Lt Gen Ibingira na Gen Laurent Nkunda baherutse kurasirwa muri Kongo na kajugujugu!

Amakuru Umuvugizi uherutse kubona,yemeza ko Gen Fred Ibingira hamwe na Gen Laurent Nkunda, mu byumweru bibiri bishize, baherutse kuraswa n’indege ya Monusco muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Amakuru atugeraho akaba akomeje kwemezako Lt Gen Ibingira yakomeretse igihe yari aherekeje ingabo z’u Rwanda (RDF)muri Kongo, ingabo zagombaga gusimbura izindi zari zirimo gutera ingabo mubitugu inyeshyamba za M23, ari na bwo kajugujugu y’ingabo za Loni zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo (Monusco) yamurasagaho, we na Gen Laurent Nkunda na bamwe mu basirikare bari kumwe, bagakomereka .

Ibi bikaba byarabaye ubwo inyeshyamba za M23 zagabaga igitero ku ngabo za Kongo (FARDC) ahitwa Rumangabo muri Kivu y’amajyaruguru, hagapfa inyeshyamba za M23 zitari nkeya, izindi nyinshi zigakomereka.

Ukuraswa kw’aba basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda kukaba ari gihamya simusiga yemeza ukuntu perezida Kagame akomeje gushora benshi mu ngabo z’u Rwanda mu mirwano idafitiye igihugu akamaro, imirwano ituma bamwe muri bo bahasiga ubuzima bwabo bazize amaherere,dore ko iyo mirwano ntacyo ibafasha uretse gufasha gusa perezida Kagame kwisahurira umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Gasasira, Sweden.

Source:Umuvugizi

10 COMMENTS

  1. ariko kucyi mubeshya abantu ibingira ejo bundi ntariho akina umupira wakina bakurashe mukure ibihuha aho

    • bwana ntukiyibagize amateka kuko niho umurongo politic igenderaho ahanini. uribuka ko bwana Kabarebe yabaye umusirikare muri uganda akomeza kazi ke mu rwanda yambuka umupaka aba umugaba w’ingabo za congo muri 1996 kugeza 1998 mu kwamunani tariki ya 2. n’abandi benshi cyane……, ndetse na perezida wacu bwana Kagame Paul yabaye umu oficier mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo za y’uganda akaza kuba byose mu rwanda.

  2. ibyo mutubwira ni ukuri cg ni ugutuma duhahamuka ngo duhunge. niba aribyo u rwanda ni abahatari bari kwihangira job!!

  3. Ariko igihe bahereeeye bahabwa na congo ntibaragira ikintu barumva ko rwose bakwiriye kuba nibura bajya muri récrèation bagafata akaruhuko gake ko kuzana amaboro. Izina rigiye kuba irya muntu koko.

Comments are closed.