Kigali:Umumotari yigaragambije atwika moto kubera umusoro

Ahagana saa mbili za mu gitondo z’uyu wa mbere tariki ya 1 Mata, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, munsi yo kwa Gisimba, Rukundo Emmanuel w’imyaka 29, utwara abagenzi kuri moto yigaragambije kubera imisoro isabwa abamotari maze atwika moto 2 zari ziri ku biro bya Koperative y’abamotari “Cooperative Koranumucyo Motard.”

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bayobozi ba Koperative Koranumucyo Motari twasanze aho, uyu musore yafashwe n’abo bita Inkeragutabara, aba bakaba ari abashinzwe umutekano mu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bamubaza akemezo k’umusoro w’umutekano, ubundi usorwa buri wa gatanu wa buri cyumweru, Rukundo ababwira ko ntawo afite kuko kuwa gatanu atakoze.

Bahise bamuzana ku biro by’iyo Koperative, yo yahise isigarana icyangombwa cya moto ye hamwe na Kasike, ubundi baramureka ngo ajye kuzana icyangombwa gitangwa n’itsinda akoreramo, cyemeza ko kuwa gatanu atakoze.

Rukundo yicaye kuri moto ye aragenda, hashize umwanya muto agarukana lisansi (Essence) mu icupa rya litiro imwe n’igice, yinjira mu biro by’iyi Koperative asangamo moto 2 zari zihafungiye, ahita azimenaho ya Lisansi arakongereza, ariko ku bw’amahirwe hafi aho hari hari bantu bahita bazizimya, ku buryo zitangiritse cyane.

Mu gihe bashakaga kuzimya no gukiza amagara y’abari bari muri ibyo biro, Rukundo yahise yiruka, ariko ku bufatanye n’abaturage yaje gufatirwa mu Nyakabanda, bahita bahamagara inzego za Polisi zahise zijya kumucumbikira kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Twifuje kumenya icyateye uwo musore gutwika izo moto, we ntiyabasha kubitubwira, ariko bagenzi be twasanze aho badutangarije ko yabitewe n’umujinya yari atewe no kuba bari bamufatiye umusoro.

Abamotari bishyura imisoro 2 itandukanye, umwe wishyurwa Koperative buri munsi, n’undi washyizweho ku Rwego rw’Umujyi wa Kigali, won go ukaba ari uw’umutekano, wo ukishyurwa buri wa Gatanu, ari na wo Rukundo yafatiwe bituma yigargambya.

Philbert Hagengimana

Umuryango.com

1 COMMENT

  1. nuko bitangira ahubwo twese duhaguruste tukigaragsmbya ubutegedti bubi bwarara bugiye,ikibazo nuko bikora umuntu umwe duhagurukire hamwe turwanye abanzi burwanda nabanyarwanda

Comments are closed.