Perezida Kagame ati :turacyari ba bandi bashobora gusubira mu ndaki

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ishingwa rya FPR-Inkotanyi, yabanje ashimira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Perezida Museveni na Ministre w’intebe wa Etiyopiya, yasuhuje kandi intumwa z’imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu duturanye cyane cyane yiganjemo iyahoze ari inyeshyamba, guhera muri Uganda, Etiyopiya, Eritireya, Sudani y’amajyepfo, u Burundi, Tanzania, Mozambique, u Bushinwa.

Uyu munsi noneho perezida Kagame yavuze amazina ya bamwe mu bahoze ari bayobozi ba FPR bari batangiye kwibagirana nka Colonel Alexis Kanyarengwe na Major Peter Bayingana, bitewe n’uburyo FPR yasaga nk’aho ishaka kwibagiza ku bushake.

Yavuze ku mavu n’amavuko y’ishyaka FPR-Inkotanyi, uburyo ryashinzwe n’intego ryari ryiyemeje. Ndetse yakurikijeho kwibasira ubutegetsi bwariho mbere ya 1994 aburega ubwicanyi jenoside n’ibindi byaha.

Yavuze ku ngo we n’abagize FPR bakiri ba bandi ko ntacyahindutse ko bashobora kongera gusubira mu ndaki (kurwana).

Yakurikijeho kurondora ngo ibyo FPR imaze kugeraho kuva yafata ubutegetsi aho yemeje ko byose bigenda neza.

Yatinyutse kubeshya ko hari ubwumvikane busesuye mu banyarwanda n’imyumvire ihuje, anemeza ko ibitekerezo bitandukanye bitangwa mu bwisanzure bigashyirwa hamwe.

Yahisemo kuvuga ko FPR izakomeza gufatanya n’imiryango ya politiki yo muri Afrika mu guteza imbere Afrika ariko yirinze kugira icyo avuga ku bandi banyarwanda cyangwa indi miryango ya politiki batari muri FPR.

Yarangije yifuriza abari aho ibirori byiza, noheri nziza n’umwaka mwiza mushya wa 2013.

Mushobora kumva ijambo rye hano hasi: 

 

Kuba stade itari yuzuye neza n’ubwo FPR yari yakoze iyo bwabaga ngo ihuruze abantu, birerekana ko abanyarwanda bamaze kurambirwa FPR

 

Abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano n’ubwo itegeko nshinga ritabemerera kujya mu mashyaka ya politiki ariko abo mu Rwanda bo bagaragaje ko bose bari muri FPR

 

7 COMMENTS

  1. Mbabajwe na ya miturirwa ye yubatse muri Kigali, i Burayi, muri Amerika na Aziya agiye gusiga akaba agiye kwisubirira mu ndaki. Yewe ngo akabaye icwende koko ntikoga, n’iyo koze ntigashira umunuko!

  2. Nonese wagiraga ngo stade yuzure abantu kugeza he?irire za chips,naho Fpr yo irakataje mugukura abanyarwanda m’ubukene.

  3. Ntangajwe n’iyi njiji yiyise Nicos kwitakuma ikarocangwa ngo FPR ikomeje gukura abanyarwanda mu bukene, nonese wowe nturi umunyarwanda? umeze utyo se usetse? keretse niba utari we? undi nshaka kubwira ni uwiyise “h” niba yarashatse kuvuga nyiramuha bisobanura Imbwebwe! Nonese ko uvuze ngo n’ubwo utari mu Rwagasabo ngo fpr Hoye! urimo urabubuta mu mashyamba wowe usetse? cyokora wowe ubivuze ntawutakumva kuko nyiramuha nubundi ziba mwishyamba niho zivugira ariko nyiramuha we, gerageza uze mu rwakubyaye hanyuma wambikwe amayombo di! (amayugi)niba RPF mwumvikana! ko nayo se yiteguye kurizamo (ishyamba) muzaribanamo mute? ko ikunda kuba yonyine ugirango n’ubwo uyizunguza umurizo inyuma irakuzi ko uhari? wibeshye uyikozeho ubwo bwoya bwawe butagira Dicipline urebe!Toka we kadogo!

  4. wowe wiyise tubyine,aho wasomye ibyo uvuga navuze wabikuye muriyo cerveau yawe yuzuye amazi cyangwa?,,nyiramuha wabihubuye he,ibyo nanditse byose nibaza ko bitakureba niba nkunda fpr namaze ntaco ushobora guhindura wimanike, cyangwa witwike, ishari ryarabamaze,mwa ntangondwa mwe, mwaratsinzwe muzakomeza gutsindwa fpr oyeeee kagame oyeeeeee

  5. Abajya gupfa ubuhungiro bwa nyuma ni mu Ndaki,bava ku ntebe ya Rubanda babahemukiye.ndatanga urugero rwa Sadamu,Khadafi na Osama Bin Laden,Sadamu yafashe abahungu be 2 abagira abakuru b’ingabo ze nawe aba Perezida,uko yapfuye akuwe mu ndaki umusatsi waramwereyeho murabiz4,Kadhafi ntiyigeze ahemukira Rubanda ahubwo biteje bene Madamu na Kagame ahindutse ubu akigomwa ati nta mutungo wa Rubanda nzongera kwikubira,gushotora abaturanyi ntibizongera,ntawe uzishyura amazi,umuriro,amashuli abanza n’ayisumbuye urangije Kaminuza agahabwa Ivatiri mbabwije ukuri Kagame yakundwa kdi yaramba ku ngoma ngibyo ibyaranze ubuzima bwa Col.Kadhafi nyamara abamuhigaga bakanamuhitana baramwifuza ku Mutima, na Twagiramungu ati sinigeze nifuza ko Habyarimana apfa, umunyarwanda ati ntacyo nzaba irabanza icyo nakoze igaheruka,BIN laden nawe muzi urwo yapfuye,mu w’1985 yari inshuti magara ntunsige ya America nyamara aribagiranye ,mbivuge simbeshya rwose Kagame ntiyatinyuka kugenda Kgli atarinzwe nk’uko Habyara yabikoraga nyamara hagize umuturage umurabukwa yigenza nta bisumizi afite ndemeza ko bakizwa na Mbuga,nakubwira iki jya mu ndaki uzayivamo ukururwa imisatsi na Mayibobo za Nyabugogo, n’ubundi isiha rusahuzi itwara icyo ihuye nacyo ijyana mu mwobo,nyakubahwa Kagame ntaho utaniye n’isiha,uri agasiha mu zindi,nanjye ubwange nkuciye urwaho naguta mu Rwabayanga gerageza amahirwe yawe ,nyamara iyo ndi muri Rpf ngaragara imbere nk’ugushyigikiye nyamara umutima wanjye urakwanga cyane,kubera abenegihugu ugeze ahaga..

Comments are closed.