Kampala:Bafatiwe mu bitaro bagiye guhitana umwe mubatorotse M23!

Amakuru atugezeho aturutse i Kampala muri Uganda aravuga ko polisi ya Uganda yataye muri yombi abamaneko babiri ba Leta ya Kagame ari bo Mugisha na Christoph Busigo. Bafatiwe ku bitaro bya Murago ku mugoroba wo ku ya 26 Kanama 2013 bafashwe bakekwaho gushaka guhuhura umusore Pascal Manirakiza n’ubundi wari uharwariye nyuma yo gutoragurwa hafi y’irimbi i Kampala yenda gushiramo umwuka nyuma yo kumara iminsi yaburiwe irengero.

Twabibutsa ko Pascal Manirakiza ari umwe mu basore bahaye ikiganiro Radio BBC avuga uburyo yatorotse M23 nyuma yo kujyanwa ku ngufu muri Congo afatiwe mu Rwanda n’igisirikare cy’u Rwanda. Mu minsi inshize yari yaburiwe irengero nk’uko byari byatangajwe na polisi ya Uganda.

Aya makuru turacyayakurikirana turayabagezaho ku buryo burambuye.

Inkuru zjyanye n’iyi:

Umwe mu banyarwanda bahungiye muri Uganda bavuye muri M23 yatoraguwe yagizwe intere!

Nyuma yo gutoroka M23 yageze muri Uganda yakomeretse bikomeye!

Ubwanditsi

The Rwandan