M23 igeze mu nkambi ya Kigeme yahita ihagarika imirwano

Kuva umutwe wa M23 watangira imirwano mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu muri 2012, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bavuye mu byabo aho bamwe bahungiye mu gihugu hagati abandi bakajya mu bihugu bikikije Kongo birimo Ubuganda n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2013, ikinyamakuru The Rwandan cyasuye inkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Kigeme, iri mu karere ka Nyamagabe, intara y’amajyepfo, n’uko kiganira n’izi mpunzi ku cyatumye bahunga n’uburyo babayeho.

Izi mpunzi zikaba zaratangarije umunyamakuru wacu ko ubuzima zibayeho buteye agahinda, aho bavuga ko bo bifuza gusubira iwabo muri Kongo bashaka bakagwayo.

Byiringiro Damien, umwe muri izi mpunzi waturutse i Masisi, yagize ati: “ ubuzima tubayemo ni bubi pe! Urazi kuba wararyaga ibyo wihingiye, ubu tukaba turya utwo baduhaye natwo tw’intica ntikize? Gusa M23 cyangwa leta yacu ya Kongo bageze hano bakareba uburyo tubayeho bahagarika intambara, abana baranywa amazi nayo biba bigoranye kuyabona bari bamenyereye amata, birirwa bicaye bari bamenyereye gukora mbese ntiwareba” .

Izi mpunzi zakomeje zivuga ko nibaramuka banatashye badafite icyizere cyo gucyura abana bazima kuko benshi babuze icyo bakora ngo ubu batangiye kwiga ubu abandi bayoboka ibiyobyabwenge mu gihe abakobwa bo inda z’indaro zimaze kuba nyinshi mu gihe gito bahamaze. Ngo zikaba ziterwa n’ubuzima bubi babayemo aho umukobwa abura amavuta yo kwisiga cyangwa inkweto yo kwambara akajya kwicuruza hanze y’inkambi aho ashobora no kwandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kayitani Emmanuel, waturutse i Ngungu, aganira n’ikinyamakuru The Rwandan yagitangarije ko ku bwe asanga intambara ziba muri kongo ari iz’amafuti kuko ngo aho kubakemurira ibibazo nk’uko biba biri mu ntego z’abazitegura ahubwo usanga zibasigira ibibazo birimo ubuhunzi buhoraho no kutagira aho bigeza.

Kayitani yagize ati: “njye mbona izi ntambara ari iz’amafuti, reba igihe zatangiriye kuva kuri AFDL, RCD, CNDP n’iyi ya M23 zose ntacyo zatumariye ahubwo zagiye zitugiraho ingaruka zitandukanye zirimo kubura abana bacu, ubuhunzi buhoraho n’ibindi byinshi, ikindi zagiye zigirira inyungu ba nyiri ukuzitegura n’ababafashije”.

Kayitani yakomeje agira ati: “M23 yaje igamije kurwanirira General Bosco Ntaganda washakwaga n’urukiko mpuzamahanga rw’i Laye, kuko imyaka itatu bari bamaze muri leta bafite imyanya myiza sibwo bibutse ko amasezerano ya CNDP atashyizwe mu bikorwa kandi aribo bayisenye (CNDP), twari tumaze kugira umutekano duhinga, tworora tujya aho dushaka none reba tubaye impunzi”.

Izi mpunzi n’ubwo zahungiye mu Rwanda ntizitinya gushyira u Rwanda mu majwi kuba narwo ruri mu batuma bakomeza guhura n’ibibazo aho barushinja kuba bagira uruhare mu gushyiraho imitwe itandukanye yajya kugira aho igera bakayikoma mu nkokora.

Izi mpunzi ubona zibabaye ku maso zakunze kugaruka kuri iyi migani“amaherezo y’inzira ni mu nzu, n’ubwo izuba ryatinda kurasa amaherezo riba rizarasa, kandi urya inshuro n’inshuti ugasaza udahaze ”.

Mu gushaka gusobanuza, bavuze ko bazi neza ko ibibazo byose babiterwa n’u Rwanda kandi ngo bakaba bizeye badashidikanye ko batazahera mu buhunzi, twashatse kumenya inzira bazanyuramo bava mu buhunzi maze ikinyamakuru The Rwandan kibabaza niba impunzi zishaka gutangiza urugamba rwazo rwo kwibohora nk’uko byagiye bigenda n’ahandi dore ko bavuga ko abitwa ko babarwanirira bose nta n’umwe uzi akababaro k’impunzi kuko ngo batabaye mu nkambi, n’uko basubiza bavuga ko ibanga riri mu mutima wabo.

Zimwe muri izi mpunzi zivuga ko zitazibagirwa uwo zise Mose wazo, General Laurent Nkunda ngo wari umaze kubahesha agaciro muri Kongo, ngo amaze kumvwa n’amahanga n’uko ngo u Rwanda rukaba rwaramufunze aho bemeza ko bo nk’impunzi ngo nta wundi muyobozi abanyekongo bavuga ikinyarwanda bateze kubona umeze nkawe.

Abari muri iyi nkambi ya Kigeme bakaba baranavuze ko ibibazo bibabangamiye ari iby’uburezi aho bavuga ko abana babo bari basanzwe biga mu rurimi rw’igifaransa none ngo n’abagize amahirwe yo kwiga bakaba barimo kwiga mu cyongereza, bakaba bibaza niba hari aho bazagera ndetse n’uko bashobora kubigenza baramutse basubiye iwabo. Bakaba bifuza ko bafashwa kwiga bakurikije gahunda y’iwabo ndetse banasaba ko abana babo bose bakwiga dore ko batangarije ikinyamakuru ko abana biga ari abatangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza ku bari bageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri y’isumbuye (Tronc commun).

Ikindi kibazo bakunze kugarukaho ni ikibazo y’ubuvuzi aho bavuze ko hari abantu bagizweho ingaruka n’intambara batabona ubuvuzi bukwiriye, harimo n’abandi bari bafite ubundi burwayi butandukanye burimo ubugaragara n’ubutagaragara ku maso nabo baheze mu buriri bwabo batagira kivurira kuko muri iyi nkambi bavura abafite uburwayi bworoheje nabo bakajya ku kigo nderabuzima cya Kigeme, n’abandi bake cyane babona amahirwe yo kujya kwivuriza mu bitaro bya kaminuza i Butare (CHUB).

Ikindi bakunze kugarukaho ni ikibazo cy’imibereho kitameze neza aho bavuze ko ibyo bafata biba bidahagije bakaba basaba ko byakongerwa.

Ikinyamakuru The Rwandan cyashatse kuvugana n’umuyobozi uhagarariye leta y’u Rwanda mu nkambi ya Kigeme kugira ngo kimubaze icyo bateganya gukora kuri ibi bibazo byose byagaragajwe n’impunzi n’uko atubwira ko ngo nta mwanya afite ari mu nama, tumuhamagaye kuri telefone ye igendanywa ntiyayifata nyuma arayifunga.

Mike

3 COMMENTS

Comments are closed.