Kigali : Batatu bishwe bakoraga uburaya bujuje umubare wa 15 bishwe mu kwezi kumwe

Abakobwa batatu Cynthia, Vestina na Alfonsine bishwe kuri uyu mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2012, bakaba bujuje umubare wa 15 bishwe kuva uku kwezi kwa Kanama kwatangira mu Mujyi wa Kigali, abicwa bose bivugwa ko bakora umurimo wo kwicuruza( Uburaya).

Aba bakobwa bishwe kuri uyu wa Kabiri bakoraga umurimo wo Kwicuruza bari batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yankurije wabaga mu nzu imwe na banyakwigendera, yatangarije IGIHE ko ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba .

Yankurije ngo yari agiye ku ruhuka yumva Cynthia avuga ko yumva yishakira umugabo, mu gihe yari akirimo kuvuga gutyo mugenzi we Vestine nawe yahise yungamo ati” Tujye gushaka abagabo, ubwo bahise bamanuka babazamukana umwe ari umusore unanutse w’inzobe, undi ari umugabo ngo wagaragaraga nk’uri mu kigero cy’imyaka 34.

Aba bakobwa bishwe ngo bazamutse bisetsa nk’uko babigenza iyo baronse umugabo, ariko abagabo bo bari bicecekeye, abakobwa bakavugisha abagabo uko ari ba biri ariko bose ntihagire usubiza.

Yankurije ngo byabaye nk’ibimuyobera ageze aho yumva agize ubwoba, ariko akomeza gutega ugutwi ibyaberaga mu nzu.

Nyuma yaho wamusore w’inzobe yasohotse ashukashuka Alfonsine wimeseraga inkweto hanze nawe amutwara mu nzu, haciyemo akanya gato nanone wamusore arongera arasohoka asaba Yankurije ko nawe bajyana mu nzu ariko yanze kwinjiramo. Yabidutangarije agira ati” Nanjye ndabikora ariko nari nifitiye ubwoba”.

Haciyemo akanya gato ba basore babiri bisohokeye barigendera, hacamo umwanya nta muntu uvuga muri baba kobwa uko ari batatu, noneho bagenzi baba bakobwa bakazajya baza bakabahamagara abandi ntibitabe batangira gukomanga ariko banga kwitaba, nibwo bafashe umwanzuro wo kwinjira basunitse urugi.

Babaye bakinjira mu nzu basanga babiri baryamye hasi babanize naho mu cyumba hirya basanga Cynthia yanigishijwe igitenge hafi ye hari udukingirizo twinshi , abaturage nibwo bahise batangira guhuruza.

Aba bakobwa bishwe ntabwo bari bamaze igihe kinini muri aka gace nk’uko Yankurije wabanaga nabo yabitangarije IGIHE agira ati ”Nanjye mbana nabo ariko ntabwo narinzi amazina yabo yose . Yongeyeho ko uyu mwuga uzahitana benshi ati” Usibye SIDA igiye kumara imbaga iyo wabikozeho uri umukobwa ntabwo kubireka byoroshye. Sinzi niba abahungu babasha kubireka ariko twe abakobwa ntabwo bishoboka”.

Muri uyu murenge wa Gatsata hamaze kugwa indaya esheshatu kuva uku kwezi Kanama kwatangira, naho mu mujyi wa Kigali hakaba hamaze kwicwa izigera kuri 15 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Aba ariko ni ababashije kumenywa n’itangazamakuru.

Mu Karere ka Muhanga naho haherutse kwicirwa undi, muri uku kwezi kwa Kanama, hakaba hari n’andi makuru avugwa ariko tutaramenya gihamya ko haba hari n’agandi bagenda bicwa mu zindi ntara.

Turacyagerageza kuvugana n’inzego z’ubuyobozi na Polisi ngo bagire icyo bakora kuri iki kibazo.

Source:igihe.com