Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho kwiba miliyoni y’amadolari i Goma

Nk’uko tubikesha amakuru ya BBC Gahuza-miryango ya saa mbiri n’igice za ni mugoroba kuri uyu wa kane tariki 20 Ukuboza 2012, bamwe mu bakekwaho kwiba amafaranga agera kuri miliyoni y’amadolari mu mujyi wa Goma muri Congo bafashwe na polisi y’u Rwanda ndetse hari n’amafaranga bafatanywe.

Mu kiganiro umunyamakuru wa BBC Gahuza miryango yagiranye n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Bwana Theos Badege, ngo bamwe mu bakekwaho kwiba ayo madolari i Goma bafatiwe mu gihugu imbere kuko ngo bagiye bashaka kwiyoberanya bakodesha amamodoka bahinduranya, n’ubwo umuvugizi wa polisi y’u Rwanda atashatse gutanga amakuru menshi ngo bitica iperereza, yavuze ko abamaze gufatwa bavuga indimi z’igiswayire n’ilingara uretse ko nta byangombwa bafatanywe. Polisi iririnda ngo gutanga amakuru menshi no kuvuga abafashwe ngo kuko amakuru abafashwe batanga ngo bigaragara hari abandi bafatanije batarafatwa, rero gutanga amakuru menshi bishobora kwica iperereza.

Tubibutse ko ku wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2012, abantu bitwaje intwaro bateze imodoka y’i banki y’i Goma muri Congo yari ivanye amadolari agera kuri miliyoni imwe ku kibuga cy’indege cy’i Goma, abo bagizi ba nabi bishe abantu babiri bahira batwara ayo madolari bambuka umupaka bahungira mu Rwanda.

Umuvugizi wa polisi avuga ko iperereza rigikomeza ngo abo bakekwa kwiba bari ku butaka bw’u Rwanda bafatwe, ngo polisi y’u Rwanda irimo irakorana n’itsinda ry’abasirikare bakomoka mu bihugu 11 bigize ibiyaga bigari muri iryo perereza ariko ntabwo barimo gukorana n’abayobozi ba Congo ku buryo butaziguye. Mu minsi mike ngo imyanzuro y’iperereza izashyirwa ahagaragara ngo kuko iperereza rigeze ahashimishije bityo abafite amatsiko bayashire n’abibwe basubizwe ibyabo.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Matabaro iri ni irindi kinamico rya Rupiyefu. Kubatabyibuka neza, dore uko mu magambo abiri byagenze. Abantu bitwaje inkoho bahoremesheje abakozi ba Banki ya goma bari bagemuye miliyoni y’amadorari, barayifata biruka n’uimodoka berekeza ku mupaka w’u Rwanda. Ubwo abashinzwe umutekano wa Congo nabo babirutseho. Ya mabandi ageze ku mupaka w’urwanda, bayafungurira bariyeri ahita yirukira mu gihugu imbere. Police ya Congo ihageze, bahita bafunga bariyeri, bayuka inabi ngo nisubire iwabo. Uru rubanza n’umwana yaruca. None ngo bafaswe, anketi lo lo lo. Gihanga wahanze u Rwanda agarutse yakwicwa n’agahinda, abonye abamukomotseho barabaye AMABANDI, IBISAHIRANDA,ABANYABINYOMA,ABAICANYI (Amatsembatsemba 2),Abashootooranyi, None ngo barashaka gusubira MU NDAKI IYO ZA BYUMBA? Baryohewe n”impfu z’abantu ubu zabaye Business ifaranga ririnjira, tekereza Type wacuruzaga Ebimeneka ubu akaba afite indege 2. Dore indaki ye yarayisannye, ajya no kureba niba imeze neza, banyarwanda, mwitegure mugiye kongera guhurika.

Comments are closed.