I Burundi bibutse Perezida Cyprien Ntaryamira (Amafoto)

Ben Barugahare

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Perezida Cyprien Ntaryamira waguye mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994.

Umuhango wo kuzirikana Cyprien Ntaryamira wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo kumusabira, cyaturiwe muri Katederali ya Regina Mundi muri kiriya gihugu cy’u Burundi.

Aba bakuru b’Ibihugu by’ibituranyi, baguye mu ndege ya Habyarimana Juvenal ubwo bavaga i Dar Es Salaam muri Tanzania ariko indege ikaza guhanurwa mu buryo butarasobanuka kugeza n’ubu uwayihanuye ubwo yiteguraga kururuka ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe i Kigali.

Muri iriya ndege kandi haguyemo, abari ba Minisitiri babiri muri Leta ya Ntaryamira ari bo Bernard Ciza wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu ndetse na Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’itangazamakuru.

Iriya ndege kandi yanaguyemo abandi bose bari bayirimo bari bavuye mu mishyikirano y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe na RPF-Inkotanyi yari yarashoje intambara mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda. Muri iyi ndege kandi haguyemo n’Abapilote b’Abafaransa bari bayitwaye.