NIBABURA IBYO BIBA MURI CONGO BAZAHITANA BENSHI

Abo ntabandi ni agatsiko k’amabandi yiganjemo abagizi ba nabi n’abicanyi bibohoreje igihugu n’abagituye, bigabiza ibya rubanda ntanakimwe basize, ubu noneho bakaba basigaye bafite ububasha bwo kwambura abantu utwabo bavunikiye ku manywa y’ihangu ndetse nta n’isoni na nkeya bakigira.

Iyo urebye imyitwarire y’agatsiko gategeka u Rwanda usanga kubakitse neza neza nka tumwe mu dutsiko twamamaye mu bujura bwayogoje isi, utu tukaba dukunze kwitwa “mafia” aho dukoresha ibishoboka byose kugira twikungahaze mu butunzi, ibi tukabikora tutitaye kukiguzi byatwara, haba guhitana abantu, ibintu yewe no gucengera mu nzego zose zifata ibyemezo, aho ziva zikagera.

Mumaze iminsi mukurikirana inkuru z’abarinda ibigo by’imari ziciriritse dukunda kwita “micro finance” na “Bank” aho mu byumweru bitarenze bitatu bishize, hivuganwe umuzamu kuri Banki y’Abaturage noneho undi urinda Sacco muri Kigali nawe agahitanwa n’abo “bagizi ba nabi” aho bamwishe ubwo bibaga kuriyo Sacco, ubu rero nkuko bimaze kumenyerwa, igihe cyose agatsiko kabuze ibyo kari gasanzwe kabona mu bikorwa bigayitse kakoraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, badukira abaturage bakabagabaho ibitero bitandukanye, aho batangira gukoresha nabi ubutegetsi n’amategeko bakambura ibya rubanda, nkaho mwiyumviye ko Leta yigabije imitungo ya Rujugiro ku ngufu nta nikintu na kimwe basobanuye, ahandi abataba mugihugu ntimuzi icyitwa guteza cyamunara imitungo y’abaturage kubera imyenda ya banki, bikorwa mu manyanga atandukanye.

Nkaba nariyumviye umwe mu bagabo bayobora imwe mu mabanki akomeye mu Rwanda yigamba kujujubya abacuruzi aho bagurizwa na banki bibagoye maze bamara kubona inguzanyo, Leta ikanyura mukigo cy’imisoro Rwanda Revenue Authority, igakoresha n’inzego z’ibanze bakajujubya umucuruzi wagurijwe kugeza ahombye, maze iyo mafia igizwe n’ibikomerezwa mu nzego zose (Perezida, abaminisitiri bamwe na bamwe bakomeye mu kazu, abasirikare bakuru, abapolisi bakuruba meya, abayobozi b’amabanki n’urwego rw’ubutabera) zigahuriza hamwe mugikorwa cyo kwihutisha no kwotsa igitutu umucuruzi kugeza bateje ibye ku giciro cya “RWANDATEL” (igiciro giteye agahinda), izo cyamunara zikegukanwa na rya tsinda ry’amabandi navuze haruguru, umwe afatanyije n’undi doreko bose baba bakorera inyungu z’umuntu umwe ariwe FPR/Kagame, uyu nawe akaba abitura imyanya myiza n’imishahara n’ububasha bidasanzwe.

Iyo rero habayeho kuburira hamwe, nkuko ubutegetsi bw’amabandi bashoboye gucengera inzego zose z’ubuzima bw’igihugu, kandi bukaba bufite n’intwaro zose, bukoresha bamwe mubahemberwa ubusanzwe kuba bacunga umutekano wa rubanda, mu bikorwa bigayitse byo kubabuza amahwemo, kubiba, kubica no kubatera ubwoba hakoreshejwe izo nzego, ibi bigahita ntawubyamaganye cyangwa ngo abirwanye, nyamara bigwamo ubuzima bwa benshi, kandi ntibahabwe ubutabera.

Ngaho nimwibaze, aho intwaro zica abaturage ziva, mugihe ubutegetsi aribwo bwivugira ku mugaragaro ko ntawashobora guhungabanya umutekano w’igihugu? Mukekako abajura biba akayabo bakanica inzirakarengane ntibafatwe batabana natwe? Ahubwo nimureba neza muzasanga aribo batuyoboye, kandi bazi kwigira ba nyoni nyinshi, abakora ahantu habikwa cyangwa hakekwa amafaranga hose ubu ntamutekano bazagira igihe cyose muri Congo bigoye kuhabona ibyo twahabonaga, kuko inda z’abategetsi bacu zamenyereye kwasamira agatubutse… Murabe maso!

Kanyarwanda

1 COMMENT

Comments are closed.