Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba mu nzira yo kuyobora Uganda?

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ubusesenguzi bw’ikinyamakuru “The Independent” burerekana ko Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umujyanama w’inararibonye wa perezida mu bikorwa bidasanzwe, ndetse n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ari mu nzira yerekeza ku kuyobora Uganda. 

Ku itariki ya 22 Mutarama 2022, Gen. Muhoozi niwe woherejwe mu Rwanda, muri misiyo ya dipolomasi, yari igamije guhosha ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Uganda. Urwo ruzinduko kandi rwakurikiye urwa Adonia Ayebare, intumwa ya Uganda muri Loni, wari yoherejwe i Kigali, ajyanye ubutumwa budasanzwe perezida Muzeveni yari yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Izo nzinduko zombi zagiriwe mu Rwanda zatumye ikibazo cyari kimaze imyaka 3 hagati y’u Rwanda na Uganda, kikaba cyaratumye imipaka ihuza ibyo bihugu byombi ifungwa ndetse n’ibicuruzwa biva Uganda bikirukanwa ku isoko ry’u Rwanda, gitera intambwe kigana mu gukemuka. 

Nyuma y’ibiganiro na Paul Kagame, Gen. Muhoozi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati: “Ndashimira perezida Paul Kagame urugwiro yakiranye itsinda nari nyoboye n’uko nakiriwe i Kigali. Twaganiriye ku buryo bwa kivandimwe kandi bwimbitse uko twazahura imibanire yacu. Ndizera ko, ku buyobozi bw’abaperezida bombi, tugiye kugarura imibanire myiza yahoze ituranga.”

Abasesenguzi ba politiki basanga kuba perezida Museveni yarafashe icyemezo cyo kohereza umuhungu we mu Rwanda, byarerekanye ubushake bwa Uganda bwo kuzahura umubano warwo n’u Rwanda. Abashyihikiye ibi bitekerezo basanga atari uko Muhoozi ari uwo mu muryango wa Museveni gusa, ahubwo ngo azi neza ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, kandi akaba azi imitekerereze ya Paul Kagame. Ibyo rero bikaba byaramuhaga amahirwe yo kwakirwa neza i Kigali. 

Kimwe mu bimenyetso byerekanye ko misiyo ye i Kigali yagize umusaruro, Gen. Muhoozi yavuze ko yasabye Paul Kagame kurekura umusirikare wa UPDF wari ufungiye i Kigali, bigahita bikorwa. Yanasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto, harimo n’ifoto asuhuzanya na Paul Kagame. Hadaciye kabiri, ku wa 27 Mutarama 2022, u Rwanda rwahise rutangaza ko ruzafungura umupaka wa Gatuna ku wa 31 Mutarama 2022.

Mubyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze, hari aho yagize ati: “Dushingiye ku ruzinduko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyana wa perezida wa Uganda w’inararibonye mu bikorwa bidasanzwe kandi akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za UODF ku wa 22 Mutarama 2022, Leta y’u Rwanda yasanze hari inzira yo gukemura ibibazo byavuzwe n’u Rwanda, kandi na Leta ya Uganda ikaba ifite ubushake bwo gukuraho inzitizi zisigaye.

Benshi bakurikira Twitter ya Muhoozi, bashimiye Muhoozi bemeza ko yakoze umurimo mwiza kandi utoroshye. Intsinzi ya Muhoozi i Kigali yabaye nyuma y’icyumweru kimwe avuye muri Kenya kuganira na perezida Uhuru Kenyatta. Mu biganiro byabo, Muhoozi na Kenyatta bemeranije kunoza gutwara ibintu hakoreshejwe gari ya Moshi izajya iva Naivasha. Ibyo bizagabanya ibiciro byo kuvana ibintu Mombasa biza muri Uganda, bive ku masaha 96 ku muganda bibe amasaha 36 kandi aho gukoresha amadolari 2,031 ku rugendo, abe amadolari 860. 

Nyuma yo guhura na Uhuru Kenyatta, Muhoozi yagize ati: “Ndashimira umuvandimwe kandi mukuru wanjye Uhuru Kenyatta ku butumire bwe mu gihugu cyanjye kindi aricyo Kenya, mu kwifatanya nawe gutaha ihunikiro rya Naivasha. Afrika y’Ibirasirazuba ifite ingufu ni uko yagombye gukora.” Ibi nabyo bikaba byarashimwe na benshi bakurikira Muhoozi. 

