Niger: hasabwe ko abanyarwanda 8 basubizwa Arusha muri Tanzania by’agateganyo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ishami rya Arusha rwafashe icyemezo cyo gukura muri Niger Abanyarwanda umunani, bagasubira muri Tanzania ku Biro by’uru rwego mu gihe hategerejwe ikindi gihugu kizabakira.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Gashyantere 2022, nyuma y’impaka ndende zabaye hagati ya Leta ya Niger, Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ishami rya Arusha ndetse n’u Rwanda rwari ruryamiye amajanja rusaba ko aba banyarwanda bakurwa muri Niger bakohererezwa Leta ya Kigali.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche, ivuga ko gufata icyemezo cyo gusubiza aba banyarwanda ku kicaro cy’uru rukiko muri Tanzania, ari icyemezo cyafashwe mu nyungu zo kubahiriza uburenganzira bw’aba banyarwanda barimo bane bagizwe abere n’abandi bane barangije igifungo.

Yavuze ko mu kwezi k’ Ugushyingo 2021, aribwo urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na urukiko rwa Arusha rwumvikanaga n’igihugu cya Niger cyemera kwakira abo Banyarwanda, bahamaze icyumweru kimwe, kuri tariki ya 27 Ukuboza 2021 Niger yahise isohora itegeko ribabwira ko bagomba kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze iminsi 7 nyuma y’aho ariko iyi minsi yaje kongerwa by’agateganyo igera kuri 30.

“Ni ikimwaro ku butegetsi bwa Niger”

Umucamanza wo mu rugereko rw’i Arusha Joseph E. Chiondo Masanche yagize ati “Leta ya Niger ivuga ko icyemezo cyo kubirukana yagifashe ku “mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga] kandi yakomeje kugitsimbararaho ngo kubera impungenge zerekanywe na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger[…] Kuba Leta ya Niger yarafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo abo bantu bahimuriwe mu buryo bwubahirije amategeko ndetse hakaba hari n’amasezerano icyo gihugu cyari cyashyizeho umukono ni ikimwaro ku butegetsi bwa Niger. Bambuwe ibyangombwa byabo, babujijwe ubwisanzure ku butaka bw’icyo gihugu, ibi nukubangamira uburenganzira bw’abantu bagizwe abere n’urukiko, abandi bakaba bararangije ibihano.”

Yakomeje avuga ko“Leta y’u Rwanda yavuze ko yiteguye kubakira bakavanwa mu ku butaka bwa Niger, igaragaza ko ibikorwa bagizemo uruhare byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize, ariko bo bagaragaje ko badashaka kujya mu Rwanda kuko bafite impungenge z’umutekano wabo. Ni uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.”

Yakomeje agaragaza ko mu gihe abarangije ibihano cyangwa ababaye abere batabonye igihugu kibakira cyangwa se habaye impamvu ituma batemererwa kuguma mu gihugu cyabakiriye, basubizwa aho uru rukiko rukorera muri Tanzania by’agateganyo kandi uburenganzira bwabo bukubahiriza nk’uko bikubiye mu masezerano ICTR yasinyanye n’Igihugu cya Tanzania.

Ati “Leta ya Tanzania izaborohereza kuguma ku butaka bwayo by’agateganyo kugeza igihe habonekeye ikindi gihugu cyo kuboherezamo. Ku bantu bifuza kuguma ku kicaro, nk’uko byagenwe na Gerefiye bazahabwa uburenganzira, ibikoresho, ubudahangarwa kandi boroherezwe kuba ku butaka bwa Tanzania bagire uburenganzira mu rujya n’uruza.”

Tariki ya 31 z’ukwa 12, umucamanza w’urwego rwasigaranye imanza za ICTR yategetse leta ya Niger kwemerera abo Banyarwanda kuguma ku butaka bwayo mu gihe ikibazo cyabo kiri gukemurwa.

Twabibutsa ko abo banyarwanda bagiye gusubira ku Rukiko rwa ICTR muri Tanzania ari Protais Zigiranyirazo (muramu w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana), François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.