Kicukiro Centre hatewe grenade ikurikirwa n'urusaku rw'amasasu

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki 13 Nzeli 2013, hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade  mu mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre.

Biravugwa ko icyo gisasu cyatewe ahagana inyuma y’isoko, ngo kikaba cyakomerekeje abantu benshi. Kugeza ubu, polisi y’u Rwanda nayo yemeje ko koko icyo gisasu cyaturitse. Amakuru atugeraho  aravuga ko hapfuye umuntu 1, hakomereka abandi benshi bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga, CHUK na Faycal, ngo haba hafashwe abantu bagera kuri 3 bakekwa kigira uruhare mu gutera icyo gisasu.

Abaturage bo ku Kicukiro bavuga ko icyo gisasu cyahitanye benshi ndetse hakaba hari abantu barenga 30 bakomeretse. Ngo aho cyaturikiye hahise hagotwa n’abapolisi n’abasirikare benshi. Icyo gisasu kikimara guturika cyakurikiwe n’urusaku rw’amasasu ariko ntabwo turashobora kumenya abarasanaga abo ari bo.

Abaturage bakomeje kwibaza ufite inyungu mu gutera ibisasu ahantu hari abaturage basanzwe n’ubundi basanzwe  batishoboye mu buzima bwa buri munsi mu gihe hari ahandi hantu henshi horoshye guterwa haba hari abayobozi, abasirikare cyangwa abapolisi ndetse tutibagiwe imiryango n’imitungo y’abayobozi ba gisivile na gisirikare.

Aya makuru aje akurikira andi yavugaga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri na none mu masaha ya saa tatu za mu gitondo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge ku rugo rw’uwitwa Mukayirere Berta haturikiye igisasu gikomwe n’uwatunganyaga umukingo ku bw’amahirwe nticyagira uwo gifata. Cyo ariko gishobora kuba cyaje bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikaba yari yamanuye itaka ryinshi n’icyo gisasu kikazamo.

Ubwanditsi

The Rwandan

5 COMMENTS

Comments are closed.