Rwanda:Leta irashaka gufata imitungo y'abayihunze!

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na beneyo.

Nk’uko bigaragazwa n’uyu mushinga w’itegeko, imitungo yose yasizwe na beneyo cyangwa itarigeze ibonerwa ba nyirayo igomba gucungwa na Leta.

Mu gihe iyi mitungo ishobora kubyazwa umusaruro nk’amazu akodeshwa, amasezerano azagirwa hagati ya Ministeri y’ubutabera n’ukoresha iyi mitungo.

Ubwo zari imbere ya Komisyo y’inteko ishingamategeko, impuguke za Ministeri y’ubutabera zavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugamije gukemura impaka no kurengera uburenganzira bw’umuntu ku mutungo we.

Umutungo ucunzwe n’utari nyirawo

Umutungo ucunzwe n’umuntu utari nyirawo uzafatwa nk’utandagaye mu gihe uwurimo agaragaje icyemezo yahawe na nyirawo kimwemerera kuwucunga .

Uyu mushinga watangiye kwigwa mu rwego rwa Komisiyo, wagaragaje ko utavugwaho rumwe hagati y’impuguke zawuteguye ndetse n’abashingamategeko basanga Leta ishaka kuvogera uburenganzira bw’abantu ku mitungo yabo.

Imitungo ifatwa nk’iyandagaye igomba gucungwa na Leta irimo iyahoze ari iy’imiryango yazimye kubera Genocide.

Ku bahunze igihugu ntibizoroha

Hari kandi n’imitungo y’abantu bahunze igihugu bari mu mahanga.

Kuri aba bahunze, cyane cyane abagiye igitaraganya, ntibizorohera ababo basigaranye imitungo kuko nta byemezo bizwi na Leta bazashobora kugaragaza.

Aha naho abashingamategeko bahagaragaje imbogamizi kuko hari abagiye bahungisha amagara yabo bidashoboka ko babanza kunyura imbere y’ubutegetsi guhesha uburenganzira abasigaye mu mitungo yabo.

BBC

4 COMMENTS

  1. IBINIBIBAZO BIKOMEYE,KUBERAKO NIBA UMUNTU AHUNZE IGIHUGU,UGAFATA UMUTUNGOWE NAGACINYIZO MUKIRUNDI.

  2. Genda Kagamé umuhutu waramwibasiye!!Ubwo ubonye ko umuntu akiza amagara ye noneho aho yageze akaruhuka agasigara atunzwe nibyo yari yarabonye mucyuya cye none uragirango umufungire amayira!!Ubwo se uzatugendaho bikumarire iki?Leta y,uRda irivanga.iki si ikibazo kireba leta ni ikibazo mumuryango cga se munshuti zasigiranye iyo mitungo

  3. nimutegereze mwirebere umukino rero imitungo yabahunze abenshi bayiguze makeya cyane Kubera akagambane kabaturanyi babo ngo batazatekereza kongera gusunutsa izuru iruhande rwabo reta rero umenya nidashyiraho ingufu izakama ikimasa mukore muerke guhora mwifuza kuzungurana

Comments are closed.