REFERENDUM 2015: Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha Kagame muri “rugondihene”! Ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu 2017 !

Kubera inyota y’ubutegetsi irenze igipimo Paul Kagame yagaragaje guhera mu 1994, Abacurabwenge ba FPR n’Abanyamategeko banditse Itegekonshinga ryo mu 2003 bararidanangiye ku buryo bashakaga kumufungira inzira kugira ngo atazaguma ku butegetsi ubuziraherezo. Niyo mpamvu bagombye kwandika ingingo y’101 itarashoboraga gupfa guhindurwa bitanyuze muri Referendum.

Iyo ngingo igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Mu mezi ashize, Paul Kagame n’Agatsiko ke bakomeje guteka imitwe mu buryo bunyuranye kugira ngo barebe uko iyi nzitizi y’amategeko yakurwaho bityo akazongera kwiyamamaza mu matora ataha yo mu 2017.

Twabonye ikinamico riteye isoni ryakozwe mu minsi ishize, abaturage bakikorezwa ibiseke byuzuye impapuro ngo zisaba ko Kagame yagirwa Ikigirwamana akazategeka u Rwanda kugeza apfuye,ngo kuko ariwe wenyine wavukiye gutegeka!

Byarangiye habayeho Referendum ififitse, Itegekonshinga rivuguruwe ritorwa mu cyumeru kimwe gusa, ngo ku majwi “atekinitse” arenga 98% ! Kugira ngo bigerweho abaturage baratorewe, abashaka gutora OYA babuzwa gutora, bamwe barakubitwa, abandi barafungwa , sinjye wahera.

Itegekonshinga rivuguruwe ntiryemerera Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza mu 2017

Icyo Paul Kagame atamenye ni uko, muri iyo rwaserera yose, Abanyamategeko n’Abacurabwenge bo muri FPR-Inkotanyi bamuteze umutego wa rugondihene kandi akawugwamo bidasubirwaho . Mu by’ukuri iyo witegereje neza uko Itegekonshinga rivuguruye ryanditswe , uhita ubona ko ritemerera Paul Kagame kuzongera kwitoresha mu 2017.

Kugira ngo Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR Inkotanyi babigereho bakoresheje amayeri yo mu rwego rwo hejuru : birinze kwerekana umushinga wanditse w’Itegekonshinga rishya kugira ngo abambari ba Kagame badahita batahura umutego wagobetswemo ! Mu by’ukuri abaturage bake bashoboye kujya gutora , ntabwo bigeze bamenya icyo bari gutora icyo aricyo . Muri bo hari abibwiraga ko bari guha Kagame inzira yo kuzongera kwiyamamaza mu 2017, ariko siko biri .

Dore impamvu 3 z’ingenzi zerekana ko Paul Kagame atemerewe n’Itegekonshinga rivuguruye kongera kwiyamamaza:

  • Nta munyarwanda wemerewe gutorerwa manda zireneze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Itegekonshinga ryo mu 2003 ryabigennye ku buryo busobanutse mu ngiyo yaryo y’101; yagira ga iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyeri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Iri niryo tegeko Perezida Paul Kagame yarahiriyeho ni naryo rigenga manda ze . Kugira ngo Paul Kagame abashe gusimbuka iyi “KIRAZIRA”, Itegekonshinga rivuguruye ryagombaga kuvuga mu magambo yeruye ko Perezida uriho (Paul Kagame) mu gihe cy’iri vugururwa ahawe “uburenga-nzira “ bwo kuzongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu (2017). Ntibyakozwe. Ahubwo ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryavuguruwe mu 2015 yongera kwemeza ko umuntu atorerwa manda ebyiri gusa .

Dore uko iyo ngingo y’101 ivuguruye ivuga :

“ Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe ».

Mu yandi magambo, icyahindutse ni umubare w’imyaka manda imara. Yavanywe ku myaka irindwi ishyirwa ku myaka 5. Ariko « KIRAZIRA» yo kutarenza manda ebyiri yo yagumyeho .Ni ukuvuga ko nta munyarwanda wemerewe gutorerwa umwanya wa Perezida incuro zirenze ebyiri. Principe ya « Limite des mandats » yagumyeho.

