Ntabwo tuzemera gukorana na ya mashyaka yatumwe na FPR: Faustin Twagiramungu

Mu kiganiro yagiranye na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2014, Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye ibijyanye na PLATFORM “CPC”. Yakoresheje amagambo akarishye ndetse avuga byinshi amwe muri ayo magambo ni aya:

-” Nsengiyaremye ntagikora politique yapfuye politiquement”

-“Iyo nshingira ku magambo Prof Kimenyi washinze ishyaka Amahoro yandikaga mu kinyamakuru Impuruza ngo abahutu bafite amabinga ntabwo nari kongera kumuvugisha”

– “Ntabwo tuzemera gukorana na ya mashyaka yatumwe na FPR”

-“Ibyo kubatanga umushi birakampama, abantu bazajya barangara…, njye ntabwo nagiye muri politique ngo nkanure gusa nagiyemo ngo ndebe kandi numve mfate icyemezo nta bindi nkora njye n’ibyo ngibyo, ntabwo mbikorera ngo nshimishe abahutu cyangwa abatutsi”

-“Nzapfana agahinga abanyarwanda nibadashobora kumvikana”

-“Niba hari abatutsi bibwira ko barusha ubwenge abahutu ni ibigoryi. Niba hari abahutu bumva ko abatutsi babarusha ubwenge nabo ni ibigoryi”

-“Niba abahutu muri iyi myaka 50 ishize bumva abatutsi babarusha ubwenge nibareke abatutsi babategeke”

-“Ntabwo politique aribwo buhungiro bwa buri wese, nabonye abanyarwanda bayikinisha kandi natwe turi mu buhungiro”

-“Twatumiye abantu b’inararibonye kandi ntabwo twumva ko abantu bose bagomba kureshya”

-“Ntabwo nshobora gufata ishyaka nka FDU ngo ndigereranye na PPR-Imena”

-“Ntabwo dushobora gutumiza amashyaka yose ngo nitugera hagati abantu batumwe na FPR baze bayasenye, ayo mashyaka muvuga tutatumiye mufite gihamya ko adakorana n’abantu b’i Kigali? Hari abantu tuzi bari mu mashyaka bakorera Leta y’i Kigali, muzatubaze atari ku maradiyo”

-“Abantu Dr Murayi yazanye nabo bafite expériences idasanzwe kandi ndamuzi bihagije”

-“Iyo dutumira amashyaka yose 23 byari kuba nk’umunara wa Babeli”

-“Abanyita umunyagitugu ngo nashatse gutegeka platform, kuki bumva nabyara umwana yamara kuvuka nkajugunya aho gutya gusa?

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano>>>>