N'ubwo umuco wo gutabara usa nk'uwacitse mu bayobozi b'u Rwanda ariko umuryango wa Turatsinze waratabawe

Nk’uko tubikesha urubuga Umuseke ku wa 25 Ukwakira 2012, ni bwo umurambo wa nyakwigendera Turatsinze Theogène washyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo nyuma yo kwicwa n’abagizi ba nabi ku wa 12 Ukwakira 2012, aho yari atuye mu mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambike.Imihango yo gusezera kuri nyakwigendera yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu munsi i Kagugu, habaho igitambo cya misa muri paroise ya Regina Pacis i Remera ahavugiwe amagambo atandukanye ku buzima bwa nyakwigendera.

Nubwo haguye imvura nyinshi kandi ari ku munsi w’akazi, ntibyabujije abantu batari bacye kuza gusezera uyu mugabo wayoboye Banki itsura amajyambere y’u Rwanda BRD.

Nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo Orlando Madumane umuvugizi wa Police ya Maputo yatangaje ko bamaze kumenya bamwe mu baba baragize uruhare mu rupfu rwa Thèogene Turatsinze n’ubwo ngo ntawe barata muri yombi kugeza ubu.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa kuwa 23 Ukwakira nyuma yo gusezerwa n’abantu b’i Maputo barimo Joachim Chissano wahoze ari perezida wa Mozambike n’umufasha we, umufasha wa wa Perezida Armando Guebuza wa Mozambike, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Igenamigambi ba Mozambike ndetse na Ambasaderi w’uRwanda muri Mozambike ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo Karega Vincent.

Urupfu rwa Théogène Turatsinze rukomeje kuba urujijo, ariko umuhango w’ishyingurwa rye witabiriwe n’abantu benshi bo mu rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’u Rwanda ku buryo umuntu atabura kwibaza impamvu mu gihe kudatabara bimaze kuba umuco mu buyobozi bw’u Rwanda. Iri tabara rigaragaza ko hari amabwiriza yatanzwe ngo abantu batabare ku bwinshi. Wenda ba bandi babajije Lt Gen Kayumba ngo kuki atibajije impamvu batamutabaye yapfushije umubyeyi we ubu noneho batanze amabwiriza yo gutabara. N’ubwo nta gihamya cy’uwahitanye Théogène Turatsinze ariko iri tabara ryibutsa umuhango w’ihambwa rya Félicien Gatabazi i Butare wari witabiriwe n’abayobozi ba FPR ari bo bari bamaze kumuhitana.

Mu bikonyozi byari bihari twavuga:

-James Kabarebe, ministre w’Ingabo
-James Musoni, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu
-Senateri Bernard Makuza
-Protais Mitali, ministre w’umuco
-Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru
-Fred Ibingira, umugaba mukuru w’inkeragutabara
-Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ingabo
-N’abandi

Umurambo ugeze mu kiriziya i Remera

Umuryango wa Turatsinze na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda
Uwo musaza ufite inkoni ni se wa Turatsinze
Senateri Makuza Turatsinze Bernard aha umugore wa nyakwigendera bazina we umupira w’ikipe ya 2020 yigeze gukinamo
Umugore wa nyakwigendera yagaragaraga nk’ubabaye cyane
James Kabarebe, Ministre w’ingabo
Ministre James Musoni ashyira indabo ku isanduku ya nyakwigendera, (Jack Nziza n’ubwo adakunda ko bamufotora aragaragara kuri iyi foto (ubanza i bumoso)

Fred Ibingira na Martin Ngoga nabo bari bahari
Jenerali James Kabarebe, Jenerali Alex Kagame na Jenerali jack Nziza (aragaragara akaboko gusa ntabwo akunda amafoto!)
Sebukwe, umugore, na Se wa Turatsinze

Photos DAVE/Umuseke.com

10 COMMENTS

  1. Nyamara mu minsi yashize MGR MISAGO YARAPFUYE ATABARWA N’ABO BARI INSHUTI GUSA NDAVUGA ABAKOMOKA KU GIKONGORA N’ABAHAYOBORA GUSA…BURYA KOKO UMUNTU AGANA AHO YIYUMVA…IMANA IMWAKIRE MU BAYO KANDI IKOMEZE UYU MUFASHA NIZEYE KO YABA AMAUSIGIGIYE AKANA KAZAMUBERA URWIBUTSO RW’URUKUNDO BARI BARAKUNDANYE…MISAGO NA TURATSINZE NIMUMARA GUSHIRE IMPUMU MUZADUSABIRE TWE ABASIGAYE …

  2. Maze kureba ama photos y’abantu bose bitabiriye uriya muhango, ndibaza…
    Ariko nshimiye uwateguye iyi nkuru ku kuntu ayisobanuye, akanibutsa ibyigeze kuba.
    NYAMARA … ibi byadutse muri iki gihugu, bizongera bidukururire Ishyano.

    J.K

  3. Ha yumva se nka arisa basirikare bajya bababazwa nuko umuntu apfuye ko baba barishe benshi ngaho ba jack nziza, kabareb, bingira!!!

  4. Birababaza bikanatera agahinda, ubuse Nziza yari yaje kumviriza icyo abantu bavuga k’urupfu rw’uyu mugabo? Imana izabibabaza, ubu ni injangwe igiye kuzajya ipfa FPR itabare ngo bagire ngo. Ahaaaa, ayo maturufu twarayahaze yo kwirirwa mwambika abantu amadarubindi, muri abicanyi bo mu rwego rwo hejuru.Kibeshyumuhanga! Misago n’umubyeyi wa Nyamwasa batumye mwishyira ku gasozi. Imbwa yanjye irarwaye nimuze muyisure ntazavuga ko arimwe mwayiroze

  5. Uyu muvandimwe wacu waherekejwe na IBINGIRA, Jack NZIZA + abandi basogosi ..! Ese mama ni uko yari inshuti yabo ..!?
    Ruhukira mu mahoro,
    Ejo ni njye maze nkagusangayo!

  6. Ngo yaherekejwe n’abantu benshi bo muri gouvernement? Ibi ni bya bindi by’impyisi yavuze no:”URAPFE UPFUYE IBY’INSHUTI BIRAGOYE”
    Gaciro: SAKWE SAKWE
    Imerda Marcos: SOMA
    Gaciro: Nagutera Byaruhiigi bihiiga ababihuunze bikabatsiinda ishyaanga?
    Imerda Marcos: Ni Bihiire bya maabukwe ntegeye urugori, cyo ngwino mugabo wanjye nkunda, ungwe mu gituza.

  7. Ni byo uru rupfu na ririya shyingura riribitsa nyakwigendera Gatabazi. Mu kureba ariya mafoto nibazaga nti : who is next? [hatahiwe nde muri aba bari ku mafoto?]

  8. Imana Ikwakire mu bayo. Nta handi ukwiye kujya uretse mu ijuru. Incuti zawe udusigiye agahinda n’ibyishimo. Agahinda kuko tutazongera kukubona; ibyishimo kuko ugiye aheza. Umulyango n’abawe bihangane. TT sinzakwibagirwa. RIP TT and I love you.

Comments are closed.