Ku nshuro ya KARINDWI, Ishyaka Green Party ryongeye gusaba Leta uburenganzira bwo gukora Kongere

Ku nshuro ya karindwi Ishyaka riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) ryongeye kwandikira Leta risaba uburenganzira bwo gukoresha inama rusange izabafasha kwemeza iyandikisha ry’ishyaka.

Si ubwa mbere abayobozi ba DGPR bagerageza kwiyandikisha binyuze mu mategeko ariko ntibibashobokere, bitewe no kuba inama rusange y’abarwanashyaka itarabashaga guterana.

Bwa mbere mu mwaka w’2009, hashize igihe gito ishyaka Green Party rishinzwe, nibwo Inama Rusange y’iri shyaka yateraniye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge,  ariko ntacyo yabashije kugeraho kuko abantu batigeze bamenyekana bahagurutse bateza intugunda, amahane n’umwuka mubi mu nama, habaho no kurwana hagati y’abo basaga n’abatumwe n’umuntu cyangwa se urwego rwihariye, bituma inama idakomeza.

Inama ya mbere yabereye i Kana kuri Sainte Famille mu Karere ka Nyarugenge, n’iya kabiri yabereye kuri Saint Paul naho muri Nyarugenge, zombi zari zatangiwe uburenganzira bwemewe n’amategeko, ariko zabayemo intugunda, no guhohoterwa kw’abarwanashyaka nyirizina ba Green Party, basagaga 600. Hanyuzemo izindi nshuro eshatu, nabwo kwiyandikisha ntibishoboke kuko uburenganzira bwo gukoranya inama rusange ya Congrès bwakomeje kuba ikibazo ku ishyaka Green Party.

Ku nshuro ya gatandatu, na none mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, Ishyaka Green Party ryongeye kubura uburyo bwo guteranya abanyamuryango mu nama rusange, bitewe no kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwari bwarasabwe ubu burenganzira butarigeze bubutanga, kugeza umunsi inama yagombaga kuberaho.

Magingo aya, ku nshuro ya karindwi, Ishyaka Green Party ryiyemeje kongera gutanga ubu busabe bundi bushya. Itangazo ryandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo (rikoreramo), ryashyizweho umukono na Perezida wa Grren Party Dr Frank Habineza, riragira riti:

“Duciye bugufi, turabasaba kwemererwa gukorera inama rusange mu karere mubereye umuyobozi. Iyi nama izahuriza hamwe abantu baturutse mu turere tunyuranye tw’igihugu, hagamijwe gutangiza   ku mugaragaro Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda – DGPR.

Biteganyijwe ko inama izakorwa kuri Centre Christus i Remera, ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013, kuva saa  mbiri kugeza saa kumi n’imwe (08:00 AM-17:00 PM.).

Tuboneyeho kubasaba ko Notaire wa Leta mu Karere ka Gasabo yaba ahibereye uwo umunsi, ngo abe umuhamya w’igikorwa cy’Abanyamuryango bacu, cyo gushyira ku mugaragaro umukono ku nyandiko z’ishyaka zijyanye n’ibisabwa n’amategeko.

Mbere y’uko inama yacu iterana, twiteguye gushyikiriza Notaire Itegeko-Shingiro n’amabwiriza ngengamikorere by’ishyaka ryacu, ibi tukazabikora tugihabwa uburenganzira bwo gukora inama rusange ya Kongere y’ishyaka.

 Tukimara kubona ubwo burenganzira kandi, tuzasaba Polisi y’Igihugu kuzadufasha kubungabunga umutekano haba mu cyumba cy’inama no hanze yacyo.

Turabashimiye, mu gihe dutegereje igisubizo cyiza muzatugenera.

Mugire amahoro.”

 

Dore urwandiko rwa Green Party, mu mwimrere warwo:

22

Nk’uko bigaragara kuri uru rwandiko rw’umwimerere, uretse kwandikira Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, byamenyeshejwe kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

NTWALI John Williams

www.ireme.net