INZIRA YA CPC YO KUBURIZAMO UMUGAMBI WA JENOSIDE IKORERWA ABAHUTU ———— NI UMUTI W’AMENYO ! —————

Kubera akazi kenshi mfite, nari narihaye nibura ikiruhuko cy’imyaka ibiri mu gutanga ibitekerezo byanjye, ngamije gufatanya n’abandi banyarwanda gushaka umuti w’ibibazo bitwugarije. Numvaga ibyo nanditse bihagije. Ariko maze gusoma itangazo rya CPC nibajije byinshi ngira ngo tuganireho :

–      Mbese abaregwa na Loni nibemera kuva mu buyobozi bwa CPC, Amerika na Kagame bazemera ko imishyikirano RUKOKOMA ibaho ? Igisubizo ni oya. Rusi Fengolidi ati uko mwabigenza kose « nta mishyikirano izabaho ». Mbabajwe cyane n’uko abayobozi ba CPC badasobanukiwe na mba n’ibyo Amerika n’igikoresho cyayo Kagame batinya, bahunga. Icyo batinya ni INAMA RUKOKOMA yavugirwamo amahano Amerika yakoze mu karere kose. Icyo batinya ni uko ibiganiro, byanze bikunze, byakuraho igikoreho-muntu, hanyuma kikamena amabanga hanze, mu bucamanza. Baramuzi n’ ”umusazi” w’umwihanduza cumu. Birazwi neza ko Amerika irigushakisha umusoda wo muri FPR  wo kumurasa urwa Muzee Laurenti Dezire, kugirango Kayumba atahe, maze asimbure” Paulo Kagame. Amerika iratinya ko ubutegetsi bwasimbura Kagame bwayirega jenoside eshatu: iy’abatutsi, iy’abahutu n’iy’abanyekongo.

–      Ko TPIR ifunze imiryango, abaregwa na Loni bazaburanira he? Niba batazajyanwa mu Rwanda, bakazaburanira i Lahaye nka Uhuru, nta kibazo. Gusa ukuri ni uko bazi neza ko, nkuko Kagame yabwiye Rudasingwa ”iyo umuyobozi mukiru apfuye, ubutegetsi, ishyirahamwe, … birahirima”. Ni ibyo Amerika na Kagame bashaka: Mudacumura na bagenzibe nibitanga, FDLR izahirima, impunzi zisigaye ”zitagira urwami” zicurwe ku ngufu. ”Iyo inkoko imfuye amagi arabora” ni umugani w’Abanyarwanda. Savimbi yarapfuye UNITA barajyana, Ikinani gihanuwe, dusigara turi impehe. Ngayo, nguko!

Ikibazo cya gatatu kirakomeye:

–      Mbese ubu abayobozi ba FDLR baracyafite ubwihisho? Simbizi. Gusa icyo ntekereza ni uko Kongo, Monusco, SADC na Tanzaniya baba barayikinnye umutwe, barayigambaniye. Twe twakoze mu nkambi turabizi neza: bariya banyamakuru ba RFI, BBC, ALIJAZIRA … inshuro nyinshi baba ari ba Maneko. Ikindi ni uko ziriya za drone zimaze iminsi ziri gukurikiranira hafi FDLR n’ibirindiro byayo; amaterefoni y’abayobozi, … bimaze iminsi binekwa na Loni n’ishami ryayo rya gisilikari, muri aya mezi atatu ashize. Niba FDLR rero idategenya kwiyahura igomba kubimenya, igahindura ubwihisho… na za simu zigahindurwa. Naho ubundi izumirwa.

INAMA. Nkuko nabyanditse mu nyandiko zanjye zose, ikibazo cya FDLR n’abahutu kirakomeye cyane. Amerika ntishaka ko basubirana ubutegetsi kuko itinya ko bayirega; hanyuma n’ibyo yakoze byose ”investissements” mu karere bigapfa ubusa, Abafaransa n’ Abashinwa bakabyifunga. Ni ngombwa rero:

–      Gushyikirana na yo mu ibanga ikizezwa ko itazaregwa, kandi ko ubukungu no gukoroniza akarere yambuye Abafaransa bizashyigikirwa n’uzasimbura Kagame.  Uko biri kose twese twamenyeko, kubera juje Trevidiki Sarikozi na Kishineri, Ubufaransa bukomeye inyuma nk’amasese!

–      Ndabona abayobozi ba FDLR batagomba kumanika amaboko kuko ikibazo si bo. Niyo bakwitanga ”nta mishyikirano izabaho” hadakozwe diplomasi yo mu rwego rwo hejuru. Byaba bibabaje bamanitse amaboko, bakabajyana mu Rwanda muri iki gihe dutangiye kubona uruvugiro nka BBC. Byaba bibaje cyane kubera ko ubwicanyi bwa Kagame bumaze kumenyekana neza. Ni ngombwa ahubwo gukaza umurego muri aya meze abiri asigaye, abanyamshyaka bakareka umwiryane n’ “inda ndende byabataye ku gasi”, maze bagakora diplomasi batikoresheje. Iyo diplomasi nayisobanuye aha:

  1. http://www.inumanews.com/index.php/fr/politike1/1626-ubwoba-bw%E2%80%99abahutu-butumye-bashirira-ku-icumu.html
  2. http://ikazeiwacu.fr/2014/08/23/ikibazo-cyimpunzi-diplomatie-ikozwe-neza-yatuma-amerika-ihindura-imyumvire-samuel-lyarahoze/

Ni ngombwa rero gufatanya izi diplomasi zombi : imyigaragambyo simusuga n’imishyikirano mw’ibanga. Imyigaragambyo yaba igamije gusebya Klintoni, Blair, Waren… n’abandi bafasha Kagame. Imyigaragambyo yaba igamije gusebya Amerika ko yakoze jenoside eshatu. « L’actualité nous donne raison : untold history » bya BBC. Imishyikirano mu ibanga yaba igamije kumvisha Amerika ko ariyo yonyine itegeka Isi, ko twabyumvise bihagije kandi ko tutazigera tuyisimbuza Ubufaransa cyangwa ubushinwa.

Nkuko nkunda kubivuga “ntawakora atariye”: njye rwose nemera gutanga kimwe cy’icumi mu gushakira abanyarwanda amahoro. Wowe wiyemeje gukora iki?

Samuel Lyarahoze 08/10/14