Lt Gen Kayumba Nyamwasa yongeye ararusimbuka!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Afrika y’Epfo aravuga ko Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yarusimbutse na none.

Ayo makuru akomeza avuga ko urugo rwe muri Afrika y’Epfo mu mujyi wa Johanesburg rwagabweho igitero ariko abari bagamije kumwivugana basanze adahari. Ubu igipolisi cy’Afrika y’Epfo kirimo guhigira hasi kubura hejuru abagabye icyo gitero naho Lt Gen Kayumba n’umuryango we bajyanywe ahantu barindiwe umutekano bikomeye.

Umwe mu banyamuryango bo hejuru b’Iburiro Nyarwanda RNC yatangaje ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’abo mu muryango we bose ari bazima nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Iki gitero kije gikurikira iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka anigiwe muri Hotel muri Afrika y’Epfo. Leta y’u Rwanda yashyizwe mu majwi cyane ndetse n’abayobozi b’u Rwanda benshi bagaragaza ibyishimo no kwigamba harimo na Perezida Kagame ubwe!

Si ubwa mbere Lt Gen Kayumba arusimbutse kuko mu mwaka wa 2010, yarashwe agakomereka bikomeye ndetse bagashaka no kumusanga aho yari arwariye mu bitaro ngo bamusonge.

N’ubwo ibintu bitarasobauka neza, iri raswa rya Lt Gen Kayumba rije rikurikira amagambo ya Perezida Kagame asa nk’ashishikariza abamushyigikiye kwivugana abatavuga rumwe nawe ashinja ngo kugambanira igihugu no gutera ibisasu bya Grenades.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abo bateye nta kindi kintu batwaye uretse mudasobwa n’impapuro zari mu rugo aho kwa Kayumba, ibi bikaba byibutsa benshi uburyo abahitanye Colonel Karegeya batwaye telefone ze zigendanwa.

Andi makuru aravuga ko ubu dutangaza iyi nkuru abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC barimo gutegura inama iribube mu masaha ari imbere iza kwiga iby’iki kibazo na Lt Gen Kayumba ubwe akaba aza kuba ayirimo. Amakuru yizewe avuga ko nyuma y’iyi nama RNC iribusohore itangazo risobanura uko ibintu byifashe.

Ubwanditsi 

The Rwandan