DUSHYIGIKIRE KU MUGARAGARO FDLR IKIBYIMBYE NIGISHAKA KIMENEKE

I. IRIBURIRO

Banyarwanda banyarwandakazi Umunsi wo ku itariki ya 01 ukwakira ariwo intwari Géneral Majoro Fred Gisa Rwigema yatangirijeho ikivi cyo kubohoza igihugu cyacu umpaye imbaraga zo kubwira abanyarwanda ibyo abandi batinya kuvugira kumugaragaro ngo bakunde barebwe neza n’abacura imigambi yo kurimbura no guheza mu bucakara bw’intambara abaturage bavuka mu karere k’ibiyaga bigari kuko nizera y’uko iyo ababisha batamutsinda i Kagitumba igihugu cyacu kitari gucura imiborogo nk’iyo cyacuze kugeza ubu.

Nongere mbaramutse nshuti mwese mudahwema kumbwira ko mu shimishwa n’inyandiko zanjye kandi nabashimira ko bamwe muri mwe mwantangarije ko nabateye irungu akaba ariyo mpamvu muri aka kanya nifuje kubaganiriza mbagezaho ibitekerezo ntashidikanya y’uko birimo ibisubizo bamwe mu banyarwanda batari bake munyotewe na révolution mumaze iminsi mwibaza. Ibitekerezo ngiye kubagezaho ndabihera ku mutwe w’inkuru yasohotse mu binyamakuru bitari bike byiyemeje kutanigana ijambo abanyarwanda ugira uti : « AMASHYAKA YA OPOZISIYO AKORERA HANZE Y’URWANDA ABAYE URW’AMENYO! »

Ndagirango mbanze nshimire byimazeye umwanditsi w’iyi nkuru bwana Ernest Senga kubera ibitekerezo byiza byubaka kandi bishingiye ku kuri bikubiye mu nkuru ye yagejeje kubanyarwanda.

Muby’ukuri mu ishyaka ryacu FPP-URUKATSA natwe twumva ko igihe cyose abavuga ko tutavuga rumwe na leta y’inkotanyi twese tuzaba tutaregeranya imbaraga zacu nk’amashyaka arwanya ubutegetsi ntacyo tuzigezaho akaba ari muri urwo rwego twe twiyemeje kandi twatangiye kuganira n’amashyaka hafi ya yose tuyabwira kandi tuyizeza ko twiteguye kwifatanya nayo mugihe yaba abyemera kugirango tubashe gutsinda urugamba rudutegereje.

Muri aka kanya ariko ntagisubizo gihamye natangaza kuri iyo ngingo irebana n’umusaruro uturuka mu biganiro tugirana n’andi mashyaka kuko kugeza ubu tugitegereje ko amwe muyo twagejejeho icyifuzo cyo kwifatanya nayo yaduha igisubizo n’ubwo amwe bigaragara y’uko yananiwe kwemera cyangwa guhakana.

Ariko kandi kuko dukorera abanyarwanda, dushingiye kubyifuzo bya benshi mu banyarwanda badahwema gushishikariza amashyaka yose gushyira hamwe hagamijwe guhangana n’ubutegetsi bw’igishyitsi bwa FPR , dusanze ari ngombwa ko tubanyuriramo muri make amwe mu makuru atugeraho duhabwa n’inzego zacu z’iperereza ziba zakuye kuri bamwe mu bayobozi b’ayo mashyaka cyangwa ku nkoramutima zabo.

Kwiyemeza kubibatangariza si ukuzimura cyangwa se kumena ibanga ahubwo ni ukugirango mubone ibisubizo by’izo mpungenge zanyu kandi twemeza rwose ko zifite ishingiro.

II. KAGAME AYOBORA NABI NAHO ABAMURWANYA BATEKEREZA NABI

Muti bite? Batekereza nabi kuko benshi muri bo barangwa no kwihagararaho gusa kandi badashinga. Batekereza nabi kuko n’ubwo barangwa n’akarimi gasize umunyu ariko imbere muri bo bananiwe guhinduka. N’ikimenyimenyi kubabwira gushyira hamwe bisa no kubajomba uruhindu rwatuye mu kico.

