Ndibaza nti, abadutegeka ni abanyarwanda? Ese bafite ubushobozi? Ese bafite ubumuntu?

Mbifurije amahoro y’Imana, hari ikintu nifuza gusangira namwe kuko mbona gikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu gihugu cy’u Rwanda, icyo ntakindi ni imiterere y’abayobozi bamwe na bamwe.

Meya w’Umujyi wa Kigali aherutse gufata icyemezo cyo guhambiriza abaturage 10.000 bose mu minsi itatu ngo agamije kubarinda ibiza biterwa n’imvura imaze igihe yirenza abantu n’ibintu, aho bagiye ntiyabashije kuhavuga gusa icyo nzi nuko yavuzeko nta ngurane bazahabwa.

Aha ndibaza niba koko imiyoborere myiza intore zihora ziririmba, imwe tuvugako twagezeho ariyo y’iyi, ese uwamushyizeho we yakurikije iki ko mbona uyu Meya Ndayisaba ntakintu kizima cg gishya yazanye mu Mujyi wa Kigali. Ese yaba we cyangwa izindi nzego, baba bafite abaturage ku mutima, ko nibwirako aribo bagomba kuba bakorera, ese ubwo buryo mwe murumva bukemura ikibazo cyangwa ahubwo bugiye kwongera ibibazo? Hari bamwe twabiganiriyeho barebwa n’iki cyemezo-tegeko gihubutse, bambwirako bo bahitamo kwicwa n’imvura bari munzu aho kwicwa n’imbeho bari hanze, agahinda rero gakomeje kuba kenshi kandi nta cyizere cy’uko ibi bitazaba no mugihe kizaza.

Gusa nkuko nabonye bamwe babyandikira Nyakubahwa Perezida Kagame, nibajije niba ibi bikorwa atabizi, nibwo nibukaga akaga abavandimwe bo mu Kiyovu cy’abakene bahuye nacyo ubwo basenyerwagaho inzu hutihuti ngo hagiye kwubakwa amazu maremare, none ubu hashize imyaka irenga gato 5 bibaye, nyamara usibye imihanda yubatse, ntanzu ybatswe ndetse abantu bamwe twavuganye batubwiyeko, ubucuruzi bwari buteganyijwe mu bibanza hariya bwahombeye abari bateguye kuhungukira akayabo, kuburyo abantu banze kugura ibyo bibanza, ubu hari ibihuru.

Ndibaza nti, abadutegeka ni abanyarwanda? Ese bafite ubushobozi? Ese bafite ubumuntu? Bakora ibyo batekerejeho? Cyangwa ni ibikoko bitagira umutima? Munyumve neza, singamije gutukana, ahubwo nibaza niba umuntu muzima wabaye muri kariya karere yagera igihe afata icyemezo kigayitse cyo kwangaza abantu yitwajeko ari umuyobozi, nyamara hari byinshi yakabaye ahangana nabyo, nk’ibibazo by’ubukene, ibikorwa remezo, n’ubuzima bwiza bw’abaturarwanda.

Rimwe na rimwe ibikorwa byanyu (mwe bayobozi) bivuguruza ibyo mwirirwa mutubeshya ko mukunda u Rwanda, urwo Rwanda muvuga ni abantu si amazu, nimumenya uwo mukorera muzamwubaha, kandi mukorere inyungu ze, ntabwo u Rwanda ari uwo waguhaye akazi rimwe na rimwe yirengagije ubushobozi buke ufite, kuko ingoma zivaho ariko u Rwanda ntaho rujya.

Nanzura, navugako umuyobozi, yakagombye kuba umuntu ushoboye kwiyobora, ufite ubumuntu(conscience humaine) muriwe wawundi uzi amategeko cyane cyane iriruta ayandi ariryo, GUKUNDA MUGENZI WAWE KURUSHA UKO WIKUNDA, agahora yifashisha ihame ry’uko IBYO UTIFUZA GUKORERWA, UTABIKORERA ABANDI. Nimugera kuriyi ntera, amahoro azahinda mu gihugu, u Rwanda ruzatera imbere.

