Kuboneka k'umwana wa Fred Rwigema cyangwa gutekinika?

Inkuru ijyanye n’umuhungu wa Fred Rwigema wagiye ahagaragara ngo nyuma y’imyaka yihishe ngo kubera ko umugore wa Rwigema yashakaga kumwicisha we na nyina ikigera mu binyamakuru yateye benshi kubivugaho ariko mu buryo butandukanye, bamwe bati nibyo  uyu muhungu asa na Rwigema abandi bati kuki abonetse ubu, abandi bati Janet Rwigema n’umuntu mubi n’ibindi.

Ariko ubwanditsi bwa The Rwandan bukimara gusoma iyi nkuru yanaciye ku rubuga igihe.com rukunze kuvuga ibyo inzego zimwe za Leta zarusabye cyangwa zarwemereye kuvuga, twagerageje kubaza neza abantu bazi umuryango wa Fred Rwigema kuva kera ndetse bagiye banakurikirana uko uwo muryango umerewe ubu.

Icyo benshi bahurizaho n’uko  kuba ashobora kuba ari umwana wa Rwigema bishoboka dore ko ababonye amafoto ye ku rubuga rwa facebook ku izina rya Alfred Gisa bavuga ko asana cyane na Rwigema ariko ngo mu kiganiro urubuga igihe.com kibogamiye kuri Leta iri ku butegetsi mu Rwanda cyagiranye n’umupfakazi wa Fred Rwigema ngo ahakana ko uwo mwana ntawe azi ahubwo yakwigaragaza bakagenzura ko ari uwa Rwigema koko.

Icyo benshi kandi bitinzeho n’uburyo ibinyamakuru kibogamiye cyane kuri Leta ya Kigali nka igihe.com na News of  Rwanda bitinyuka kwandika inkuru nk’iyi ndetse bigasa nk’ibyibasira umupfakazi wa Fred Rwigema ku buryo benshi babibonamo undi mukino wa Leta y’u Rwanda muri ya yindi bita gutekinika.

Umuntu utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara wakoze mu nzego z’iperereza mu Rwanda yabwiye The Rwandan ko nta munyamakuru wo mu Rwanda ushobora gutinyuka kwandika inkuru nk’iriya  atabiherewe uruhushya cyangwa ngo asabwe kuyandika.

Hari benshi bahamya ko Janet Rwigema ari we wibasiwe muri iyi nkuru kubera ko umufasha wa Perezida Kagame ari we Jeannette Nyiramongi Kagame ngo n’ubundi amumereye nabi nk’uko bitasibye kugaragara mu binyamakuru bitavuga rumwe na Leta ya Kigali nk’Umuvugizi.

Ikindi kivugwa ni ishyari Kagame afitiye Rwigema n’ubwo atakiriho bwose, iyo urebye amateka y’intambara ya FPR guhera mu 1990 usanga abayavuga bashyigikiye Perezida Kagame bashaka kuyatangirira ku Mulindi n’igihe Kagame yari amaze kuba umukuru w’ingabo za FPR. Hari benshi bavuga ko Kagame aterwa ipfunwe cyane no kuba atari mu b’ikubitiro batangije urugamba ku buryo ngo ashaka kwangiza izina rya Rwigema ngo asigare ari we witwa intwari wenyine.

Hari bamwe mu banyarwanda bashyira mu majwi Kagame mu rupfu rwa Rwigema ndetse n’urwa abandi nka ba Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Adam Waswa, Vedaste Kayitare, Steven Ndugute n’abandi..

Uyu mwana se yaba koko ari uwa Rwigema akaba yari yararenganijwe na mukase Janet Rwigema? Ni umuhungu wa Rwigema koko Leta ikaba ishaka kumugira igikoresho mu gutoteza Janet Rwigema cyangwa n’umuntu wiyitirira Rwigema akaba atangiye kubifashwamo n’abakeneye kwerekana Janet Rwigema nk’umubyeyi gito?

Marc Matabaro

The Rwandan

10 COMMENTS

  1. Yewe byose birashoboka ariko gusa ubu ntabwo ari ikintu washingiraho ko ari umwana we…abantu basa nta n’isano bafitanye. Ese ko abana bava indimwe barabyawe n’ababyeyi bamwe batanacanye inyuma uretse urwikekwe ko badasa,,,ngo ube wavuga ngo basa nk’intobo…Kretse science ADN ubu niyo isobanura ibintu naho ibindi ni urugambo…Numvise muri USA aho umugore yerekanya abantu ba 5 bose habura se w’umwana ,,,kuko uwo yavugaga barapimaga bagasanga nta sano y’amaraso uretse gusa kuba bararyamanye..birebwane ubushishozi

  2. This is very interesting!!
    Uyu mwana ntawabihakana 100% ko atari uw’intwali Fred Gisa, cyangwa se ngo umuntu ahite abyemeza 100% na cyane ko nta gihamya tubifitiye. Gusa kumafoto ye ugereranije n’uko Gen. Gisa Fred asa wavuga ko ari nka copy and paste.

