Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaba amerewe ate ?

Bwana Sibomana Sylvain yafashwe na polisi ya Kigali bamwe batagishidikanya kwita polisi ya FPR Inkotanyi , ibi bakabihera ku myitwarire yayo igayitse aho usanga isa n’ifite inshingano yihariye yo guhiga guhimbira ibyaha no gufunga uwariwe wese uri mu ishyaka ritavugarumwe na FPR.

Niko byagenze ubwo kuwa mbere tariki ya 25 Werurwe 2013 ubwo icyo gipolisi cyari cyahawe amabwiriza na shebuja wacyo (FPR) yo gutera ubwoba abantu bari bazindukiye ku rukiko rw’ikirenga ngo bakurikirane iby’urubanza rwa Mme Ingabire Victoire Umuhoza umuyobozi wa FDU-Inkingi ubu wakatiwe igihano cy’amaherere cy’imyaka 8 cyuko yagize ubutwari bwo kunenga ku mugaragaro ubutegetsi bwa Generali Pahuro Kagame.
Bwana Sibomana Sylvain amaze kumenya ko hari abarwanashyaka batawe muri yombi ndetse n’ababujijwe kuza kukurikirina urubanza hanze yurwo rukiko aho amataxi ahagarara mu Rugando ku muhanda wa kaburimbo ndetse n’ahateganye n’Intekoshingamategeko  yarasohotse ageze hanze koko asanga abapolisi bari gukumira abantu ngo bataza mu rubanza,nibwo yegereye umuyobozi wari ukuriye icyo gikorwa cyabo bapolisi witwa Dani maze aramubaza ati «  ni iyihe mpamvu muri kubuza abantu kuza gukurikirana urubanza kandi urubanza rutaburanishwa mu muhezo ? » Uwo muyobozi aho kugira impamvu amusobanurira ahubwo yahise abwira abo akuriye ati nimufate nuyu !Maze Sylvain abapolisi bamwirohaho wamutwara mu maceri barirukankana baseseka mu modoka ya polisi yari hafi  aho.
Nyuma amakuru Rwanda in Liberation yamenye ni uko Uyu munyapolitiki yahishwe igihe kirekire atagaragazwa aho ari ariko nyuma akaza kugaragazwa yarakuwe amenyo atanabasha kuva aho yicaye kubera iyicarubozo yakorewe !
Nkuko ikinyamakuru cyanyu gikunze kubakurikiranira amakuru, cyegereye ubuyobozi bwa FDU-Inkingi ngo kimenye uko ubuzima bwa Sylvain buhagaze nuko muri rusange ubu ibye byifashe,dore icyo twabashije kumenya :
Tariki ya 25 nyuma yo gufatwa Sylvain Sibomana yashyizwe ahantu hibanga ,abagererageje bose kujya kuri station ya Polisi ya Kicukiro baba abo bafatanyije kuyobora FDU-Inkingi haba na za Ambasade zitandukanye cyane cyane ko zari zamaze kumenya ko yahohotewe bikabije bose ntawagize amahirwe yo kumubona ndetse no kubwirwa aho afungiye. Iki gikorwa cyo kumuhisha cyarakomeje kugeza ku munsi ukurukiyeho ariko bigeze ahagana mu ma saa sita z’amanywa nibwo ubuyobozi bwa polisi ya Kigali bwamugaragaje maze abamubonye batangazwa no gusanga yakubishwe kugeza bamukuye amenyo ndetse umubiri we wose ubyimbaganye wanakobaguritse. Amakuru nanone ikinyamakuru cyabashije kumenya ni uko mu ijoro ryo kuwa 25 werurwe 2013 Sylvain ngo yajyanwe mu bitaro bya polisi bya Kacyiru  igitaraganya kubera uburyo yari ameze nabi kandi polisi yatinye kumwerekana yakorewe ibya mfurambi !
Andi makuru ikinyamakuru cyanyu cya Rwanda in Liberation process cyabashije kumenya ni uko Sylvain hamwe na mugenzi we Bwana Shyirambere Dominique bafungiwe mu kato batemerewe kugira icyo kurya ni’icyo kunwa hababwa kuburyo iminsi ibiri ya mbere ntacyo babashije guhabwa ariko ahagana ku mugoroba wo kuwa 26 werurwe2013 bemerewa guhabwa icyo kunywa gusa. Iminsi itatu ikurikiyeho nabwo bahise bafungirwa kugira icyo bafata haba icyo kunywa n’icyo kurya ariko  tariki ya 29 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’umugoroba nibwo bongeye kwemererwa guhabwa icyo kunywa ndetse n’umukati banemererwa kuhabwa icyo kuryamaho(matela) no kuvugana n’abari babashyiriye icyo kunywa.  Kuva kuri iyo tariki ya 29 werurwe 2013 izi mpirimbanyi za demukarasi zongeye kufungirwa amazi n’umuriro zongera kwemererwa guhabwa icyo gushyira ku munwa tariki ya 01 Mata 2013 ahagana mu ma saa moya za nimugoroba. Aha icyakwibazwaho ni umuntu waba utanga aya mabwiriza yo kwicisha inzara izi nzirakarengane ? Yaba se yungukamo iki usibye umutima w’ubugome wokamye benshi biyita Intore za FPR Inkotanyi kuburyo utabashije kubyinira ingoma ya FPR bumva bagomba kumukorera ubugome butagabanyije !
Andi makuru ikinyamakuru  Rwanda in Liberation cyabashije kumenya ni uko ubu ba Bwana Sylvain Sibomana na Shyirambere Dominiko bari mu mabako y’ubugenzacyaha kuva tariki ya 29 Werurwe 2013 bakaba ngo barimo kuhatwa ibibazo aho ubushinjacyaha buri kugerageza kubagerekaho icyaha cyo gukora imyigaragambyo itarigeze ibaho mu rwego rwo gushaka gutwikira aya mafuti ya polisi yo kuvogera no guhutazankana aba banyaplitiki. Umunyamakuru wacu akaba yabashije kumenya ko kuri uyu mugoroba wo kuya 02 Mata 2013 ahagana sa kumi nimwe z’umugoroba aribwo ubushinjacyaha bufata umwanzuro niba bubarekura cyangwa bukabashyikiriza ubucamanza.
Gakara Deus Kigali

