LETA YA FPR INKOTANYI IGABYE IGITERO KITAZIGUYE KU BAYISILAMU BO MU RWANDA NO KU IDINI RYA ISLAM MURI RUSANGE

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°005/PS.IMB/NB/2022 

Ku italiki ya 14 Werurwe 2022 Leta ya FPR INKOTANYI yafashe icyemezo kigayitse cyo kubuza Abayislamu bo mu Rwanda umuhango- muzi wo mu idini rya Islam uzwi nka ‘’adhana”. Iki cyemezo kikaba kirebana na ‘’ adhana ‘’ yo guhamagara Abayislamu kwitabira isengesho ryo mu rucyerera.

Nyuma y’icyo cyemezo, Abayislamu benshi by’umwihariko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange baguye mu kantu cyane cyane ko ibi babifashe nk’ubukunguzi bugendereye gukora amahano no kuzanira umuvumo u Rwanda dore ko idini rya Islam ari idini ryogeye mu Rwanda ndetse no ku isi. Koko rero, idini rya Islam ni rimwe mu madini akomeye mu Rwanda kuko riri mu yafite abayoboke benshi ndetse rikaba riri mu madini ya mbere yageze mu Rwanda mbere y’Ubwigenge bw’iki gihugu.

Ishyaka FPR INKOTANYI ryivuyemo nk’inopfu! Icyemezo cyo guhagarika ‘’ adhana” yo mu rucyerera gifashwe mu gihe iri shyaka ritahwemye kubeshya Abayislamu bo mu Rwanda ko ryabahaye agaciro ryikoma Leta ya Repubulika ya mbere n’iya kabiri ko zahohoteraga abayoboke ba Islam nyamara izi Leta ntizigeze na rimwe zitinyuka kwambura Abayislamu uburenganzira bujyanye n’imyemerere yabo irebana cyane cyane n’imihango n’imigenzo y’idini rya Islam.

Nk’uko byavuzwe haruguru, idini rya Islam rimaze imyaka myinshi mu Rwanda igera hafi ku 101 nyamara nta na rimwe uyu muhango- muzi wa ‘’adhana” yo mu rucyerera wigeze ubangamira ituze rusange rya rubanda mu Rwanda ndetse nta n’aho iteye ikibazo ku isi hose. Ibi rero Leta ya FPR INKOTANYI yakoze bihishe ikindi niba bitafatwa nka bya bindi bya Bukorikori bwa Nzikoraho.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga icyemezo cyo guhagarika ‘’ adhana” yo mu rucyerera bibangamiye cyane uburenganzira mu birebana n’imyemerere mu by’indini nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane ko bikumira abayoboke b’idini ya Islam kubahiriza nta nkomyi imihango yose iteganywa n’iri dini. Ibi rero bikaba ari nk’igitero cyeruye ku Bayislamu bo mu Rwanda ndetse no kuri Islam muri rusange bityo Abayislam bakaba bagomba kubyamagana mu nzira zose ziteganywa n’amategeko ndetse bika bikwiye ko n’ibihugu byemera uburenganzira bwo kwisanzura mu myemerere y’amadini cyane cyane ibihugu byiganjemo idini ya Islamu byacana umubano na Leta ya FPR INKOTANYI.

Bikorewe i Kigali, kuwa 21 Werurwe 2022
Me NTAGANDA Bernard Abdulkarim
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)