Serafina Mukantabana yagizwe Ministre nyuma yo gutahuka avuye muri Congo Brazzaville

Mme Mukantabana atahutse ava i Brazzaville

Photo: Serafina Mukantabana atahutse ava i Brazzaville

Serafina Mukantabana asimbuye Marcel Gatsinzi muri Ministeri y’ibiza no gucyura impunzi kuko amurusha kuba yarabaye impunzi. Mu minsi ishize nibwo yatashye i Rwanda avuye i Brazzaville muri Congo aho yari umutoni avuganira impunzi. Hari impunzi nyinshi yagiriye akamaro ahari no kuzicyura azazicyura.

Mu nama y’umushyikirano ya 9 uyu mudamu ntako atagize ngo acinye inkoro, ikindi n’uko urugendo Perezida Kagame amaze iminsi avuyemo muri Congo Brazzaville rushobora kuba rufite aho ruhuriye n’igenwa ry’uyu mudamu ku mwanya w’ubuminisitiri aho havuzwe cyane ko Leta ya Congo Brazzaville ngo yiteguye gushyira mu bikorwa icyemezo kitavugwaho rumwe cyo kwambura uburenganzira bwo kwitwa impunzi bamwe mu banyarwanda b’impunzi. Bigaragare ko iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gushaka gucyura impunzi hakoreshejwe ingufu n’andi mayeri yose ashoboka kigiye gushingwa uyu mudamu dore ko muri Congo Brazzaville habarizwa impunzi z’abanyarwanda zikabakaba 7000 kandi uyu mudamu akaba afite amakuru ahagije kuri izi mpunzi kuko yabaye umukuru wazo igihe kitari gito.

Ntawamenya niba Marcel Gatsinzi hari undi mwanya yagenewe dore ko ibyo gucyura impunzi byari akazi katamworoheye nk’uko kakorohera Serafina Mukantabana wabaye impunzi imyaka 17. Mu gucyura impunzi Marcel Gatsinzi acyuye igihe atabashije no gucyura abana be n’umugore nabo bahungiye hanze y’u Rwanda.

Muri make ku bijyanye n’ivugururwa rya Guverinoma, Lwakabamba Silas avuye muri UNR asimbura Nsengiyumva Albert muri ministeri y’ibikorwa remezo, Gatete Claver agurana na Rwangombwa John. Naho Marcel Gatsinzi abisa Serafina Mukantabana muri minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi.

Ikindi umuntu atabura kuvuga n’uko iri tangazo ry’ivugururwa rya Guverinoma ryasihowe na Ministre w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi nk’aho hari uruhare yaba yagize mu gufata ibi byemezo dore ko hari abamuhimbye Mukerarugendo kuko nta kazi agira ako yakagombye gukora kaba kakozwe na Perezida Kagame ubwe na bamwe mu nkoramutima ze nka ba Musoni n’abandi.

Twabibutsa ko inama ya Guverinoma itarigera iyoborwa na Ministre w’intebe na rimwe, biheruka kera nabwo inshuro imwe rukumbi ku bwa Bwana Faustin Twagiramungu uretse ko n’ibyemezo byafashwe icyo gihe muri iyo nama byasheshwe.

Hano hasi mushobora kubona video ya Madame Serafina Mukantabana ageze i Kanombe atahutse.

Marc Matabaro

9 COMMENTS

  1. Felicitation Madame ////////
    Nizere ko Bwana Kagame prezida w u Rwanda atazibagirwa kukwishyuza Miliyoni zitabarika
    z amafranga watse abanyarwanda mu nkambi na nyuma yaho ushinga RDR unagurira abaiari abacengezi intwaro zo gukomeza kurimbura abana b U Rwanda.wari usize utarambitse.izo mpunzi uvuga uzacyura wabuze kuzicyura muri kumwe none uzisize ishyanga none ugiye kuzicyura ubaye Ministre? nicyo cyagushobora ,tegereza gato ibyo wakoze byose bigiye kujya ahagaragara maze nawe ukanirwe urugukwiye .kuko aho wifuje kudushyira uducisha amajosi na za RDR zawe na ALIR niho ugiye kurangiriza ubwo buzima wahawe bwo guhora ugambanira abakugaburiye kuva wabaho

  2. Daye mbuze icyo mvuga ko ikubise mukeba irenzwa urugo, aho amateka yo kuva 94 ntiwaba warayibagiwe! Kenyera zikubone .

  3. inda nini niyo igiye kutwichisha ntamugisha wpkugambanira inzira karengane azarangiriza mukwimanika nka yuda iskarioti

  4. Gatsinzi buriya azasubirana Etat Major, siyo yahoranye ku bwa Habyarimana? Ngo ubona isha itamba…..Umubonye ku gafoto ari guseka na Roméo Daller wagirango yaramubwiye ko azajyanwa mu ijuru adapfuye!!!!!!! Ngo bumva ari uko amaso atukuye!!!!!

  5. Karibu Gatsinzi Marcel nizeye ko ugiye kutubwira neza urupfu rw’umwamikazi Gicanda wiciye I Butare . Wagamabaniye wanyu igihe ubwira Inkotanyi uti ntimugende Inzirabwoba nta masasu bagifite , warabihemebewe rero subiza ibyo wariye ngiyo FPR

  6. Madame rero uratashye wicishije bene wanyu none uhembwe kuba Ministre mbega kwibeshya
    wali ukilihe se ko ujye ibintu byarahindutse .
    Shebuja uwo se ko nawe ntaho ali utashye ikigihe ujya he , yoooo pole sana ntacyo warushaga Gatsinzi genda nawe bagutize ubutegetsi utazapfa utabaye Ministri mu Rwanda mu Rwanda .

Comments are closed.