Frank Habineza na Green Party babangamiye cyangwa batiza FPR umurindi?

Nyuma yo gusesengura neza no kwitegereza neza imikorere y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) hari byinshi bidasobanutse ndetse benshi mu batavuga rumwe na Leta badashira amakenga ku buryo bibaza iki kibazo: Ese Green Party ihanganye na FPR cyangwa ifatanyije na FPR?

Iyo uhereye mu mavuko ya Green Party mu 2009 ukareba uko iryo shyaka ryakoraga n’ubukana ryashyiraga mu kwamagana ibitagenda mu Rwanda ukagereranya n’ubu mu 2015 ushobora kwibaza niba Green Party yo 2009 ari yo Green Party yo mu 2015.

Green Party n’ubwo igaragara nk’ishyaka ridafite abayoboke benshi ntabwo FPR mu kuyikubita yayibabariye ahubwo yarihanukiriye! Abatari bake bibuka iyicwa rya Bwana André Kagwa Rwisereka (wari Visi Prezida wa Green Party), ndetse akanacibwa umutwe! Mbere yaho abayoboke ba Green Party bakubitiwe mu nama muri Saint Paul n’abantu ba FPR bari babacengeyemo!

Nyuma haje kubaho uguhunga kwa Bwana Frank Habineza yerekeza mu gihugu cya Sweden (amakuru dufite n’uko abana n’umugore basigaye muri icyo gihugu) yakirijwe yombi n’ishyaka rirengera ibidukikije ryaho ndetse mu gihe yari yahungiye muri icyo gihugu ntabwo byamubuzaga kuzenguruka isi yose ari mu manama ajyanye n’ibidukikije yabaga yatumiwemo.

Ariko nyuma benshi batunguwe no kumva ko Bwana Frank Habineza yatahutse mu Rwanda uretse ko yasize umuryango we mu gihugu cya Sweden.

Mu itahuka rya Bwana Habineza hari byinshi bitasobanutse ariko ikidashidikanywaho n’uko habaye ibiganiro hagati ya Bwana Habineza na Leta y’u Rwanda n’ubwo ibyo biganiro bitabaye ku mugaragaro.

Mu byo Bwana Habineza yemerewe harimo ko :

-Ishyaka rye ryakwemerwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro (uretse ko habanje kubaho kwijijisha gato bigasa nk’aho barishyizeho amananiza)

-Gukomeza kujya mu manama y’amashyaka n’amashyirahamwe  aharanira ibidukikije aho ashaka kw’isi yose, no gukoresha umutungo akura muri ibyo bikorwa uko ashaka (mu gihe bizwi ko mu mategeko y’u Rwanda amashyaka ya Politiki atemerewe guhabwa impano zivuye mu mahanga)

-Kureka Bwana Habineza akubaka izina mu rwego mpuzamahanga.

Bwana Habineza yaba yaremereye Leta ya FPR iki?

– Icya mbere kutavuga ibibi iyo Leta ikora bijyanye n’ubwicanyi, kurenganya abaturage n’ibindi. Abashidikanya muzabaze ku mugaragaro Bwana Habineza uwishe Nyakwigendera Rwisereka, azabasubiza ko atabizi ko ategereje iperereza rya Polisi! Umubajije ibya Jean Damascène Munyeshyaka, umunymabanga mukuru wa Green Party waburiwe irengero muri 2014 nabwo yakubwira ko ategereje iperereza rya Polisi!

-Kudashyira imbaraga mu gushaka abayoboke,

-Umurongo ntarengwa w’ibyo agomba kuvuga cyangwa kuganiraho

Bwana Habineza yahawe rugari ibindi byose abishyira ku ruhande ahagurukira ikinamico yise kurwanya manda ya gatatu ya Perezida Kagame, iyo urebye iki kinamico usanga cyari kigenewe abazungu n’imiryango mpuzamahanga kuko nta munyarwanda wakwirirwa ata umwanya we n’iyo ryaba isegonda rimwe yibaza niba urukiko runaka mu Rwanda ruzanga ko itegeko nshinga rivugururwa ngo Perezida Kagame akomeze.

Abahakana ko ari ikinamico niba bari mu Rwanda bazibeshye bigane Bwana Habineza bavuge ko badashaka ko Perezida Kagame akomeza ku mugaragaro barebe! Hagire uzajya ku maradiyo na Televiziyo yigane umunyamakuru Robert Mugabe ibyo ajya avuga arebe!

Icyo Frank Habineza na Robert Mugabe bahuriyeho bavuga ko barwanya ko Perezida Kagame akomeza kuko binyuranyije n’amategeko kandi ngo ari umuco mubi wakwangiza izina rya Perezida Kagame ariko nta na rimwe bavuga ibibi akora ahubwo bashimangira ko akora ibyiza, ko yagejeje u Rwanda ku majyambere y’igitangaza! Mbese barikirigita barangiza bagaseka.

