Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2021, ni ay’uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri Mozambique. Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri, ngo azibanda cyane ku gusura Intara ya Cabo Delgado yoherejwemo ingabo z’u Rwanda.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwohereje, arirwo rwa mbere, ingabo zo guhangana n’inyeshyamba zari zarayogoje Intara ya Cabo Delgado. Igihugu cya Botswana nicyo cyakurikiyeho cyohereza abasirikare 296 n’aho Afrika y’Epfo yoherejeyo abasirikare 1,500. Twibutse ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ibihugu bigize Umuryango SADC bitabishaka, bikaba byarakozwe hagati ya Paul Kagame na Filipe Nyusi.

Ayo makuru kandi aremezwa n’Ikinyamakuru “The East African” kivuga ko Paul Kagame yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021 uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Mozambique. 

Nk’uko bitangazwa na perezidensi y’u Rwanda, ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, perezida Kagame arageza ijambo ku ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ndetse anagirane ibiganiro, mu muhezo na mugenzi we Filipe Nyusi, banashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye hafati y’ibihugu byombi. Ku munsi wa kabiri, hateganijwe ko perezida Paul Kagame azifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu muhango wo kwizihiza umunzi mukuru w’ingabo uzabera kuri Sitade yo mu mujyi wa Pemba.

Uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame arukoze nyuma y’amezi abiri n’igice ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado kurwanya inyeshyamba. 

Twibutse ko kugeza ubu, Perezida Paul Kagame yemeza ko igihugu cye aricyo giha ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado ibyo zikeneye byose kandi zikaba zikomeje gutoza n’iza Mozambique. Ku itariki 5 Nzeri 2021, Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ati “kugeza ubu ntawe udutera inkunga, Minisitiri w’u Rwanda w’Ingabo niwe uzi ayo tumaze gukoresha. Tuzafatanya na Leta ya Mozambique idufashe kuziba icyuho aho bibaye ngombwa“. 

Uruzinduko rwa perezida Paul Kagame muri Mozambique rubaye nyuma y’uko Lt Gen Mubarak Muganga ashimiye ingabo ziri muri Cabo Delgado umurimo zakoze kuva zagera murinicyo gihugu Ibyo yabitangaje mu ruzinduko rwe yagiriye muri Mozambique rwamaze iminsi ine. 

Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Mozambique nyuma y’uko umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda baba muri Mozambique, Revocat Karemangingo, yicirwa muri icyo gihugu. Twakwibutsa kandi ko Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru w’umunyarwanda wari warahungiye muri Mozambique nawe yafashwe n’igipolisi cya Mozambique, kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero. 

Uruzinduko rwa Paul Kagame muri Mozambique rwaba rudashingiye gusa ku butabazi bw’ingabo z’u Rwanda nk’uko bikunze gutangazwa na Leta ya Kigali. Haha hari n’izindi gahunda zihariye zimujyanyeyo, dore ko azanagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Filipe Nyusi. Ibyo bazaganiraho mu muhezo byaba ariyo mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwe. Twitege ibizarukurikira!