U Rwanda Rwaguze Ikoranabuhanga ryo Kwirinda Drone muri muri Pologne

Mu rwego rwo kwongera ubushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, U Rwanda rwaguze sisitemu zirwanya drones zikomoka muri Pologne. Izi sisitemu, zizwi nka SKYctrl na FIELDctrl, zikorwa n’ikompanyi yitwa Advanced Protection Systems (APS) yo muri Pologne. Zigenewe gutahura, gukurikirana no guhagarika drones zaba zifite intego mbi.

Advanced Protection Systems, ikompanyi yashinzwe mu 2015, yibanda cyane ku ikoranabuhanga ryo kurwanya drones. Ifite icyicaro gikuru i Gdynia muri Pologne, ikaba inafite ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere i Warsaw. Sisitemu za SKYctrl na FIELDctrl zizwiho kuba zaramaze kugeragezwa kandi zikemezwa n’ikigo cya leta y’Ubwongereza CPNI (Center for the Protection of National Infrastructure), kandi zikaba zamaze kugurishwa hirya no hino ku isi, harimo i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Aziya na Afurika. Zikoreshwa cyane n’inzego z’umutekano, igisirikare, n’ibikorwa remezo by’ingenzi mu kurinda ibitero bya drones.

U Rwanda rukaba atari igihugu cya mbere muri Afurika cyaguze izi sisitemu. Mu kwezi kwa Mata 2022, APS yagiranye amasezerano n’Ingabo zidasanzwe za Côte d’Ivoire, aho yabahaye radars za FIELDctrl 3D MIMO zigenewe kongerera ubushobozi bwabo mu kugenzura no kurinda ibibera mu kirere.

Mu minsi mike ishize, Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, yasuye u Rwanda, aho byatangajwe ko hagati y’u Rwanda na Pologne hasinywe amasezerano abiri ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho no kubungabunga ibidukikije. Perezida Duda yatangaje ko ibiganiro byabaye hagati ye n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku bufatanye mu bijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo by’umujyi, ubuhinzi, ubwubatsi, n’ubwirinzi bwa mudasobwa (cybersecurity), haravugwa ko hari n’amasezerano mu byagisirikare n’ubwo ayo masezerano atigeze agaragazwa ku mugaragaro mu itangazamakuru. Leta ya Congo ikaba yaramaganye ayo masezerano mu bya gisirikare.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruvugwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, aho umuryango w’abibumbye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo. Hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaguze drones zo mu bwoko bwa CH-4 zigera ku 9 mu Bushinwa, zikaba zaratangiye gukoreshwa mu rugamba rwo mu burasirazuba bwa Congo ndetse bikaba byaratangajwe ko zishe bamwe mu bayobozi bakomeye muri M23.

M23 yigambye ko yahanuye drones ebyiri za FARDC zo mu bwoko bwa CH-4 ariko nta ruhande na rumwe rwigenga ruremeza aya makuru, mu gihe ONU iherutse gushinja u Rwanda kurasa drone yayo muri Congo ariko ikayihusha ikoresheje misile yarashwe n’imodoka y’intambara.