Ikindi kandi, Muhoozi akurikiranira hafi igikorwa gihuriweho n’ingabo za Uganda na DR Congo mu kurwanya inyeshyamba za ADF cyatangiye ku ya 30 Ugushyingo 2021. Ku itariki ya 4 Mutarama 2022, Muhoozi yavuze kuri Twitter ati: “Abavandimwe bacu, ingabo za DR Congo (FARDC) ni ingabo ziyemeje. Igikorwa gihuriweho na FARDC na UPDF, cyageze ku nshingano zacyo kubera ko ingabo zombi zifite ingufu.” Ku itariki ya 31 Ukuboza 2021, Muhoozi yari yavuze kuri Twitter ati: “Harakabaho abayobozi bacu bakuru H.E. Felix Tshisekedi na H.E. Yoweri Museveni. Harakabaho FARDC na UPDF!”

Kwamamara kwa Muhoozi

Hari byinshi byerekana uko Gen. Muhoozi yagiye yamamara mu karere abikesha Leta ya se perezida Yoweri Museveni. Akimara kugera mu gisirikare, yigaragaje nk’umuntu witaye kuri politiki y’amahanga maze abifashijwemo na se yita ku gutsura umubano mu karere no ku isi. Ibi yabigezeho agirana umubano n’u Rwanda, Kenya na DR Congo (Uhuru Kenyatta ni umwana w’uwahoze ari perezida ndetse na perezida Tshisekedi Tshilombo ni umwana w’uwahoze ari umunyapolitiki ukomeye muri DR Congo, nyakwigendera Étienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Zaïre muri za 1990), afite kandi ibitekerezo byo guharanira kwishyira ukizana kw’Afrika nk’ibya Tanzaniya. 

Abanyayuganda benshi bashimishijwe no kuba perezida Muzeveni yarashyize Gen. Muhoozi mu gisirikare no mu bubanyi n’Amahanga, maze abona uko yubaka isura nziza mu baturage. Igihe cyose Muhoozi agize icyo ashyira kuri Twitter, benshi bashima ibyo akora nka perezida wa Uganda uzasimbura se. Nta gushidikanya ko Muhoozi azasimbura perezida Muzeveni, ikibazwaho ni uko bizakorwa n’igihe bizabera.

Abashyigikiye ibi bitekerezo bahera k’ukuntu Muhoozi yagiye azamurwa mu buyobozi ku buryo bwihuse kuva yanjya mu gisikare muri 1999 n’ukuntu yagize agirwa intumwa idasanzwe ya Museveni. 

Muhoozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’umutwe urinda perezida, umuryango we n’ibikorwa by’ingenzi bya Leta. Vuba aha agirwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, ahita aba umwe mu bayobozi bakuru bane n’ingabo mu gihugu. Nyamara muri 2012, yayoboraga itsinda ridasanzwe ry’ingabo. 

Ubu Muhoozi yinjiye mu bikorwa bya dipolomasi, bityo abakurikiranira hafi ibya politiki bakaba basanga se arimo kumutegura mu bihe bizaza, n’ubwo buri wese atishimiye ko ariwe wasimbura se ku ngoma. Bamwe babona ko Muhoozi yivanga mu mirimo ya Minisitiri by’Ububanyi n’Amahanga, bikaba bisubiza inyuma imirimo y’iyo Minisitiri ishinzwe by’umwihariko imibanire myiza ya Uganda n’ibindi bihugu. 

Kuyobora Uganda kwa Muhoozi byatangiye kugaragara hizihizwaga isabukuri ye y’amavuko y’imyaka 47 muri 2021. Igihe yuzuzaga imyaka 47 ku ya 24 Mata 2021, benshi bamwifurizaga isabukuru nziza binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bagiraga bati: “Perezida wanjye muri 2026″ cyangwa bati “Umukuru w’ingabo wanjye uzakurikiraho“.

Kugeza mu minsi mike ishize, Muhoozi yakoreraga mu kwaha kwa se. Nyamara ariko aho yatangiye gukundira imbuga nkoranyambaga, Twitter yerekanye Muhoozi nk’umuntu benshi batari bazi. Nk’umuntu ufite abamukurikira kuri Twitter barenga 450,000, Muhoozi ahita yumvwa ku buryo bworoshye. Byinshi anyuza kuri Twitter biba ari ibya politiki n’ubwo we ari umusirikare kandi amategeko akaba abuza abasirikare gukora politiki. 

