Rwanda:Inkuru ya Rushyashya kuri Maj. Gen. Rutatina niyo kwibazaho no gukemanga

Dore impamvu nnjye nibaza ku nkuru ya Rushyashya batangaje ejo hashize ko Maj. Gen. Rutatina yatawe muri yombi agiye gutoroka. Nkuko twigeze kubibabwira tubasobanurira uburyo mugomba gusoma inkuru zanditswe n’iki kinyamakuru cya DMI, dore uko twababwiye: “NIBA RUSHYASHYA IKUBWIYE KUREBA IBUMUSO WOWE UJYE UREBA IBURYO”.

Rushyashya yatubwiye impamvu bafashe Maj. Gen. Rutatina aho batubwiye ko bamufashe agiye gutoroka ariko igitangaje nuko bibagiwe kutubwira uko bamufashe naho bamufatiye. Ese bamufatiye ku kibuga k’indege? Ese bamufashe agiye kwambuka Kagitumba? Ese yari wenyine? Njyewe rero nahise ndeba ibumoso kuburyo nemeza ko ibi Rushyashya yatubwiye atari ukuri kuzuye kandi birimo kuyobya.

Ikindi kandi aho kwibanda kwifatwa rya Maj. Gen Rutatina, binjiye mu buzima bwe bamusebya aho bamushinjaga kugira imitungo muri Uganda yaba afatanije n’umugore wa Gen Kayumba bafitanye amasano ya hafi bongeraho ko afite n’imitungo myinshi mu Rwanda. Ese hari uwarusha Kagame n’agatsiko kwiba cyangwa kugira imitungo mu gihugu ndetse no hanze? Ese kuba mu Rwanda hakaba hari umuntu uri hanze mufitanye amasano urwanya Kagame n’icyaha?

Ikindi giteye amakenga kuri iyi nkuru ya Rushyashya nuko kugeza ubu nta kindi kinyamakuru mu Rwanda cyangwa Radiyo zumvwa cyane ziratangaza iyi nkuru ya Rurashya. Umuyobozi w’iki kinyamakuru ari mubambere bihutiye kujya kumbuga bakwiza iyi nkuru.

Ubundi birazwi ko Maj. Gen. Rutatina yari asanzwe afungiwe mu rugo kandi nta mpamvu yigezwe itangwa. Njye nsanga rero Kagame na DMI ye barakoresheje Rurashya oops Rushyashya kwandika iyi nkuru kugirango babone impamvu yo gushyira mu kagozi uyu mu Generali noneho bamukorere iyica rubozo mu mutuzo. Ikindi barimo barategura abanyarwanda n’amahanga kugira ngo hagize icyo bamukorera bitazabarushya kwisobanura. None se hari uwatangazwa no kumva ko bamurashe kubera ko yarashatse kurwanya abamufunze nkuko babikoreye Dr. Gasakure wari umuganga wihariye wa Kagame?

Nta mpuwe mfitiye Maj. Gen. Rutatina kuko iyo wumvise ibigwi bye bivugwa n’abamuzi cyane cyane abantu yishe cyangwa yagambaniye, biraruhije kumva ko hari uwa mugirira impuwe. Gusa njye icyo ndwanya n’uburyo Kagame akomeje kwica agakiza nkaho ariwe mana. Abari bishimye rero ngo Maj. Gen. Rutatina yafashwe agiye gutoraka mube mutegereje gato kuko birashoboka ko ibyatangajwe ejo na Rurashya ari ikinamico rya Kagame na DMI. Tubitege amaso!

JMV Kalisa

Kigali

Source: Rugali.com