Yanditswe na Nkurunziza Gad
Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2021 bwiyongereye ku kigero cya 3.5%, mu cya kabiri bwiyongera 20.6%, mu cya gatatu bwiyongera ku 10.1% naho icya kane kuri 10.3%, aya makuru yateye ishavu rikomeye abaturage bamwe bavuga ko ubukungu bwazamutse ari ubw’abategetsi naho rubanda yo ngo iricira isazi mu jisho.
NISR yavuze ko muri uyu mwaka kandi umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 6%, uw’inganda 13%, uwa serivisi wiyongeraho 12%. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7%, uw’ibihingwa ngengabukungu ugabanukaho 1%, kuko umusaruro wa kawa wagabanutseho 1% naho uw’icyayi wiyongeraho 7%.
Umusaruro w’inganda zikora ibintu binyuranye wiyongereyeho 11% bitewe ahanini n’izamuka rya 6% ry’umusaruro w’inganda zikora ibyo kunywa, 16% mu nganda zikora imyenda, 23% mu nganda zikora ibinyabutabire na 4% mu nganda zikora ibikoresho by’ibyuma. Imirimo y’ubwubatsi yo yiyongereyeho 15% naho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bwiyongeraho 27%.
Ubucuruzi buranguza n’ubudandaza bwiyongereyeho 12%, serivisi za hotel na restaurant umusaruro wiyongeraho 20%, imirimo y’ubwikoresi 15%, serivisi z’imari 18%, serivisi z’itumanaho 19%, serivisi z’uburezi ni 59%, naho serivisi zo gusana ibintu binyuranye n’amagarage umusaruro wazo uzamukaho 35%.
“Ibi nukudukina ku mubyimba”
Nyuma yo gutangaza iyi mibare, bamwe mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga no mu biganiro ku ma radio atandukanye bagaragaje ko batayishimiye, bavuga ko gutangaza ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse mu gihe inzara ivuza ubuhuha mu baturage ntaho bitaniye no gukina abantu ku mubyimba.
Mu kiganiro Zinduka gica kuri Radio 10, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2022, hari umuturage wahamagaye kuri radio aravuga ati “Nibyo koko ntawabihakana ubukungu bwabo bwarazamutse twese turabizi. Burabuzwa niki kuzamuka ko batwicira ku rwara nk’inda bagahanika imisoro ku buryo nta abitwa ngo turacuruza dukorera kwishyura imisoro gusa, agahinda karenda kutwica, inzara sinakubwira.”
Undi muturage abinyujije ku rukuta rwa Twitter rwa kimwe mu binyamakuru by’imizirandaro ya leta yanditse ati “Gutangaza ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse muri iki gihe bamwe bari guterezwa ibyabo cyamunara, abandi bagurisha ibyo bafite byose ngo barebe ko baramuka ntaho bitaniye no kudukina ku mubyimba. Urugero nkanjye ndi umucuruzi, inzu nkoreramo tuyishyura mu madorari kandi nyirayo ni umuyobozi ukomeye sirirwa muvuga, agaciro k’idorari uko gahagaze uyu munsi twese turabizi, uko agaciro k’ifaranga gahagaze ntawe ubiyobewe. Uzi kugirango amadorari 200 yo kwishyura ubukode? Umutima uba wenda kukuvamo none ngo ubukungu bwarazamutse? Gute se ?”
“Turambiwe itekinika ryabo”
Guhera tariki 21 Werurwe 2022 ubwo hatangazwaga icyegeranyo ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga no mu ma groupe ya whatsapp nta kindi kiri kuvugwa uretse ‘Turambiwe itekinika ryabo’ abavuga ibi ni abatemeranya n’imibare yatangajwe na NISR, aho bamwe banagaragagaza ko ubu bushakashatsi bushobora kuba bukorerwa mu biro ‘Bureau’ ababukora batajya bamanuka ngo begere abaturage bababaze uko babayeho.
Raporo yakozwe na UN mu mwaka wa 2021, yashyize u Rwanda mu bihugu bitanu bya nyuma ku isi bituwe n’abaturage batishimye.
Raporo nk’iyi ya 2021, yarimo amakuru ya 2018 – 2020, u Rwanda rwari ku mwanya wa 147, u Burundi ku mwanya wa 140.