Kagame ari muri Qatar mu gihe umugore we yageze muri Namibia

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha mu ruzinduko rw’akazi. Yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwakira abashyitsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ibrahim bin Yousif Fakhro, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Al Shahwani, ndetse na Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Gihugu cya Qatar, Igor Marara Kainamura.

Muri uyu mugoroba i Doha, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame yahuye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Igihugu cya Qatar. Baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ibikorwaremezo n’ubukerarugendo. Banasangiye ibitekerezo ku bibazo biri kw’isi muri iki gihe.

Mu mwaka ushize, Qatar yafashije mu biganiro byabaye mu ibanga hagati ya Kigali na Kinshasa. Doha yari igamije gutumira inama yihutirwa hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, mu rwego rwo gukemura amakimbirane. Gusa, Kinshasa yaje kwikura muri ibyo biganiro, byatumye iyo gahunda ipfuba.

Qatar, nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu karere k’ikigobe cya Golfe, ifitanye umubano wihariye hagati y’Umuyobozi wa Qatar n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Nyamara, uyu mubano ushyira Kinshasa mu rujijo, aho bamwe mu bayobozi bakuru ba Congo bafata umubano wa Qatar n’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko Qatar yabogamira ku Rwanda mu biganiro byabaho.

Mu mwaka wa 2023, Qatar yagize uruhare mu kurekura Paul Rusesabagina wari warashimuswe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda mu 2020.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hari izindi ntambwe zatewe mu biganiro Qatar yashoboraga kubamo umuhuza, bitewe n’uko ibintu byifashe mu karere k’ibiyaga bigari aho leta ya Congo n’abaturage bayo bahagurukiye kurwanya umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, nk’uko byemejwe n’impuguke za Loni n’ibihugu byo mu burengerazuba.

Kuri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu, Perezida Kagame yigiye kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu by’Asia mu mupira w’amaguru, ari kumwe na Sheikh Tamim, umukuru wa Qatar, Hussein bin Abdullah, igikomangoma cya Jordanie, Gianni Infantino, Perezida wa FIFA, na Sheikh Salman bin Ibrahim Al Khalifa, umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Namibia, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, nawe yageze muri Namibia ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare 2024, kugira ngo atange ubutumwa bwo kuyagira Monica Geingos n’umuryango we nyuma y’urupfu rw’umugabo we Perezida Hage Geingob.