Kinshasa: Imyigaragambyo ikaze yibashiye ambasade z’ibihugu byo mu Burengerazuba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024, i Kinshasa,  mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye imyigaragambyo ikomeye yamagana ibihugu by’iburengerazuba. Iyi myigaragambyo yabereye cyane cyane mu gace ka Gombe, kiganjemo za ambasade, harimo n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, n’icyicaro gikuru cya MONUSCO. Abigaragambya, benshi muri bo bakaba ari abatwara moto-taxi, basabye Washington gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rutereke guha inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23 uri mu burasirazuba bwa RDC. Bagerageje gufunga umuhanda munini wa Boulevard du 30 Juin, batwika amapine hafi y’ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imbere y’ambasade y’Ubufaransa i Kinshasa, umujinya w’abaturage wagaragaye mu bikorwa byo gutwika amapine no gutera amabuye, bagaragaza ko bamaganye uruhare rw’Ubufaransa bavuga ko bushyigikiye u Rwanda n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa RDC.

Kuva mu minsi itatu ishize, abaturage ba Congo bagaragaje umujinya wabo imbere y’ambasade zitandukanye ku Boulevard du 30 Juin, mu mujyi rwagati.

Abigaragambya bashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba ifite uruhare runini mu bibazo by’uburasirazuba bwa RDC, basaba ko Amerika ivana ibikorwa byayo muri Congo.

Iyi myigaragambyo yibasiye ibihugu by’iburengerazuba bishinjwa gushyigikira u Rwanda, igihugu kivugwaho kugaba ibitero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abigaragambya batwitse imodoka za MONUSCO n’iz’ambasade zimwe na zimwe.

Imodoka zifite ibirango bya “CD” by’abadiplomate zatewe amabuye, amaduka ya CANAL+ arasahurwa aranangizwa, imodoka ebyiri za Monusco ziratwikwa, n’ibindi bikorwa by’urugomo byakorewe mu mujyi wa Kinshasa, by’umwihariko ku kigo cya Canal+ cyibasiwe n’abigaragambya bagishinja kuterekana amashusho mu gikombe cya Africa ariho ubutumwa bw’abafana ba Congo bavugaga ko harimo gukorwa Genocide mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Nyuma y’ibi bikorwa, inzego z’ubuyobozi zahise ziterana mu nama y’umutekano iyobowe na Peter Kazadi, Visi-Premier Ministre na Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imigenzo Gakondo, aho Guverinoma yamaganye ibikorwa by’urugomo byakozwe.

Ambasade ya Côte d’Ivoire i Kinshasa yasohoye itangazo kuwa Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare 2024, yamagana ibitero byibasiye ambasade zitandukanye n’imiryango mpuzamahanga muri RDC.

Kubera ibi bibazo, ambasade ya Côte d’Ivoire yafashe icyemezo cyo kutazakira abaturage bayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Africa hagati ya Côte d’Ivoire na Nigeria ku Cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare 2024, isaba abaturage bayo kuguma mu rugo kandi bakirinda kwambara imyambaro y’ibara ry’igihugu cyabo.

Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yamaganye ibitero byibasiye abakozi ba MONUSCO, avuga ko bigamije guha imbaraga abanzi b’umutekano muri Congo.

Abigaragambya, nyuma yo gutatanywa n’inzego z’umutekano, batangaje ko bazasubira mu mihanda ku wa Mbere, mu gihe na none mu Bufaransa, i Paris, habaye imyigaragambyo yo gushyigikira abaturage b’iburasirazuba bwa RDC.