Musenyeri Edouard Ntaganda wari igisonga cya Musenyeri Augustin Misago yitabye Imana

Nyuma y’imyaka 2 Musenyeri Misago Agustini wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana ( yitabye Imana taliki 12/3/2012), uyu munsi taliki 24/9/2013 uwari Igisonga cye Msgr Edouard Ntaganda nawe yitabye Imana aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal I Kigali.

Urupfu rw’iki gisonga cya Musenyeli nta byinshi ruratangazwaho n’inzego za Kiliziya Gatulika mu Rwanda. Umuryango ubwo wageragezaga kuvugana na Msgr Simaragidi Mbonyintege yadutangarije ko ari mu rugendo mu gihugu cy’Ububiligi ko nawe nta byinshi ararumenyaho.

Nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Misago, Msgr Edouard Ntaganda , nawe witabye Imana uyu munsi akaba ariwe wakurikiranaga imirimo umunsi ku wundi ya Diyosezi ya Gikongoro ariko rero Diyosezi igahararirwa by’agateganyo na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare mu gihe hari harindiriwe ko Vatikani ishyiraho undi Mushumba.

Source: Umuryango

7 COMMENTS

  1. Bimaze kugaragara ko nyuma yo kwigarurira amadini anyuranye, FPR kwinjirira Kiliziya Gatulika byayibereye ihurizo rikomeye itigeze yiga mw’ishuri! Niyo mpamvu ishaka uburyo bwose bwo guca intege no kwiyerekana nk’umufatanyabikorwa w’ibanze! Ngiyo za Nyamasheke, ngiyo mu kurimbura abasenyeri ngo abakristu badagadwe bavemo biruka. Imana yo yashinze Kiliziya ni nayo iyikomeza mu kwemera. Impapuro za Bible mwasugusemo itabi muzazishyura generation by generation!

  2. Imana yakire iyi Ntore yayo Mgr Ntaganda Edouard…gusa si we wari ushinzwe gukurikirana imirimo ya diosezi ya buri munsi…bishinzwe Umwepiskopi wa Butare Rukamba..akabifashwamo n’kipe y’abapadiri igenwa n’uwo Administrateur…

  3. Urupfu rwa Padiri Ntaganda ntirwagombye kugira uwo rutungura na gato. Ubwo Musenyeri Misago yitabaga Imana amarabira, Padiri Ntaganda yashize amanga, muri messe de requiem, ati: «Musenyeri Misago, igendere, ntacyo tugushinja, uri umwere». Iri jambo ryababaje ubutegetsi kubera ko bwari bwarafunze Musenyeri Augustin Misago, bumurega icyaha cya génocide atakoze, nubwo yaje kurekurwa nyuma. Umucamanza wamurekuye, Jariel Rutaremara, muribuka ko na we yatewe ubwoba n’ubutegetsi bwa FPR, agahita ahungira mu Bufaransa. Naho umushinjacyaha, Kayihura, na we wamushinjaga ibinyoma, na we yatewe ubwoba n’ubutegetsi, ahungira muri USA. Niba igisonga cya Musenyeri Misago cyaratinyutse gutangaza ariya magambo, ukubaho kwacyo na ko kwagerwaga ku mashyi. Hari n’ikindi gikomeye ku rupfu rwa Ntaganda: Vatikani yari yaramushyize ku rutonde rw’abashoboraga gusimbura Musenyeri Misago. Urupfu rwe ruhishe byinshi kuko rurimo n’uko yari yaravukanye icyaha cy’inkomoko, abakivukanye bakaba bagomba kuba bake muri kiliziya gatolika y’u Rwanda! Mu ishyingurwa rya Misago kandi, ni byiza no kwibukiranya ko uyu muhango ukomeye utigeze witabirwa na Perezida wa Repubulika. Ahubwo uyu yitabiriye iyimikwa rya Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, Kambanda, utarangwaho cya cyaha gikomeye cy’inkomoko. Ukutitabira imihango nk’iyi ikomeye ku bayobozi bakuru b’igihugu, ni ikimenyetso ko iryinyo rikiri ku rindi kuri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda. Ubwo Musenyeri Bigirumwami yitabaga Imana muri 86, ishyingurwa rye ryahuruje imbaga y’abakirisitu benshi bo mu moko yose, barimo n’abayobozi bakuru b’u Rwanda rw’icyo gihe. Bivuze ko Musenyeri aba ari umuntu udasanzwe, ariko wenda utagize icyo avuze ku butegetsi bw’Inkotanyi, cyane cyane ko abasenyeri ari bo zahereyeho zicira ahitwa i Gakurazo, mbere y’uko zifata ubutegetsi!

    Amiel Nkuliza, Sweden.

Comments are closed.