RUBAVU: Haravugwa imyivumbagatanyo mu batwara abagenzi!

Agence itwara abagenzi yitwa Kigali Bus Services (KBS) ntivuga rumwe n’izindi Agence zikorera mu Karere ka Rubavu nk’uko bitangazwa n’abahagarariye izo Agence zitwara abagenzi zindi, impamvu itera ibyo byose ikaba ari uko KBS yihaye ububasha burusha ubw’abayobozi b’Akarere itegeka ko Gare isanzwe yagenwe n’ubuyobozi bw’Akarere ikayimurira ahantu iherutse kubaka ndetse ishyiraho amabwiriza izindi Agence zigomba kubahiriza!

Agence zikorera mu Mujyi wa Rubavu zihanganye na Agence ya KBS kubera icyo kibazo cyo gushaka kuzimura izijyana aho yubatse Gare yayo ku ngufu batabishaka ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butabizi! Ubwo umunyamakuru wacu yahagerageraga yashatse kumenya byinshi kuri ibyo biriho bivugwa n’abantu batandukanye mu Mujyi wa Rubavu, maze yegera umwe mu bakozi b’Agence ya VIRUNGA agira icyo amutangariza.

Uyu mugabo utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera umutekano we yatubwiye ko Agence itarwanya ikintu cyo gukorera ahantu hatunganye ariko ngo uburyo KBS irimo ibashyiraho amananiza n’igitugu biteye inkeke! Ibyo yabitubwiye muri aya magambo: “ntabwo twemera ko KBS yadutekerereza uko imikorere yamera iyumvishe nawe ngo tujye muri iriya Gare kandi bakadutegeka ko imodoka yabo ihaguruke mu minota cumi n’itanu maze nishira habone kugenda indi modoka ya Agence runaka ibyo ntabwo bihwitse rwose, ikindi kandi n’amafaranga baduca ni menshi imodoka imwe 5000Frws ibaze imodoka dufite, urumva ko tuzajya twishyura akayabo ku munsi? Ikindi giteye kwibaza ni uburyo nta n’umwaka ushize bari batwimuriye muri Gare twari dusanzwe, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko dukorera mu kajagari none Gare zongeye kuba ebyiri mu Mujyi wa Gisenyi?”

Uyu mugabo akomeza avuga ko batangajwe no kumva Publicité kuri Radio y’abaturage ya Rubavu ivuga ko Gare yimukiye aho KBS yubatse bityo bakibaza uburyo Gare yakwimuka itimuwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ibyo ngo bikaba kandi byanashyize abagenzi mu rujijo no mu cyeragati.

Twifuje kumenya icyo Ubuyobozi bwa KBS bubivugaho twegera uhagarariye KBS mu Mujyi wa Rubavu witwa Claude Abatazi, maze atubwira ko ntawe bahatiye kuza muri Gare yabo ahubwo ko bashatse guca akajagari kaboneka muri Gare isanzwe kandi bakifuza ko abagenzi bategera imodoka ahantu hatunganye nk’aho bubatse. Ikindi ngo ni uko bifuza ko byibuze bashyira hamwe n’abandi bakora umurimo wo gutwara abagenzi ku buryo bagabana ibihe byo guhagurukiraho kuri buri Agence, aho imwe yajya ngo ifata iminota yo kugenderaho.

Naho ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheikh Hassan Bahame yahakanye yivuye inyuma ko ibyavuzwe muri Publicité yacaga kuri Radio atari byo kuko Gare isanzwe itimuwe na KBS; Akarere ngo niko kayishyizeho kandi ko nta muntu n’umwe wemerewe kwimura Gare, binabaye Gare ngo yakwimurwa n’Ubuyobozi bitewe n’impamvu runaka. Ku birebana n’iyo yubatswe na KBS, Meya Bahame yatubwiye ko ibyo KBS yakoze ari ukubaka Terminal yayo kandi n’indi Agence nayo ibishatse yakubaka Terminal yayo ari bose bagakurikiza ibiteganywa n’igishushanyo-mbonera cy’Umujyi wa Rubavu wahoze ari Gisenyi.

Mu Mujyi wa Gisenyi hakorera Agence esheshatu zitwara abagenzi, ari zo: Kigali Safaris, Belvedere Lines, KBS,Virunga Express,ONATRACOM na International Express ariko izo zose zikaba zaranze kujya muri iyo Terminal ya KBS.

Tubibutse ko iyo KBS iri muri ya masosiyete FPR iba ifitemo imigabane myinshi bityo bigatuma yishyiriraho amategeko ku buryo n’abayobozi basanzwe banga kwiteranya n’abo banyabubasha bagafata ibyemezo biri mu nyungu z’icyama, ubu biravugwa iyo KBS ariyo igiye kwegukana na ONATRACOM. Amakuru dufite n’uko ugaragara nk’aho ari nyiri KBS ari Faustin Kananura Mbundu, ukuriye Private Sector Federation (PSF) mu Rwanda akaba umuntu wa hafi wa FPR kandi akaba akunze gukoreshwa na Perezida Kagame mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Ignace Mugabo