Umwe mu banyarwanda bahungiye muri Uganda bavuye muri M23 yatoraguwe yagizwe intere!

Amakuru dukesha urubuga rwa BBC Gahuza-miryango aravuga ko umwe mu bantu bane bahaye ikiganiro BBC bari muri Uganda bavuga ko ari abanyarwanda bahungiye muri Uganda bavuye mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetwi bwa Congo, yatoraguwe hafi y’irimbi yakubiswe yagizwe intere. Uyu musore ubu ari kuvurirwa mu bitaro by’i Kampala muri Uganda. Abo banyarwanda bavuga ko bari baratwawe kurwana mu mutwe wa M23 ku ngufu ariko igisirikare cy’u Rwanda n’umutwe wa M23 ibyo barabihakana.

Ibi bije nyuma y’aho undi munyarwanda w’impunzi wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, witwa Joel Mutabazi arusimbutse ubwo Leta y’u Rwanda yashatse kumushimuta ifatanyije na polisi ya Uganda bamurega ngo ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro. Ariko abayobozi bo mu biro bya Ministre w’intebe wa Uganda bashinzwe iby’impunzi ndetse na HCR umuryango wita ku mpunzi bashoboye kuburizamo iryo shimutwa.

Amakuru ava muri Uganda mu mpunzi z’abanyarwanda akomeje gutabaza avuga ko nta munsi w’ubusa Leta y’u Rwanda ikoresheje ba maneko bayo idasiba gushimuta no guhitana impunzi ahubwo abamenyekana nibo bake.

Umuntu akaba yibaza amaherezo y’iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba.

Ubwanditsi