Ingaruka z’ibyo Frank Habineza na Bob Mugabe bavuga n’uko ku giti cyabo abanyamahanga badasobanukiye babafata nk’abantu b’ibitangaza baharanira Demokarasi bataniganwa ijambo bityo ibyiza bavuze ku butegetsi bwa FPR bigafatwa nk’ivanjiri. Mbese icyo Frank Habineza arimo gukora ni ukubaka izina mu ruhando mpuzamahanga uretse ko atubaka irye gusa yubaka n’irya Kagame nk’umuntu wihanganiye abarwanyaga Manda ze ntabafunge kandi babivugira ku mugaragaro!

Ibyo Habineza yakoze byahaye agaciro ikinamico cya Referandumu cyabaye ku wa 17 na 18 Ukuboza 2015, kuko yakanguriye abantu ngo gutora OYA, ngo icyamubabaje gusa ngo n’uko atahawe igihe gihagije cyo kwigisha abaturage gutora oya! Ese ayobewe uko amatora yo mu Rwanda agenda? Ayobewe ko ibivamo bipangwa n’amatora ataraba?

Ibyo Habineza yavuze ku matora ko yateguwe huti huti ni bimwe n’ibyavuzwe n’abanyamahanga bamwe b’inshuti za Kagame! Ese n’iyo abanyarwanda bahabwa n’imyaka 10 yo gusobanurirwa gutora OYA, byari kumara iki mu gihe uko amatora ategurwa ubwabyo bidashobora gutuma ibyo abaturage batinyutse gutora bitambuka mu gihe bitandukanye n’ibyo FPR ishaka ? (hari benshi batora FPR kubera ubwoba cyangwa kuko baba bazi ko ibyo batoye bitari bushyirwe ahagaragara ahubwo bishobora kubakururira ingorane)

Habineza mu byo yavuze byatumye YEGO igira 98% ntabwo yigeze avuga uburyo amatora atekinikwa ndetse n’uburyo abaturage baterwa ubwoba ahubwo yivugiye ko atabonye uburyo bwo kwamamaza OYA

Ese ubundi ririya tekinika mbere yo kurijyana muri Referandumu nayo itekinitse ryari ryemewe n’amategeko?

Bwana Frank Habineza arangije ikivi cya Referandumu no kwamagana manda ya gatatu (uretse ko yitwa ko yamaganye 3 none zikaba zarabaye 5) harakurikiraho iki?

Ntawashidikanya ko Bwana Habineza atazaherekeza Perezida Kagame mu kindi kinamico cyo mu 2017, nta gushidikanya ko azahaba amajwi ari hagati ya 1 na 5% maze ibinyamakuru by’isi yose bikamamaza ko mu Rwanda habaye amatora akitabirwa na opozisiyo ikagira amajwi make, mubyo Habineza azavuga nta tekinika azavuga ahubwo azivugira ko yagize amajwi make kubera amikoro make atabonye uburyo bwo kwiyamamaza buhagije nagira amahirwe bazamuha umwanya muri Sena cyangwa mu nteko y’abadepite, maze amahanga yishimire iryo fungurwa ry’urubuga rwa politiki bikorewe opozisiyo mu Rwanda! Ibi bizakurikirwa n’amafaranga amashyirahamwe n’amashyaka aharanira ibidukikije azasuka kuri Bwana Habineza no kuri Leta ya FPR dore ko ayo mashyaka aharanira ibidukikije adasiba kugenda atera intambwe mu bihugu byinshi by’i Burayi.

Umwanzuro

Iyo usesenguye ibyakozwe byose na Bwana Frank Habineza mu nzira yitiriwe kwamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga  usanga uwabyungukiyemo wa mbere ari FPR na Kagame kuko byeretse amahanga isura y’u Rwanda Kagame na Leta ye bashakaga kwerekana (kubeshya ko mu Rwanda umuntu ashobora gutanga igitekerezo kinyuranye n’icya Leta ntagire icyo aba) ni ukuvuga ko benshi mu banyamahanga badasobanukiwe cyangwa bashyigikiye Kagame bashobora gutangira guhinda opozisiyo nyarwanda iri mu mahanga ngo ijye mu Rwanda kuko Green Party na Habineza ntacyo babaye.

Undi wabyungukiyemo ni Bwana Habineza ku giti cye, iwe haba imodoka zitari munsi y’eshatu, ajya mu mahanga uko yitsamuye, mu mahanga bamufata nk’umunyapolitiki udatinya aho azaka amafaranga hose bazamuha batitangiriye itama. None wambwira abayobozi b’u Rwanda bari muri Leta barusha Bwana Habineza kubaho neza ari bangahe?

Mu gihe ba Padiri Thomas Nahimana bangirwaga gutora mu Bufaransa, Bwana Habineza we yatoreraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Sweden nta mususu kuko amategeko yo kumuha icyubahiro yari yaturutse hejuru!

Niba mugira ngo ndabeshya hazagire umuyobozi wa rimwe mu mashyaka ya opozisiyo uzashaka kubonana na Bwana Habineza igihe aba ari mu ngendo i Burayi murebe niba amwemerera ko babonana.

Marc Matabaro

 

Facebook : Marc Matabaro   Facebook page: The Rwandan Amakuru 

Twitter: @therwandaeditor   Email:[email protected]