Ategura urugendo rwe mu Rwanda, ku itariki ya 16 Mutarama 2022, Muhoozi yabwiye abatavuga rumwe na perezida Paul Kagame, abinyujije kuri Twitter n’amaforo abiri ya Paul Kagame, ati: “Uyu Ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barwanya umuryango wanjye. Bitonde.

Benshi babona ko ubuperezida bwa Muhoozi buri hafi. Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, bwatangiye kwigaragaza. Itsinda ry’urubyiruko ryashyize inzandiko mu mijyi zishyigikira Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba nka perezida mushya wa Uganda. Abandi bagahamara se Yoweri Kaguta Museveni bavuga ko yashyizeho Muhoozi ngo amusimbure.

Hari itsinda rya NRM riyobowe na Felix Adupa Ongwech risaba ko perezida yajya atorwa n’abadepite, aho kuba abaturage. Nyamara ariko, abari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta, riyibowe na Robert Kyagulanyi aka Bobi Wine, bakaba babona ko ubwo ari uburyo bwo guha amahirwe benshi Museveni n’umuhungu we Muhoozi, kuva ishyaka riri ku hutegetsi NRM ariryo rifite ubwiganze mu nteko. 

Mu kiganiro yagiranye na Uganda Radio Network muri ino minsi, Joseph Kasule (PhD), umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere yavuze ko umushinga wo gusimbuza Muhoozi se Museveni udashoboka, Muhoozi adakoranye n’amatsinda ya politiki ariho ubu. Yagize ati: “Agomba gukorana n’ingabo, amashyaka atavuga rumwe na Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini, imiryango y’abaterankunga, NRM n’abandi. Azaba perezida ku bwumvikane. Sinkunda guteganya ibya politiki, ariko ngendeye kubitagenda neza muri iyi minsi, umuyobozi mushya azava mu bwumvikane cyangwa mu matora anyuze mu mucyo.”

Kugera magingo aya, perezida Muzeveni ntacyo avuga kuzamusimbura. Iyo abikomojeho, avuga ko Itegekonshinga ribisobanura neza. Bityo, umunyamakuru wa politiki Ibrahim Ssemujju avuga ko perezida Muzeveni ntawe ashaka guha ubutegetsi, habe n’umuhungu we. Kuri we, ngo ibyo tubona ni abayobya uburari bwa politiki, bagerageza kwishyira mu myanya yo gusimbura Museveni bibaye ngombwa. 

Icyindi ni uko witonze neza, ubona ko Gen. Muhoozi ashyigikiwe cyane n’abakozi. Abo nibo bamusingiza ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko azasimbura se Museveni mu matora ya Manda ya gatandatu. Abo nibo bahaye amazinda atandukanye Muhoozi, bati “Perezida utaha, Gen Muhoozi umuyobozi wanjye w’intangarugero” n’ayandi. Abandi bazengurutsa ibyapa byanditseho ngo “Ku bw’amahoro, Ubumwe, gushyira mu gaciro, n’iterambere riboneye, tora perezida Muhoozi Kainerugaba 2026-2031.” Abandi barimo itsinda ry’urubyiruko rw’abadepite riyibowe na David Kabanda ndetse n’umucuruzi Balaam Barugahara bamwamamaza babinyujije muri za Kaminuza.

Odrek Rwabwogo, umukwe wa perezida Muzeveni akaba n’uwungirije perezida mu mirimo idasanzwe ntashyigikiye ibi bikorwa bya politiki. Ku itariki ya 23 Mutarama 2022, yashyize kuri Twitter ati: “Nk’uko umubiri w’umuntu uteye, ishyaka rya politiki naryo rifite ingingo zaryo. Nimukomeza kuyobya abarwanashyaka ngo hari gahunda yo gusimbura perezida, muzaba mushyira ishyaka mu kaga. Musigeho, muhagarike ibyo bikorwa.” Bamwe bakaba babona ko, uku ari ukwihanangiriza bamwe bo muri NRM boshya Muhoozi ngo azasimbure se muri 2026. 

Muri ino minsi, ishyaka rya NRM ryatangaje ko aboshya Muhoozi batari kumwe n’ishyaka riri ku butegetsi kandi ko batari kumwe na gahunda nshya za NRM.