Leta ya Congo yarakariye ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Africa (CAF)

Ku wa 9 Gashyantare 2024, i Kinshasa, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Les Léopards kugira uruhare mu bikorwa byose bifite aho bihurira no gufata mu mugongo abafite ibibazo bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu, tariki ya 9 Gashyantare 2024, gikurikira ibibazo byagaragaye mu mukino wa kimwe cya kabiri cya Coupe d’Afrique des Nations (CAN), aho umwanya wari ugenewe abafana ba Congo wagabanyijwe, ndetse hakabaho no kubuzwa kwinjira mu kibuga n’ibyapa byamagana ibikorwa by’ubushotoranyi bw’u Rwanda ku butaka bwa RDC.

Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yagaragaje ko atishimiye na gato imyitwarire yagaragarijwe abafana b’Abakongomani bari baje gushyigikira ikipe yabo kuri Stade Alassane Ouattara mu mujyi wa Abidjan, muri Côte d’Ivoire. Yikomye cyane ukuntu abafana b’Abakongomani bari babujijwe kwinjira mu kibuga bambaye cyangwa bitwaje ibyapa byo kwamagana ubushotoranyi bwa gisirikare bw’u Rwanda kuri RDC. Mu kiganiro yagiranye n’abaminisitiri, Tshisekedi yagaragaje akababaro ke ndetse n’ak’igihugu cyose, nk’uko byatangajwe na Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma, mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama y’abaminisitiri.

Mu gusubiza ibi bikorwa, Guverinoma ya Congo yahagaritse by’agateganyo Les Léopards ku bijyanye no kwitabira ibikorwa bya CAF byo kwishyira hamwe n’abandi mu gutanga ubutumwa, nk’uko byemejwe na Patrick Muyaya. Yagize ati, “Mu rwego rwo kwamagana iyi myitwarire idahwitse, ikipe yacu y’igihugu ntizongera kwitabira ibikorwa byose by’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika kugeza igihe kitazwi.”

Guverinoma ya Congo yikomye kandi itangazamakuru ryo mu Bufaransa, by’umwihariko “FRANCE24”, kubera ngo gutangaza amakuru yagaragaje RDC mu buryo butari bwiza mu gihe cya CAN.

Bienvenue Matumo, umunyamuryango wa Lutte pour le Changement (LUCHA), yatanze igitekerezo ku cyemezo cya Guverinoma, avuga ko gifite imizi mu busesenguzi buke bw’imikorere y’imibanire mpuzamahanga na politiki yo ku mugabane wa Africa. Yagaragaje ko Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, afite isano rya hafi n’umuryango wa Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, uyu akaba ari umufatanyabikorwa ukomeye mu karere ka SADC, karimo gufasha RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Matumo yasabye Guverinoma ya Congo gukoresha ubundi buryo bw’imikoranire n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika idaciye mu guhangana.