    Gusa buri wese afite uburenganzira bwo gukora analyse ye.
    Kuba uyu mwana avuga ko yabayeho imyaka myinshi yihishe ahubwo hazakorwe ubushakashatsi bwimbitse bwo kumenya neza icyo yari yihishe.
    -Urupfu rwa se Fred Gisa rwatunguranye kandi rukiganzamo urujijo narwo rwatera uyu mubyeyi gukomeza guhisha umwana we. kuko niwa Fred yarishwe muri 90 ntabwo ari kera birashoboka wenda ko abamwisha baba bakinahari kuburyo umwana wanamuhisha abi bicanyi (abagizi ba nabi)

    -Ntabwo bisobanutse cyane kaba Jeanet Rwigema yahiga Alfred Gisa na cyane ko umugabo we yari amaze gutabaruka kuko nta n’uwakwitwaza ngo yari afite ishyari ry’abakeba ry’uko agiye guharikwa.
    Byongeyeho abakuru kandi baturanye muri Uganda bavuga ko Janet Rwigema atigeze aba imfura gito kuburyo yagera aho yamena amaraso akomoka kuri Gisa Rwigema.

    Ahubwo uyu mwana w’umunyarwanda ararye ari menge kuko utema imizi y’igiti ntabwo agirira imbabazi imbuto ziri kuri icyo giti, kandi urwishe yanka ruracyayirimo wakumva ngo hashize hafi imyaka 23.
    -IBYO GUHIGWA NO KUBYARA UMWANA HANZE: Uburyo bivugwamo bigaragara nk’ubushotoranyi bugamije gusiga icyasha izina RWIGEMA.

    Kuba Gisa Fred yaratabarutse urugamba rugitangira mu kwakira 1990 Alfred Gisa akavuka muri Mata 1990 ntabwo yari igitambambuga nk’uko bivugwa kuri igihe.com ahubwo uyu mwana yari uruhinja.

    Hari ahadasobanutse neza. Byakabaye byiza kwirinda imvugo zidatomoye mu bitangazamakuru nko kuvuga ngo Eric Gisa na musiki we Teta bari mumyaka 20. Vuga imyaka yabo niba utayizi uyireke aho kugereranya. Twumva ikinyarwanda mu buryo butandukanye kuburyo hari uwahita agira ngo hari umwana muri bo ofiye imyaka 20. Kuba ise ubabyara yaratabarutse muw’1990 kandi ubu umwana w’imyaka 29 n’uwavutse mu 1990 ugahita wumva yaravutse hashize imyaka 3 Fred Gisa atabarutse noneho bigatera indi confusion yo kwibaza ko uwo mwana w’imyaka 20 ari uwa Fred Gisa bitewe n’imyandikire idasobanutse.

    Urugero kuri zimwe mu nkuru zidasobanutse:

    Kuvuga ngo Ndahiro David ise yitabye imana Ndahiro ataruzuza umwaka w’amavuko, Kandi Ndahiro ariwe mfura iwabo.

    Warangiza uti Ndahiro David na bene se ni imfubyi, ntibagira ababyeyi bombi. Se ubabyara yitabye Imana Ndahiro David atarageza umwaka w’amavuko. wakwibaza uti abo bene se bavugwa baturutse he niba na Ndahiro ubwe nta mwaka yari afite ise ipfa. Muri make inkuru yose ikaba urijijo gusa. Gusa amahirwe nuko bihurirana n’uko wenda usanzwe uzi umuntu wanditseho bikakorehera guhita wumva ko ikosa ryabaye munyandiko gusa.

    http://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/ndahiro-david-wigana-perezida-paul-kagame-agiye-kurushinga-n-umunyamerika

  3. Ahubwo se ko mwibagiwe kuvuga ko inshuti za se ngo arizo zamufashaga! Aha twakwibaza izo ncuti za Rwigema izo arizo nakomeje gufashiriza umwana hanze kandi afite umuryango? None se niba Janet Kagame ataramukundaga na Mushiki wa Rwigema njye nzi twabanye ufite umutima mwiza ntigeze mbona mw’ isi nawe yaramwanze? Ariko kuki mu nkotanyi harimo inyenzi koko? Abo bantu bahiramo gusenya umuryango nyarwanda bene ako kagenzi ni bande? Jenet ni muntu ki wajya guteza abantu ubwoba ngo azabica nawe yariburiye aho arengera????? Conclusion: Gutekenika.com!!!! Barashaka gukomesha uyu mugore, kubuza izina rya Rwigema agaciro n’ ibindi byinshi!

