Perezida Kagame azasura U Buhinde

Ministre w'intebe w'U Buhindi, Narendra Modi na Perezida Kagame mu 2018

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru The Rwandan ikesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubuhinde aravuga ko Perezida Paul Kagame ateganya gusura igihugu cy’U Buhinde mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2021, uru ngo rukaba ari urugendo rwa mbere rukorewe n’umukuru w’igihugu cya Afrika mu Buhinde kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ku isi hose.

Ibyo binyamakuru bikomeza bivuga kandi ko uru rugendo ruje mu gihe igihugu cy’U Buhinde cyari cyatangiye kongera ibikorwa byacyo ku mugabane wa Afrika hakorwa ingendo z’abayobozi bakuru ku mpande zombi mbere y’itera ry’icyi cyorezo cya Covid-19.

Nabibutsa ko mu 2018, Ministre w’intebe w’U Buhinde, Narendra Modi yasuye u Rwanda atanga inkunga y’inka 200 zari zigenewe abaturage batishoboye.

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 gushize, hatangazwa ko igihugu cy’U Buhinde cyohereje mu Rwanda inkingo ibihumbi 290 zakorewe mu Buhinde, muri zo ibihumbi 240 zoherejwe biciye mu mugambi wa COVAX, izindi ibihumbi 50 zitangwa nk’impano.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahamya badashidikanya ko Perezida Kagame mu gihe umubano we n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bisa nk’ibyajemo agatotsi muri iyi minsi ashobora kuba ashaka guhindukira yerekeza mu bihugu bifite ubukungu burimo kuzamuka cyane muri iyi minsi nk’Ubuhinde, U Bushinwa, U Burusiya mese nk’uko igihugu cy’U Burundi cyabigenje nyuma yo gushyirwa mu kato n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nyuma y’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburiyemo mu 2015 muri icyo gihugu.

Ariko hari n’abibaza niba Perezida Kagame yaba atagiye mu gikorwa cyo kwivuza dore ko igihugu cy’U Buhinde kizwi nka kimwe mu bihugu bimeze gutera ambere mu buvuzi.