesheje asanzwe ayibamo.

Amakuru The Rwanda yabonye kandi avuga ko uwo musore yajyanywe muri Hotel ku ngufu agategekwa guhamagara umuntu wo mu muryango we uri mu Bubiligi ngo amubwire ko agiye kwicwa. Mu gihe uwo muntu yatabazaga Ambasade y’u Bubiligi muri Afrika y’Epfo ndetse na Polisi amazi yari yarenze inkombe.

Nabibutsa ko Ise Hassani Ngeze wari umwanditsi w’ikinyamakuru Kangura ubu ufungiye mu gihugu cya Mali yasabye kurekurwa nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano cy’imyaka 35 yari yarakatiwe n’urukiko rwa Arusha. Leta y’u Rwanda ikaba yaragaragaje yivuye inyuma ko idashyigikiye iryo rekurwa rya Hassani Ngeze ndetse n’abandi bose barangije ibihano bahawe cyangwa bakarangiza 2/3 by’ibihano bahawe.

Nabibutsa ko mu 2014, Col Patrick Karegeye wigeze kuyobora inzego z’iperereza mu Rwanda awe yasanzwe mu cyumba cya Hotel mu gihugu cy’Afrika y’Epfo yishwe anizwe. Abayobozi benshi b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bakaba icyo gihe barigambye urwo rupfu bakaganagaragaza ibyishimo bidasanzwe biherekejwe n’agashinyaguro byaba mu biganiro n’itangazamakuru, mbwirwaruhame no ku mbuga nkoranyambaga.