Kagame kuyobora u Rwanda biramworoheye ubu ariko bishobora kumukomerana mu minsi izaza: Perezida Nkurunziza

Ibyo Perezida Nkurunziza yabivugiye i Gitega mu kiganiro yahaye abanyamakuru n’abaturage kiba buri mwaka kimwe n’ibindi bitandukanye. Ikiganiro cyatangiye i saa moya za mu gitondo kirangira i saa kumi n’ubwo hari abandi bayobozi bakuru b’u Burundi ariko ibibazo byose byasubijwe na Perezida Nkurunziza.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Nkurunziza yagize ati:

“Nta kibi na kamwe kazava mu Burundi kajya kubangamirana n’u Rwanda igihe cyose nzaba ndi umukuru w’u Burundi. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye byinshi, Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”

“Ntabwo nshobora gusubiramo amagambo yavuzwe na Perezida Kagame, habe na rimwe. Icyo nakora gusa ni ukumusengera. Ibyo Paul Kagame yavuze kuri njyewe, Imana yonyine niyo ishobora kubimwibariza. Wenda bishobora kuba bimworoheye  kuyobora u Rwanda ubu. Ariko ibintu bishobora guhinduka ejo ntawamenya!”

“Dufite ibimenyetso by’ibikorwa bituruka mu Rwanda byibasira u Burundi, twabishyikirije CIRGL. Twafashe intwaro n’abarwanyi bari baturutse mu Rwanda. Bamwe barapfuye, abafashwe batubwiye imigambi, ubutumwa bwaherekeje ibyo bitero ibyo byose byatumye tumenya byinshi kuri ibi bitero. Kugira ngo u Burundi buhangane n’ibi bibazo, u Burundi nta kundi bwari kubigenza uretse kurega u Rwanda mu nzego mpuzamahanga. Ubu dutegereje uko bizagenda.”

Ku bujyanye n’umutekano

Perezida Nkurunziza avuga ko ibyaye byafatwa nko guhungabanya umutekano kurusha kubyita imyigaragambyo. Ngo ikibazo nyamukuru ntabwo kigeze kiba manda ya gatatu. Hari benshi ngo batifuzaga amatora mu Burundi mu 2015 ku buryo bwose kandi bari barabitangaje kuva kera.

Ku bijyanye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi waburiyemo muri Gicurasi 2015

Perezida Nkurunziza avuga ko abagize uruhare muri uwo mugabi bagomba kubiryozwa hisunzwe amategeko, bagomba kwemera ibyaha bakoze ntibashake kwihisha inyuma y’abazungu, kandi bagasaba imbabazi abaturage b’u Burundi. Nkurunziza ati: “Mu bubasha mpabwa n’amategeko nshobora kureba niba amategeko anyemerera kuba bahabwa imbabazi cyangwa batazihabwa.”

Ku bujyanye n’ingabo nyafurika zishaka koherezwa mu Burundi (MAPROBU)

Perezida Nkurunziza yavuze ko itegeko nshinga ry’u Burundi rigena uburyo butatu ingabo z’amahanga zishobora kuzamo mu Burundi:

-Guhamagarwa na Leta y’u Burundi

-Mu gihe mu Burundi nta Leta yaba ihari

-Mu gihe haba habaye ibiganiro hagati y’impande zihanganye maze izo ngabo zigahamagarwa mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

Perezida Nkurunziza asanga kuri ubu nta na kimwe muri ibi bitatu cyabaye kugira ngo kibe cyashingirwaho ngo izo ngabo zoherezwe mu Burundi. Kuri Perezida Nkurunziza ngo kuza kw’izo ngabo bigomba kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu cy’u Burundi kandi bikemezwa n’inama y’umuryango w’abibumbye iharanira amahoro kw’isi. Bitabaye ibyo abarundi bazahaguruka barwanye izo ngabo kuko zizaba ziteye u Burundi.

Ku mubano w’u Burundi n’u Bubiligi

Perezida Nkurunziza asanga igihe cyo kwibaza uruhare rw’u Bubiligi mu byago u Burundi bwaciyemo kigeze, ngo ni n’igihe cyo kuvugisha ukuri mu Burundi. “Kuvuga ngo ko Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi mu Burundi ni ukubeshya? Kumva ko ari we uhora uririmba Genocide hagati y’abahutu n’abatutsi twarenzaho iki? Ni ugushaka gucamo abantu ibice kugira ngo babone uko babategeka” 

Perezida Nkurunziza yongeyeho kandi aya magambo: “ndabasabye ngo nimutaha mutekereze kuri iki kibazo: kuki abashatse guhirika ubutegetsi, n’abashaka guteza akaduruvayo mu Burundi bafashwa kandi bacumbikiwe n’u Rwanda n’u Bubiligi?”

Ku biganiro hagati y’impande zihanganye mu Burundi

Perezida Nkurunziza ngo  asanga ibiganiro byaratangiye nabi i Entebbe muri Uganda. Intumbero y’ibyo biganiro ni uguhuza abarundi kugira ngo bashakire ibibazo by’u Burundi umuti urambye. Ngo ni nayo mpamvu ibyabaye i Entebbe harimo ukwibeshya gukomeye  kuko habaye gufata abantu utemenya aho bavuye bakemeza ko bahagarariye abarundi. Ku bashaka ko hashyirwaho inzibacyuho ngo bagomba gusubiza amerwe mu isaho ngo byaba ari ugusenya amasezerano y’Arusha ndetse n’itegeko nshinga.

Ku bijyanye na Manda ya 3, Perezida Nkurunziza avuga ko yarahirira imbere y’Imana ko itegeko nshinga ry’u Burundi ryubahirijwe, ngo Imana niyo yonyine izaha ubutabera u Burundi ngo itegeko nshinga ry’u Burundi ryarubahirijwe ntabwo ryigeze rihindurwa.

 

Ben Barugahare

 

Facebook page: The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor   Email:[email protected]