  4. Bisigaye noneho bisekeje gusa kuko byarenze akumiro! Iri harabika rinyura hasi rikanyura hejuru rikaba ritanatinya umuryango INTWARI (ureke izo babeshyera) yasize rizageza he? Abanyarwanda twari dukwiye gukanura cyane tukarenza aho bashaka ko tugarukiriza amaso. Kuba inkuru yasohotse muri http://www.igihe.com no muri http://www.newsofrwanda.com, ibinyamakuru bikoreshwa na Leta ya Kagame 100% ubwabyo biradutungira agatoki ko hanuka urunturuntu. Kuba inkuru yarebaga umwana witwa ko ari uw’INTWARI (itari intore-hamwe) wabonetse atari azwi ariko izina ry’umufasha wayo rikavugwamo inshuro zirenga 9 mu nkuru y’amagambo 500 gusa birerekana ushakishwa uwo ari we. Uyu mwana abamuzi nyabuna mumugire inama yitonde kuko ari mu maboko y’ibirura. Ashobora kuba baramwumvishije koko ko umufasha w’INTWARI (ureke izibyiyitirira) yashatse kumwica akabyemera. Ariko se mwe mwibaza uyu mubyeyi ko kuva intambara zarangira atigeze agira amahoro na we ubwe ku giti cye, yari gukura he intege zo kuyabuza abandi? Ese ubundi twibajije yari kuba ahora iki uwo mwana? Ko ise atari akiriho kandi tukaba nta bwami tugifite mu Rwanda ngo wenda byitwe ko yatinyaga ko azamusimbura ku butware bw’Inkotanyi cyangwa bw’igihugu arenze abana INTWARI (ibarusha ubukaka, ishema n’isheja) yabyaye kuri Janet!

    Ikindi ndasobanukiwe ni iki: harya ubundi uyu mwana yaba uw’INTWARI (itari inturo) cyangwa ataba uwayo, ikibazo biteye gituma bigomba kwamamazwa cyane n’ibinyamakuru bikoreshwa na Leta ni iyihe? Ubu se ko bihwihwiswa ko muka Kagame yabyaye umwana hanze kuki http://www.igihe.com kitaradukorera ubushakashatsi bwimbitse kuri iyo nkuru ngo kiduhe umwanzuro dore ko noneho binareba perezida w’igihugu na nkanswe umuntu witahiye!

    Muri make rero ndasanga iri tekinika uretse ko rinuje ubuswa bwinshi ariko riranarambiranye. Gusa ababikora bamenye ko baroze, bakubise amafuni, bagongesheje imodoka, barashe, banize … benshi, ariko barebe umufasha w’INTWARI (itari intati) birebe! Niba batangiye gutegura imitima y’abanyarwanda ngo ejo tutazabaza nitwumva yazize abagizi ba nabi baribeshya. Bagakora no ku musatsi we n’uyu umwe bamenye ko uwo munsi tutazaba tugikeneye ubufasha bwa Kikwete, SADC na drones. Tuzabereka akababaro kacu! Nibasome Matayo 5: BAZUMIRWA!

  5. uyu wibeshyera ngo ni mwene rwigyema natuze,bene rwigyema turabazi ntaho bahuriye,keretse niba yaramubyaye ku mutwakazi.https://www.facebook.com/ally.ali.311 mwirebere uko facebook ye titwaga mbere ni Ally.ali none yiyise gisa kubera ikiraka ngo ababaze bene rwigyema.aho muri mwese gisa teta na gisa junior mutuze ibi turabimenyereye kuri Ruzingo niko akora.

  6. twebwe family ya rwigema kugirango tumwemere tuzamupima D.N.A turebe ko bihura naho ntitwabyemera gutyo.ubundi se ngo kuba basa,njye ndabona badasa rwose kariya ni agatwa. D.N.A niyo izabikemura

  7. KAGAME ashaka ko nta wundi muntu, uzavugwa mu mateka y’igihugu, kandi aribeshya cyane kuko izina rye yaryangije kwangirika kuva kera, niko guhindanya izina rya RWIGEMA, ndetse na RWIGEMA nta n’umuvuga ubu, none umugore yasize nawe ndabona amumereye nabi, arangije ABAHUTU none aje gutesha umuntwe n’ABATUSI, kiriya gikoresho cya shitani ntikishima iyo abantu bafite anahoro n’ukubera iki?

    NGIZO IKINAMICO RY’ABACENGEZI kandi burya bari units z’abajepe(REPUBLIC GUARDS) NGIZO INTAMBARA ZA CONGO, UBUJURA BUTAGERERANYWA, UBWICANYI BUTEYE ISESEME BWA BURI MUNSI, IBITUTSI n’AGASUZUGURO KARENZE, IMISORO ITARIGEZE IBAHO MU MTEKA Y’IGIHUGU, ITERABWOBA MU GIHUGU HOSE NDETSE NO MU MOKO YOSE, INYOTA Y’UBUTEGETSI IKABIJE NDETSE YANATUGEJEJE GENOCIDE, UBUSHOTORANYI KU MAHANGA… muri MAY 1994 KAGAME AGEZE MURI COMMUNE MUHURA(BYUMBA) YANYUZE KU MPUNZI ZARIMO NDETSE ABAHUTU BENSHI ARIKO HARIMO N’ABATUTSI NTAGENOCIDE YAHABAYE, UBWE YIFATIYE MACHINE GUN AZIRASAMO URUFAYA, escorts ze zirumirwa…ubwazo zayobewe noneho amashitani amufashe.

  8. Ibi n’ibimenyetso by’ibihe bikomeje kwigaragaza. Magayane ati:
    “hazabaho isubiranamo ry’abo biyicaje ku ntebe”.
    Mutuze mukomeze mukulikirano umukino gusa.

Comments are closed.