Batekereza nabi kuko bahora batera intero imwe gusa yo kugaragaza ibibi bikorwa na Leta ya FPR ariko bakananirwa kwerekana ingamba nyazo zo kuyihirika ngo ahubwo bategereje ko umwera abibakorera maze akabaterekera imbehe kumeza bakitamirira. Amwe mu mashyaka ya opozisiyo yiganjemo abahutu ikigaragara ni uko agiseta ibirenge mu gukorana n’abatutsi cyangwa se n’abantu bahoze ari abayoboke ba FPR-Inkotanyi kuko, batwita ba maneko baje gukorera FPR ngo basenye Oposition.

Iyo usesenguye neza ariko usanga izo mpungenge ari urwitwazo gusa ahubwo aho ikibazo kiri ugasanga ari uko abenshi mu bayobozi b’ayo mashyaka bakigoswe n’ibitekerezo by’ubuhezanguni ( ari ba extrémistes) Naho mu mashyaka yandi agaragara ko abatutsi ari bo bayafitemo ingufu hagaragaramo ukwiyemera, ukwishongora no kugaragaza ko ariyo kamara akwiye kuba kizigenza wa opozisiyo kuburyo abayayoboye badatinya kubwira andi mashyaka ko yasenyukira muri yo cyangwa se akajya mukwaha kwayo .

Mu bisobanuro byumvikana neza; muri make bamwe muri abo bayobozi baracyarwaye ka virus k’imyumvire mibi banduriye muri FPR cyangwa se bubakishije FPR bayivamo kakabakurikirana ko kwumva ko ari bo bagomba gutekerereza abandi naho abo bandi bakaba ba humiriza nkuyobore.

Ikindi kigaragaza uko kwishongora n’ubwirasi ni uko usanga iyo wifuje kuvugana n’abayobozi b’ayo mashyaka muri kurwego rumwe nk’abantu bahagarariye amashyaka arwanya ubutegetsi usanga baguha abantu umuntu yakwita abarenzamase ngo abe aribo muganira wabyemera abo barenzamase bakakumvisha ko bazakora ibishoboka byose kugirango baguhuze n’abayobozi babo bisa nk’aho baba bakwereka ko ari nko kuguteretera bibwira y’uko hari uwaguhaye inshingano zo gukeza abakivunwa n’inkovu z’imiringa. Ikindi umuntu atakwirengagiza nacyo kidindiza opozisiyo muri rusange, ni uko ubu abanyapolitiki bagaragara cyane ari abakambwe (génération vieille) bakigendera ku ingebitekerezo ishaje kandi badashaka guhinduka. Imyumvire nk’iyo yose tuvuze haruguru mu ishyaka ryacu FPP-URUKATSA dusanga idashobora kuzana impinduramatwara twifuza kugeraho ahubwo tugasanga yasa nk’iduhungishiriza ubwayi mu kigunda.

III. UBUHAMYA KURI FDLR

Ubu buhamya ngiye kubagezaho hasi aha hari benshi bashobora kutabwemera cyangwa se ntibifuze ko bujya ahagaragara kubera inyungu zabo bwite ariko ndabahamiriza y’uko ari ukuri kutavuguruzwa twatahuye kubera ubushakashatsi bushingiye ku iperereza rya gihanga ryakozwe n’inzego zacu zibishinzwe.

Hari abanyapolitiki benshi bakunze kuvuga ko gushyigikira FDLR ngo byatuma ba mpatsibihugu batabareba neza bityo bakaba babangamira mu mibereho yabo bwite n’iy’imiryango yabo icumbitse muri ibyo bihugu bihatse ibindi ; Ibyo bigatera kwibaza niba twe nk’abantu biyemeje kubohora igihugu cyacu tugomba kugendera kubushake bwa ba mpatse ibihugu cyangwa se tugomba kwirebaho no kureba imiryango yacu mbere yo kureba ibifitiye inyungu igihugu cyacu tuvuga ko turwanira uburenganzira bw’abakivuka bagoswe n’akaga ndengakamere ?