Kanyarwanda

4 COMMENTS

  1. Ishyamba urivamo ariko ntirikuvamo!!!Nonese ko ariko itegeko ryo mw’ishyamba rivuga”La loi de la jungle”-nyamaswa nini zitungwa n’inyamaswa ntoya!!!Iyo Meya akoze ibintu nk’ibyo,nibwo ashimwa mu rwego rwo hejuru!!Ubwo bisobanura ko kugira ngo abeho kandi akomeze imbehe ye,agomba kurya abo arusha intege!!!Erega buriya haba hakorwa na experience,niba abo mu murwa bakorerwa biriya kandi bakemera,ubwo uwo mu cyaro azahera hehe yanga gukurikiza ibyo yasabwe gukora???

  2. Kanyarwana rwose ntkabaze umnwa w’inkoko urebe umunwa…
    Nushaka kumenya ukuri uzibaze impamvu mu Kiyovu twitaga icy’abakire impamvu hasigaye hatuye ababarirwa ku kkiganza…umuyobozi wumva ataturana n’abo ayobora se ubwo urambwira ko abo ashyiraho bo bavuguruza Shebuja…Intero ya Nyiri urugo niyo yikirizwa hose…
    Urambwira ko Kagame atabona ibyo bihuru biri munsi y’iwe,,,kuki se atabibaza impamvu…cg wasanga barahagize ahantu nyaburanga ntitwarabuka…
    Bababaye bakunda igihugu bakanasangiye ubukene n’ubukire buhari,,,UZABAZE IMISHAHARA BIHA AMAMODOKA BATISHYURIRIA IMISORO…NYAMRA MWARIMU BAKESHA BYOSE ADASHOBORA NO GUHEMBA UMUKOZI USIGARA KU RUGO …NZABA MBARIRWA…UWABONA ABANTU BUZUYE MU NZEGO BAJAGATA,,,AHA NDAVUGA ABAGORE,,,GUSA BAZI KWIYITAHO,,UBANZA BAMARANIRA KWISHAKAMO BA MISS MU BUYOBOZI,,,
    IKINDI KIBITERA NI UKO NTA MWENE WABO UHABARIZWA…NONE SE UZUMVE KO NYMA Y’IMYAKA 18 ABANT BATACYBAKIRWA NGO BACITSE KU ICUMU….ESE KOKO NYUMA YA 18 IBI BINTU BYARI BIKWIYE KUVUGWA…DSHYIRE MU GACIRO…UZI KUMVA UMWANA WANYANAKA ARIHIRWA NA FARG KANDI SE NA NYINA BAHEMBWA AGATUBUTSE BURI KWEZI…NYAMRA RERO GUPFUKIRANA IKINYOMA BIZATUZANIRA AKARAMBARAYE…PASIKA NZIZA.

  3. Ariko ndibaza, aba baturage baramutse banze kuva mumazu yabo babarasa? babasenyeraho amazu? bakora iki?
    Njye numva bakwishyira hamwe bakanga kuva mumazu nibwo ingufu leta yakoresha zatuma ikibazo cyabo cyumvikana.
    nyamara ntibasohokemo ndumva ntawabarasa.

  4. nimuvugibindi naho ibya FARG tubireke kandi nibyabacika cumu ntabwo wabyita ibinyoma ninde utazi ibyo abatutsi bagiriwe mirongwicenda nakane kandi ntutekereze ngo nimba umwana agifitese icogusa gitume atitwa umuc ika cumu?abayobozi nibite kubanyarwanda kuko niko gukunda urwanda naho kubatega imbeho ninvura siko kubahahara nabuke,nukurwanira kugirango hatagira ikosa ryobagagaraho mugihe hoba impanuka runaka ariko kubyirinda suko na buke.

Comments are closed.