4 COMMENTS

  1. IYI NKURU ITEYE AGAHINDA ARIKO KURUNDI RUHANDE IGATERA MOLARE,KUKO BIBONEKA KO AMAHEREZO IMPIRIMBANYI ZA DEMOKRASI ZIZAGERAHO ZIKIPAKURURA INGOMA YIGITUGU YAGATSIKO. BIRABONEKA ABANTU BATANGIYE GUTINYUKA KANDI KAZICA BAMWE ABANDI BASONGE MBERE. MWIBUKE IBIHERUTSE KUBA KU MUMOTARI AHO INKERA KWICA ZAMUBUJIJE AMAHWEMO,AGAHITAMO GUTWIKA AMAPIKI YARASANZE KUBIRO BYIZO NKERAKUMENA MARASO AHO GUTABARA. BIREREKANA UKO UMUNYARWANDA ABABAYE IKI GIHE. USHAKA KUMENYA UKO IBYA GATSIKO BIZAGENDA AFATE BIBILIYA AJYE MU GITABO CYI YIMUKAMISIRI KU BAGATOLIKA NI MU KUVA KU BAPOLOSO,YIREBERE PHARAO URWO YABONYE ,MOSES AMUBWIRA YANGA YANGA,NYUMA UWITEKA UKO YAMUGENJE MURAKUZI,MUMBWIRIRE PHRAON WI KIGALI MUTI URARYE URI MANGA IZO MPIRIMBANYI URAZIRYOZWA AHO BUKERA. NAHO UBUNDI IZO MPIRIMBANYI MUKOMEREZE AHO TUKO PAMOJA!! IGISHIMISHIJE NUKO UBU NONEHO AGATSIKO KAHAGURUKIWE NAMOKO YOSE. VIVE DEMOKRASI VIVE IMPIRIMBANYI ZIKOMEJE KWITANGA HAMWE NIZEMEYE ZIKAMENA AMARASO!

  2. IYI NKURU ITEYE AGAHINDA ARIKO KURUNDI RUHANDE IGATERA MOLARE,KUKO BIBONEKA KO AMAHEREZO IMPIRIMBANYI ZA DEMOKRASI ZIZAGERAHO ZIKIPAKURURA INGOMA YIGITUGU YAGATSIKO. BIRABONEKA ABANTU BATANGIYE GUTINYUKA KANDI KAZICA BAMWE ABANDI BASONGE MBERE. MWIBUKE IBIHERUTSE KUBA KU MUMOTARI AHO INKERA KWICA ZAMUBUJIJE AMAHWEMO,AGAHITAMO GUTWIKA AMAPIKI YARASANZE KUBIRO BYIZO NKERAKUMENA MARASO AHO GUTABARA. BIREREKANA UKO UMUNYARWANDA ABABAYE IKI GIHE. USHAKA KUMENYA UKO IBYA GATSIKO BIZAGENDA AFATE BIBILIYA AJYE MU GITABO CYI YIMUKAMISIRI KU BAGATOLIKA NI MU KUVA KU BAPOLOSO,YIREBERE PHARAO URWO YABONYE ,MOSES AMUBWIRA YANGA YANGA,NYUMA UWITEKA UKO YAMUGENJE MURAKUZI,MUMBWIRIRE PHRAON WI KIGALI MUTI URARYE URI MANGA IZO MPIRIMBANYI URAZIRYOZWA AHO BUKERA. NAHO UBUNDI IZO MPIRIMBANYI MUKOMEREZE AHO TUKO PAMOJA!! IGISHIMISHIJE NUKO UBU NONEHO AGATSIKO KAHAGURUKIWE NAMOKO YOSE. VIVE DEMOKRASI VIVE IMPIRIMBANYI ZIKOMEJE KWITANGA HAMWE NIZEMEYE ZIKAMENA AMARASO! Twihangane!

  3. Nta kadashira byose bizashira kandi nta mahoro y’umgome uwo ari wese n’aho yaba ava hose…Imana ni Bihogo bya Birahinduka ntigaba iratiza…Umunsi yishubije igihuru kizabyara igihunyira.

Comments are closed.