Twibuke ko icyo Agatsiko ka Paul Kagame n’ Abafana be barwanyaga ari iyi « KIRAZIRA » babonaga nk’izitizi ikomeye y’amategeko. Biragaragara rero ko uru rugamba barutsinzwe kuko Kirazira igumyeho.

Umwihariko wa Paul Kagame wagomba kugenwa n’ingingo y’172 ni icyuka gusa !

Hari abibwiraga ko ingingo y’172 yashyizweho kugira ngo Paul Kagame akunde agirwe « Irengayobora » (Exception) » bityo azashobore kwiyamamaza manda zirenze ebyiri. Siko bimeze. Iyi ngingo y’172 ntaho yerekana ko Perezida Paul Kagame Kagame ari irengayobora ku buryo yakongera kwiyamamaza bwa gatatu mu mwaka w’2017.

Ahubwo iyi ngingo y’172 igena manda y’imyaka 7 izatangira mu 2017, hanyuma guhera mu 2022 hagatangira kubahirizwa manda y’imyaka itanu. Bivuze ko umunyarwanda wese uziyamamaza kandi agatorerwa kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017 azaba atorewe manda y’imyaka 7, yarangira , Perezida akazajya atorerwa manda y’imyaka 5, nk’uko bigenwa n’ingingo y’101 ivuguruye.

Nk’uko mubibona, ntaho bigaragara ko BWANA Pahulo Kagame uzaba urangije manda ze ebyiri, ahawe uburenga-nzira bwo kuziyamamaza mu 2017.

Ikintu kimwe gusa iyi ngingo y’172 yemerera Perezida uriho (Paul Kagame) ni ugukomeza manda yatorewe kugeza mu 2017. Ariko ntabwo imukuriraho ya « KIRAZIRA ».

Bishatse kuvuga ko iyi ngingo y’172 y’Itegekonshinga ryo mu 2015 nayo itamwemerera kuzongera kwiyamamaza.
Dore uko ingingo y’172 ibivuga:

« Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, akomeza manda yatorewe.
Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye ; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo .
Ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi(7) ivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ».

3. Perezida Paul Kagame agengwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho.

Mu mategeko habaho igitekerenzo-nkingi (Principe) gifite agaciro kangana n’ak’itegeko ryanditse kigena ko « Itegeko rishyirirwaho igihe kizaza ». Mu kilatini bivugwa bitya : « Lex non habet oculus retro ». Abafaransa bo babyita « Principe de la non-rétroactivité des lois ».

Bisobanurako itegeko ryishyirwaho kugira ngo rigenge igihe kizaza. Muri urwo rwego, Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 ntirizanywe no gusenya ibyakozwe igihe u Rwanda rwagenderaga ku Itegekonshinga ryo mu 2003. Ahubwo bisobanuye ko Paul Kagame akomeza kugengwa n’itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho kuko ariryo ryamugize Perezida wa Repubulika kuzageza mu mwaka wa 2017. Mu gihe rero Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 nta « burenga-nzira » bushya rimugeneye mu magambo asobanutse, ubwo we azakomeza kubuzwa kwiyamamaza ubwa gatatu kuko ntaho byanditse ko noneho abiherewe uruhushya.

Tumwifurije kwihangana !

Umwanzuro

Burya koko FPR irimo abacurabwenge bajijutse kandi barambiwe ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Barongeye barabimweretse nk’uko n’ubundi bari baramudanangiye mu 2003 ubwo bandikaga mu itegekonshinga ko atemerewe kwiyamamariza kuba Perezida incuro zirenze ebyiri.

Ubu rero Paul Kagame yarangije nanone gusinya no gutangaza mu Igazeti ya Leta, nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015, Itegekonshinga rivuguruye ritamwemerera kuziyamamaza ubwa gatatu mu 2017, kereka hagati aho niyongera agakoresha irindi vugururwa ry’Itegekonshinga, hakabaho n’indi Referendum yo kuryemeza !

Banyarwandakazi, Banyarwanda, mubimenye hakiri kare, Itegekonshinga rivuguruye ryo 2015 ntiryemerera Paul Kagame kuziyamamaza mu 2017. FPR nibe ishaka undi mukandida.

Mugire amahoro.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party na Nouvelle Génération mu matora ya Perezida yo mu 2017.