Rwanda:Abasirikare benshi barimo abo mu rwego rwa Jenerali basezerewe mu ngabo

Biragoye kumenya niba iki gihe Gatsinzi yari Inzirabwoba cyangwa Inkotanyi

Nk’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa iryavuzwe riratashye bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda basezerewe mu ngabo.

Amakuru ava i Kigali, mu Rwanda aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2013, inama y’abaministre yari iyobowe na Perezida Kagame yemeje isezererwa mu ngabo z’abasirikare 79, barimo 33 bo murwego rwa ofisiye.

Iki cyemezo kidasanzwe cyafashwe na Perezida Kagame cyashyize ku gatebe benshi mu basirikare bakuru hitwajwe urwitwazo rw’imyaka n’ubwo hari abasigaye mu ngabo baruta mu myaka abasezerewe.

Dore urutonde rutashyizwe ahagaragara rw’abasezerewe:

Abo mu rwego rwa Jenerali basezerewe ni Gen Marcel Gatsinzi, Lt Gen Charles Muhire, Brig. Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen. Gashaija, Brig Gen. Andrew Rwigamba, Brig Gen. Steven Karyango, Gen Frank Rusagara, Gen Alex Ibambasi, Gen Geoffrey Byegeka…

Abakoloneli twavuga Col. Bayingana Philemon, Col. Diogène Mudenge, Col Camille Karegye,Col Jean Bosco Mulisa, Col Wilson Kazungu, Col Murengerantwari Mathias, Col Gido Rugumire, Col Zigira John, Lt Col David Rwiyamira, Lt Col Steven Rwabika, Lt Col Semana Paul n’abandi…

Bamwe muri aba basirikare bari basanzwe iminsi batarebwa neza icyaburaga ni urwitwazo rwo kubasezerera dore ko hari bamwe bari barafunzwe mu minsi inshize kubera ngo kwitwara nabi ndetse hakaba hari n’abasiragiraga mu manza.

Hari n’abari  bamaze kugwiza imali bifuzaga kwigira kurya  amafaranga  yabo ntawe ubahagaze hejuru ariko ikizwi n’uko kuva mu gisirikare  cy’u Rwanda bigoye ku buryo  aba bagabo bajya bahabwa inshingano runaka n’iyo byaba bidaciye mu mategeko ku nyungu  za Perezida Kagame n’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Igikorwa nk’iki cyo gusezerera abasirikare bakuru ikivunga cyaherukaga nyuma gato y’intambara ya 1994 ubwo benshimu basirikare bakuru ba  FPR basezerewe mu ngabo.

Ubwanditsi 

The Rwandan