Rubavu: Batatu barashwe bahasiga ubuzima!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2021, ahagana saa tatu z’umugoroba, ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, zarashe abaturage batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe bahita bahasiga ubuzima. Ikinyamakuru cyegereye Leta ya Kigali, Igihe.com, gitangaza ko ba nyakwigendera barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu magendu igizwe n’amabaro y’imyenda.

Amafoto agaragara ku mbuga za twitter na Facebook z’Igihe.com, aragaragaza abaturage bari mu nama yayobowe n’ubuyobozi bw’Akarere n’ingabo muri iki  gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021. Mubyo abaturage bagejejweho muri iyo nama, abaturage basabwe kwirinda guca mu mayira atemewe kuko bitiranwa n’abanzi b’Igihugu.

Abaturage bari muri iyo nama baragaragara nk’abihebye kandi bumiwe kubera icyo gikorwa kigayitse ingabo za Leta zakoze kandi arizo zishinzwe kurinda ubuzima bw’abaturage. Benshi muri bo bari bubitse imitwe, bigaragara ko rwose batari bishimiye amagambo bumvaga mu matwi yabo.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri Facebook kuri iyo nkuru y’incamugongo, nta muntu n’umwe wagaragaje ko yishimiye ibyo ingabo zishinzwe umutekano w’abaturage zakoze. Benshi barabona ko kwambura abantu ubuzima ari ikintu kigayitse, hari abagira bati ” Kwambura ubuzima abantu ntibikwiye.  Niba abantu bikoreye imyenda bataje barasa , ngo habe hari imirwano yahabereye, kubarasa ngo bikoreye magendu ni ugukabya“. Barasanga ingabo zashaka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cya magendu aho kwambura abantu ubuzima. Bakomeza bagira bati “umuntu utwaye magendu niyo warasa mu kirere, ntiyabura guhagarara ngo arambike ibyo afite hasi”.

Ku rundi ruhande, hari ababona ko aya yaba ari amayeri akoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kwica abantu bakabeshya ko babafatanye magendu, aho bagira bati “wasanga ari babandi baba baraburiwe irengero maze bakajya kubarangiriza hariya“.

Si ubwa mbere mu Rwanda abashinzwe umutekano barasa abantu batitwaje intwaro. Benshi barasaba ko hakorwa iperereza maze ababikoze bagashyikirizwa inkiko. Tuributsa ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu bihano biteganywa n’amategeko y’u Rwanda. 

1 COMMENT

Comments are closed.