Muri ubwo bushakashatsi twakoze twasanze FDLR kugeza ubu ariyo ifite imyumvire iri hejuru y’amashyaka hafi ya yose, ijyanye n’igihe, kuburyo ikegeranyo cy’ibitekerezo n’ubuhamya twagiye dukusanya mu bantu banyuranye bitwereka ko kugeza ubu iyo FDLR ari ryo huriro ryonyine rishobora gufasha abanyarwanda kugera ku mpinduramatwara nyakuri kandi mu buryo butavunanye ndetse mu gihe kitarambiranye. IV. Bimwe mubyo twashingiyeho twemeza ubu buhamya twatahuye kuri FDLR :

1. Mu mashyaka cyangwa se mu mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane iyiganjemo abahutu FDLR niyo iza ku isonga igaragaza ubushake buzira uburyarya bwo kwagurira amarembo abatutsi nta mananiza,

2. FDLR yemera gukorana n’abantu bose nta mbereka kandi nta mugambi ifite wo kubangamira ubusugire bw’andi mashyaka nyuma yo gutsinda urugamba rwo kwibohoza,

3. FDLR yemera kutazabangamira ubutabera cyangwa kutagira uwo ikingira ikibaba mugihe buzaba bwiyemeje kurangiza umurimo wabwo mu manza zirebana na jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu muri iyi myaka 23 ishize

4. FDLR yemera gutega amatwi ibitekerezo cyangwa ingengabitekerezo by’andi mashyaka bigamije kwubaka u Rwanda rushya.

5. FDLR iri mumashyaka cyangwa imitwe ya politiki mike cyane yiganjemo abahutu idatesha agaciro génocide yakorewe abatutsi

6. kugeza ubu FDLR niwo mutwe wonyine ufite byinshi byadufasha gutsinda urugamba benshi muri twe nako hafi ya twese tudafite yewe n’abifuza kubigeraho bikaba bidusaba imvune nyinshi ndetse n’igihe kirekire.

7. FDLR niwo mutwe wa politiki wonyine umaze igihe kirekire,wanyuze mu ngorane nyinshi ukaba utarigeze uhungabanywa n’ibigeragezo biremereye waciyemo ibyo bikaba biwushyira ku isonga ry’amashyaka yose umuntu yavuga ko ashinga atajegajega .

8. FDLR ntivuga ahubwo irakora kandi yiteguye gukora ibirenze ibyo ikora kugirango iruhure imitima y’abanyarwanda batagira ingano barambiwe ubutegetsi bw’igitugu.

9. Amashyaka ya opozisiyo aramutse yiyemeje kuva mu matewori (théories) ashaje akiyemeza gusenyera umugozi umwe na FDLR ndahamya ntashidikanya ko yayabera icyita rusange (dénominateur commun) maze tugahashya umwanzi mu kanya nk’ako guhumbya.

10. FDLR niyo iza ku isonga mu kumenyekana mukarere nk’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi ukwiye guhamagarwa mbere y’abandi mumishyikirano hagati yawo na Let aya FPR.

V. UMWANZURO

Banyarwanda bavandimwe Twishimiye kumenyesha abanyarwanda bose bari bafite impunge kuri FDLR ko ubumuga yavukanye yabwivuje kandi bwakize burundu bityo tukaba dukangurira n’andi mashyaka nayo akirembye gutera ikirenge mu cyayo nayo akivuza kuko bitabaye ibyo umwidishyi aracyafite icyuho cyo gucamo ngo adukandamize nibirimba atumarire ku icumu. Turamenyesha abanyarwanda kandi bahora badukangurira kwishyira hamwe ko gushyigikira FDLR nk’uko TWAGIRAMUNGU na bagenzi be bashyigikiye FPR kirya gihe aribyo byonyine byazana ubumwe muri opozisiyo bikanayiha n’imbaraga zihamye. Dushingiye kuri ubu buhamya n’ubundi tutiriwe turondora twasanze FDLR abanyarwanda baramutse bayishyigikiye yatubera IREMBO RYO GUTSINDA URUGAMBA tutavunitse cyane niyo mpamvu njye nk’umuntu wiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa FPR n’imizi yabwo niyemeje gukangurira abanyarwanda bareba kure KO BAKWIYEMEZA GUSHYIGIKIRA KUMUGARAGARO FDLR ntacyo bishisha,batabujije inyombya kuyomba IKIBYIMBYE CYASHAKA KIKAMENEKA NIBA KOKO TUNYOTEWE N’IMPINDURAMATWARA.

Ndangije nsaba urubyiruko rwo maraso mashyashya guhaguruka rugafata iyambere mu guharanira impinduramatwara kuko arirwo mbaraga z’igihugu

Bikorewe Mayotte kuwa 01 ukwakira 2013

AKISHULI Abdallah

Amacumu acanye

Niba wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,

adresse yanjye ni [email protected] Telefone : 00262639030023 Cyangwa ukansanga kuri Face book no kuri skype: Abdallah Akishuli