Rwanda:Ishyaka Green Party ryongeye kwimwa uburenganzira bwo gukoresha inama

Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b'ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?

Rwanda Democratic Green Party (Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda) ryari riherutse kwandikira Akarere ka Gasabo risaba gukoresha inteko rusange igamije kuryandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, Inama yariteganyijwe taliki ya 10 Gicurasi 2013.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atimye uruhushya Ishyaka rya Green party ahubwo hari undi muntu wasabye mu izina rimwe asaba gukoresha inama.

Ndizeye Willy yagize ati, “Ntabwo twabimye uburenganzira, ahubwo taliki 22 twabonye ibaruwa isaba gukora inama, nyuma haza indi taliki 24 nayo isaba gukora inama kandi zasinywe n’abantu batandukanye kandi bose bavuga ishyaka rimwe. Ubwo rero twabasabye kubanza gukemura amakimbirane hagati yabo kuko tubona bishobora guteza ikibazo”.

Uwitwa Alex Mugisha niwe wasabye Akarere ka Gasabo gukoresha inteko rusange taliki ya 24 Mata 2013, asaba ko inama yakorwa taliki ya 06 Gicurasi, naho Habineza Frank yari yanditse taliki ya 22 Mata 2013 asaba gukoresha inteko rusange yo kwandikisha ishyaka taliki ya 10 Gicurasi 2013.

Frank Habineza yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yababajwe no kubura uburenganzira akomeje gusaba…

“Biratubabaje cyane kuko twari tumaze iminsi dutegereje igisubizo, gusa tugiye kwicara dushake umuti w’ikibazo twongere tubasabe.”

Habineza Frank yatangarije Izuba Rirashe ko Mugisha Alex wasabye gukora inama mu izina rya Green Party atari umunyamuryango ariko yigeze kuba umuyoboke aza gusezera muri Green Party taliki 02 Nyakanga 2010.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze yaba Frank Habineza cyangwa Mugisha Alex kimwe n’ishyaka ryabo batazwi.

Umuyobozi wa Green Party avuga ko ubuyobozi bwagiye butinda kumuhaibyangombwa byemerera umutwe we wa politike gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi afite intego yo guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora azaba muri nzeri uyu mwaka.

Muvunyi Fred

Source:Izuba Rirashe