Leta ya Uganda irashinjwa gufasha M23 ariko yo ikabihakana.

Muri iki gihe, intara ya Nord-Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda n’igisikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano yatumye habaho ibirego bishinja igihugu cya Uganda gufasha umutwe wa M23, ibirego Uganda ihakana yivuye inyuma.

Ikirego cy’uko Uganda ifasha M23 cyatanzwe n’imiryango itandukanye yo muri sosiyete sivile yo mu Nord-Kivu, aho bavuga ko bafite ibimenyetso bifatika by’uko ingabo za Uganda (UPDF) ziri inyuma y’ubufasha buhabwa M23.

Jean-Claude Bambaze, umuyobozi muri sosiyete sivile ya Rutshuru, yabwiye itangazamakuru ko UPDF ikoresha ibikoresho bya gisirikare bya kijyambere birimo imodoka za gisirikare zirinda amasasu, imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu gufasha M23 muri Congo. Ibi byatumye basaba leta ya Kinshasa guhagarika umubano na Kampala.

Mu kwiregura, ingabo za Uganda zasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, ryashyizweho umukono na Brigadier General Felix Kulayigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda. Muri iri tangazo, Uganda ihakana ibirego byose bivuga ko UPDF iri muri Rutshuru. Yavuze ko amafoto akoreshwa mu kugaragaza ibyo birego ari ay’ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri ako gace, atari ibimenyetso by’uko Uganda ifasha M23. Kulayigye yanenze Jules Mulumba, uvugwaho gukwirakwiza ibi birego, avuga ko ari umuvugizi wa Wazalendo anemeza ko Wazalendo ari FDLR. Ibi bikaba bitangaje mu gihe bizwi ko Wazalendo ari urubyiruko rw’abakongomani kanuni bahagurukiye kurwanya M23.

Ibi birego byo gufasha M23 ntibikunze kuregwa Uganda mu buryo bugaragara nk’uko byagenze ku Rwanda, igihugu cyashyizwe mu majwi cyane n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Nubwo Congo yashinje u Rwanda gufasha M23, ni gake cyane yashinje Uganda, igihugu gifite ingabo ku mugaragtaro mu burasirazuba bwa Congo mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF.

Umutwe wa M23, uzwiho kuba waratangiye intambara muri 2021 uturutse mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho abawugize bahungiye yo batsinzwe mu 2013 n’ingabo za Congo zifatanije n’ingabo za SADC na MONUSCO.