Kuki Leta ya Kagame yatinye kuvuga aho Rwanda Day izabera?

Nk’uko byumvikanye mu makuru ya gahuza miryango ya taliki ya 17 Gicurasi 2013 nimugoroba, Nkurunziza uhagarariye u Rwanda mu Bwongeleza ntiyashatse kuvuga aho Rwanda day iza Kubera.

Umva uko yabibwiye Ndikumagenge:

“Inamaa irashyushyee, imyiteguroo iragenda nezaa, turibwira y’uko tuzabona nk’abantu ibihumbi 3 by’abanyarwanda, n’inshuti z’u Rwanda bazahurira aha ng’aha mu mugi wa Landani muri Yuke umunsi ukaba ari ejo, ubukwe tutaba tuzi ko abantu benshi bazabutaha kandi bazishimira uwo munsi.”

Ndikumagenge yibutsa Nkurunziza ko aho inama izabera hahindutse kenshi, ashaka no kumenya niba noneho bazi aho ari ho, Nkurunziza amusubiza ko “Aa, inama irabera aha ng’aha Landan, abatumiwe bose bazi aho izabera.”

Ndikumagenge ati “Muhavuze ingene hitwaa ni bibi?”

Nkurunziza: “Oya, erega, ni umunsi, uwo twateguye, duhamagaramoo, inshuti n’abavandimwe n’abanyarwanda, bose barahazi ntabwo ari ngombwa kwirirwa umuntu abivuga“.

Ku kibazo cyo kumenya ikiguzi cyo kwakira abantu barenga ibihumbi bitatu, Nkurunziza asubiza ko “Cyane cyane, uyu ni umunsi utungwanywa kubera ko abanyarwanda bafite urukundo rw’igihugu cya bo n’ubuyobozi bwa bo. Mugabo, urukundo rw’abantu ku gihugu cyabo ntabwo ari ibintu ushobora kubara mu buryo bw’amafaranga. Aliko ibigomba gukorwa byose byarakozwe bikozwe n’abanyarwanda batuye aha ng’aha mu Bwongeleza, n’abandi batuye mu bindi bice bigize ibihugu byo mu Burayi n’ahandi hose kw’isi, yewe n’abaturutse i Rwanda, bose bafatanije na leta ya bo kugira ngo uyu munsi ubeho, aa ntabwo iby’amafaranga ari ibintu umuntu agomba kwirirwa ajyamo”.

Ndikumagenge kandi yabajije ibibazo nyamukuru bazigira hamwe ari nyabaki.

Nkurunziza amusubiza ko “abanyarwanda batuye mu Bwongeleza n’abandi batuye mu bindi bice by’isi, ni abanyarwanda leta igomba kwitaho, kugira ngo dukomeze gufatanya na bo ibitekerezo mu buryo bwo kubaka igihugu cyacu. Ejo mugabo, ikintu cyiza tuzibandaho cyane, ni itera, n’itezambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu, no kureba ibyo tugezeho, no kureba iyo tuganisha, no kwiga ukuntu abanyarwanda bose, ari ab’imbere mu gihugu, n’abari hanze nk’aha ng’aha mu Bwongeleza, twese twafatanya kugira ngo iyo migambi yo guteza imbere igihugu cyacu, guteza ubukungu, guhesha agaciro abanyarwanda n’igihugu cyacu, byose byakorwa”.

Umunyamakuru yifuje no kumenya ibyavuye muri za Rwanda days zabanje, Nkurunziza amubwira ko ibyo bakuramo cyane ari ibitekerezo byiza byubaka.

Nyuma rero Ndikumagenge yahamagaye Yonatani Musonera wo muri RNC umwe mu badashyigikiye uyu mubonano wa Rwanda day, asobanura ko nabo batazi aho inama ibera, aliko ngo nyuma yo kubaha uruhusa rwo kwigaragambya, polisi yabasabye ko nibamenya aho Rwanda day ibera, bahabamenyesha kugira ngo bashobore kubarindira umutekano.

Bamubajije icyo banenga bene izi nama zihuza abanyarwanda ngo bigire hamwe uburyo bateza imbere igihugu cya bo, Musonera asubiza ko “ibibazo tubonamo ni uko hari ibyo tunenga leta iyobowe na perezida Kagame, ku miyoborere mibi iranga ubutegetsi bwe, irimo amacakubiri n’ubucamanza butigenga, n’ibindi bibazo byinshi bibangaminye abanyarwanda ndetse n’akarere, ibyo byose rero byatumye tumunenga kandi uko kumunenga kwacu we atakwakira nk’abamunenga ahubwo atubona nk’abanzi b’igihugu akaduhigira hirya no hino kutugirira nabi, ibyo rero byatumye tubyereka amahanga kugira ngo tugaragaze ibintu bitagenda”.

Musonera kandi ngo abantu benshi ntibaba bazi ibyo ari byo, ngo aliko “twebwe tuzi imikorere ya leta ya leta ya Kagame na FPR, tuzi neza ibiba biri inyuma, akenshi biba ari uburyo burimwo amacakubiri, kubigisha ngo gukunda u Rwanda na perezida, none se wowe wambwira ute ko igihugu kibaho kitagira opposition, abageragje kugira ngo bavuge ibigoramye mu gihugu bafungwa, abandi bagahunga igihugu, ndetse n’abagiye hanze bagakurikirwayo kwicwa, ubwo se wambwira ngo abo bagiye kwiga iki?”

Source: BBC Gahuza-Miryango amakuru yo ku italiki ya 17 Gicurasi 2013 (Byakusanyijwe na Agnès Murebwayire)

NB: Nyamara n’ubwo Ambasaderi Nkurunziza yashatse kubigira ibanga aho Kagame Day ibera hamenyekanye rugikubirata ni mu kizu kiberamo za concert na theatre kitwa Troxy kuri address:
490 Commercial Road, London, Greater London E1 0HX

Amakuru atugezeho mu kanya ava Oxford aragira ati:

“Imodoka Land rover Kagame yajemo ubu abigaragambya bayiharabitse n’amase y’amafarasi ndetse bayimenaguriraho amagi yahindutse MADOWADOWA mu miryango ine iri kuri Hall barimo abigaragambya bayigose ngo bamuhe induru…..”