Wellars Gasamagera ati: Ntabwo twakwizera opposition

Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’abadepite akorwe; Umuryango wa FPR-Inkontanyi uravuga ko witeguye guhatana n’amashyaka atavuga rumwe nawo.

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Muryango wa RPF-Inkotanyi avuga ko hari ibyiza uyu muryango wakoze bituma ugira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite.

Mu bituma bagira icyizere cyo gutsinda amatora y’abadepite, harimo nka gahunda ya girinka Munyarwanda imaze guhindura imibereho y’Abanyarwanda, gahunda yo gushyira abaturage mu ma koperative, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Icyakora ngo hari inzitizi iri shyaka rifite zishingiye ku bice bitatu nk’uko Gasamagera Wellars yabitangarije Izuba Rirashe, ati “Inzitizi ya mbere ni ishusho igihugu gifite mu mahanga n’uburyo tuvugwa mu bihugu duturanye nabyo, ibyo bigira ingaruka ku matora. Dufite abanyamuryango bashobora kugira imyifatire itari myiza ku buryo nabyo bigira ingaruka ku baduha amajwi. Na none mu gihugu imbere ntitwakwirengagiza abatavuga rumwe natwe (Opposition), opposition irahari kandi twiteguye kureba abo tuzaba duhanganye mu matora.”

Amwe mu mashyaka ashobora kuzahangana na RPF-Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganijwe hagati muri Nzeri; harimo PSD, PL na PPC, ari nayo mashyaka yagiye agaragara mu guhatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’indi myanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Hari andi makuru yemeza ko hari n’abakandida ku giti cyabo bashobora kuzagaragara mu matora y’abadepite kimwe n’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda ritaremerwa, naryo rifite inyota yo kwitabira amatora bwa mbere.

Hari amashyaka ashobora gukomeza kwifatanya na RPF

Aya mashyaka amaze imyaka 19 ariho, kandi yaranzwe no gufatanya na RPF-Inkotanyi mu myaka umaze ku butegetsi. Hari abakunze kwibaza igihe azamara ahetswe na RPF-Inkotanyi.

Nubwo hari ababibona nko guhora mu kwaha kw’Umuryango ukomeye wa RPF, yo iracyifuza ko yafatanya nawo, ngo kuko aya mashyaka awufitiye akamaro.

Gasamagera Wellars ati “Ariya mashyaka agira abayoboke kandi tuba tubakeneye, iyo kwiyamamaza bigeze abo bayoboke turababona, kandi buriya muri Politike niyo wabona umuntu umwe aba afite akamaro. Rwose bizaba ari byiza nitubona amashyaka tuzafatanya.”

Nta shyaka riremeza ko rizifatanya na RPF, ariko mu yari asanzwe afatanya nayo nta na rimwe riremeza ko rizitabira amatora riri ryonyine. Umuyobozi w’Ishyaka riharanira ubumwe na demokarasi UDPR, Hon. Rwigyema Gonzag avuga ko hari inyungu nyinshi mu kwifatanya na FPR-Inkotanyi.

Hon. Rwigyema yagize ati “Ubundi turabanza tukabijyamo inama ku rwego rw’ishyaka, uretse ko dufite inyungu mu kwishyira hamwe, iyo twishyize hamwe twunguka ko iyo myanya turi buyibone. Amashyaka yacu afite budget itari nini ariko byibuze tuba twizeye ko amajwi arenga 5% azaboneka.”

Hon. Rwigyema Gonzag yongeyeho ko abantu bakwiye kureka imyumvire ishaje yo kwibwira ko kwifatanya n’ishyaka riri ku butegetsi ari ukujya mu kwaha kwaryo. Yavuze ko iyo bagiye mu matora buri shyaka rikoresha ingengo y’imali yaryo.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azaba taliki 16,17 na 18 Nzeri 2013

Muvunyi Fred

Izuba Rirashe